Ishyaka PS Imberakuri ryagejejeze kuri Komisiyo y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora y’abadepite.

Ishyaka PS Imberakuri (PSI) rihagarariwe na Perezidante waryo Madamu Mukabunani Christine Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 24/08/2018, ryagejeje kuri Komisiyo y’amatora, urutonde rukubiyeho amazina yabagera kuri 54 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018.

MuKabunani muri Komisiyo y'igihugu y'amatora

Iri shyaka kandi rikaba ritangiranye imbaraga mu myiteguro yo guhatanira imyanya y’ ubudepite ariko rinyomoza amwe mu makuru yari yatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru aho byavugaga ko rizabona abantu bake bo gutangaho abakandida ariko ubu rikaba rifite abagera kuri 54 .

Ari kuri Komisiyo y’igihugu y’Amatora Perezidante wa PS Imberakuri yavuze ko intambwe ya mbere bayiteye yo gutanga Abakandida n’ibyangombwa byabo, anashimangiro ko ishyaka ryabo bifitiye icyizere kizabageza ku ntsinzi, ati” dufitiye abanyarwanda porogaramu nziza yo gukemura ibibazo bahura nabyo” akomeza agira ati : “Icyo nsaba Abanyarwanda nuko bazaduha amajwi, kuko dufite ibitekerezo byubaka, ibitekerezo byo kubavuganira no kubegera kenshi tukaganira”.

Abajijwe igishya ishyaka rye rizaniye abaturage, Mukabunani yatangaje ko ari ukwegera abaturage cyane, bakumva ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo byabo, bakungurana ibitekerezo, ati” icyo abaturage bifuza ari Abayobozi babegera, kuko bafite uruhare runini mu kubaka igihugu”.

Perezidante w'ishyaka PS Imberakuri Madamu Mukabunani Christine aganira n’Abanyamakuru amaze gutanga kandidature z’abazahagararira ishyaka rye mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite yavuze intambwe ya mbere iganisha ku matora bayiteye ndetse anagaruka ku intsinzi bizeye muri aya matora y'abadepite.

Mukabunani mu kiganiro n'itangazamakuru

Mukabunani yatangaje ko ishingiye ku bitekerezo byubaka bafite , kuko bizagezwa ku baturage, bakerekwa imigabo n’imigambi y’ishyaka. Ati” abaturage  nibo bazatora bakihitiramo ikibanogeye.”

Akomeza atangaza ko bafite umugambi ukomeye wo gukorera hamwe n’Abanyarwanda, ntibashyirwe ku ruhande ngo birengagizwe ,ahubwo babegera bakaganira nabo.

Abajijwe ku ngamba ishyaka rifite mu kwiyamamaza, Mukabunani yatangaje ko bafite abarwanashyaka mu gihugu kuburyo kwiyamamaza bitazabagora, ati “tuziyamamaza  bwose, amaradiyo, gukoresha inama zihurirwamo na benshi, gukoresha social media n’ibindi..”

Asoza, Perezidante  w’ ishyaka PS Imberakuri Mukabunani yagize icyo asaba inzego z’ibanze. Yagize ati: “Icyo nsaba Abayobozi b’inzego z’ibanze nuko batabangamira PS Imberakuri mu gihe cyo kwiyamamaza kuko ari ishyaka ryemerewe gukorera mu rwanda, kandi abanyarwanda  aribo bazihitiramo gahunda nziza izabagirira akamaro kandi ikabageza kw’iterambere rirambye ”.

Urutonde rw’Abakandida-Depite bazahagararira PS Imberakuri 

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.
 

NSABIMANA  Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *