Ingoma ya Perefe w’umujyi wa Kigali Lt Col Renzaho Tharcisse n’agatsiko ke barasabwa gutanga amakuru kubyaye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,kuko bagizemo uruhare.

Intimba mu mitima y’abanyarwanda niyose kubera ko bamwe batazi ahajugunywe imibili yabobo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Lt Col. Renzaho wayoborag Kigali muri jenoside[photo/archieves]

Imyaka makumyabili n’ine irashize FPR ihagaritse jenoside yakorewe abatutsi.Iyo habaye kwibuka abari abakozi b’icyahoze ari umujyi wa Kigali bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi iteka bagaruka kuwahoze ahategeka ariwe Lt Col Renzaho hamwe n’agatsiko ke yategekaga kugeza muri 1994. Lt Col Renzaho afungiye mu rukiko mpanabyaha Arusha kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

Amakuru avugirwa ahibukwa hose mu mujyi wa Kigali hari abagarukwaho cyane bakoranaga na Renzaho,hakibazwa niba baba mu Rwanda cyangwa barahunze bakaba bashyirwa k’urutonde rwabashakishwa nabo bakazafatwa bakabazwa ibyo bakoze. Ubwo hibukwaga havuzwe ko Renzaho wari Perefe w’umujyi ko agihabwa kuwutegeka yubatsemo akazu yifashisha muri bamwe mu nkoramutima ze byitwaga gucunga umutekano.

Sezirahiga Froduard uyu yagaragaye mu mujyi wa Kigali kuva 1989 ari umutoza w’ungirije mu ikipe ya Kiyovu sport,aho Renzaho agabaniye umujyi amugira inkoramutima ye kuko ari nawe wamufashaga kumenya imitungo y’abatutsi bahunze igizwe n’amazu kugirengo bage bayakodesha amafaranga avuyemo bayagabane. Amakuru yakomeje atangwa ahibukirwaga abatutsi bishwe muri jenoside yashinjaga Sezirahiga ko yicishije uwitwaga Kgabo Viannry wari viterineli wa Kigali ngali,akaba anava indimwe ngo na Gasanabo ukora muri CNLG.

Undi wagarutsweho mubakoranye na Renzaho cyane kuko ari n’uwiwabo Kibungo n’uwitwa Rushomintwali Silivesitiri yari yaramushingiye Koperative isuku yakoreraga mu isoko rya Nyarugenge ariko ishinzwe gutwara ibishingwe byo mu masoko agize umujyi wa Kigali,nk’isoko rya : Nyarugenge,Biryogo,Nyamirambo ubu ryabaye irya Rwezamenyo,Gikondo,Kicukiro na Kacyiru. Amakuru yakomeje avugwa mu buhamya kuri Rushomintwali yahamyaga ko we yaje no kugira inzu mu isoko rya Nyarugenge bakirukanamo uwarushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,umwe wakemuraga ibibazo bisigara bishinzwe we .

Umugore witwa Mukamana wacururizaga inyama mu isoko rya Nyarugenge we yantangarije ko Rushomintwali Silivesitiri yari umuntu wabananizaga cyane kuko yajyga abaca amande ababeshyera ko harimo imyanda aho bakorera abashinja kuba ibyitso by’inyenzi . Mukamana kandi yatanze ubuhamya ko Rushomintwali yabaga mu isoko no mugihe cya jenoside,ariko nyuma akaba atazi aho aherereye ko bishoboka kuba yarahunganye na shebuja Renzaho.Uwitwa Kamali Hassan wakoraga muri pipinyeli zayoborwaga na Rushomintwali we yatangaje ko yabamburaga ngo iyo ukwezi kwabaga gushize yabiyenzagaho akabakata amafaranga,akababwirako uzagira icyo avuga azaba ari icyitso cy’inyenzi bakayareka.

Abandi batanze ubuhamya bashinja Sezirahiga bamushinje kwica Mayeli akaba yari umutoza wa Junior ya Kiyovu sport. Uwatanze ubuhamya yavuze ko Sezirahiga Froduard yakomokaga muri sous prefegitire Kinihira,Prefegitire Byuma Komine Cyungo. Undi bavuze wicishijwe na Sezirahiga ni Ntarugera Alias Gitsembe wakiniraga ikipe ya Espoir Baskt ball.Abantu bose basabako  Rushomintwali na Sezirahiga bazatanga ubuhamya bwa baliyeli yo kuri Manimetal hamwe na Hotel Grolia,izi si ubwambere zivugwa ho aba bagabo kuko n’urubanza rw’imitungo yasahuwe  Ruhamyambuga Paul,Rumongi Rongin,Rwigara Assinapol,nabandi bacuruzi bari barahunze zagarutsweho cyane kuko uru rubanza rwaburanishirijwe n’urukiko Gacaca rw’akagali ka Kiyovu  mu murenge wa Nyarugenge,kuko bashinjagamo abakoreraga mu isoko rya Nyarugenge bayoborwaga na Rushomintwali kugiramo uruhare.Aha undi wavuzwe Rushomintwali ni Karemera Alias Ruhotora wacuruzaga za Caguwa akaba yaranabaye muri komite za Rayon sport ,kuko yashinjaga Konseye Mbyariyehe ubwo busahuzi.

Karemera yanavugaga ko murumuna wa Renzaho witwa Rushomintwali  ko yazengurukaga umujyi wose,babajije Karemera we aho yabaga ari yemera ko nawe yagendaga. Mbere yuko Rushomintwali ahabwa ako kazi k’isuku mu manyanga kari gashinzwe Eduward Nsanzubuhoro na Kayonga warutuye mu Gatenga ariko mu cyenewabo no kurema agatsiko yararibambuye.

Uwitwa Rubayiza we aganira n’ikinyamakuru ingenzi yagitangarije ko Rushomintwali yashinze umutwe wajonjoraga ibishingwe n’ibishishwa by’ibitoki n’ibirayi nyuma ibindi bikajya kumenwa i Nyanza ya Kicukiro mu kimoteli cyabugenewe. Rubayiza we yatangaje ko kuva Rushomintwali yagera mu isoko rya Nyarugenge icyitwa umututsi yakibuzaga umudendezo agishinja kuba inyenzi.

Twabajije Rubayiza niba azi aho uwo Rushomintwali abazrizwa? Rubayiza ati’’nkeka ko ataba mu Rwanda kuko nigeze kumva ko yakoraga mu biyaga muri pariki y’Akagera akaza guhuguza abagore ba Abafande agatoroka ikindi ko ngo yari inshuti magara ya Mushayidi Deo umwe ufunzwe wari washinze ishyaka rirwanya u Rwanda,naho ubundi nta makuru ye nzi.Niba hari ufite andi makuru kubyabereye mu mujyi wa Kigali igihe cya jenoside yabitangamo ubuhamya.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *