Mbwire iki abandi basomyi?menya umujyi wa Kigali:Ingoma ya Major Rose Kabuye umugore wa mbere wategetse umujyi wa Kigali

Iyi ngoma ya Major Rose Kabuye mu mujyi wa Kigali nabo bari bafatanije kugera kwa Nyumbakumi bashyirwagaho ntabwo batorwaga.Ninacyo cyatumye irangwamo akajagali kenshi ko guhuzagurika.

Rose Kabuye wayoboye umujyi wa Kigali[photo/ archieves]

 Urugamba rwo kubohoza igihugu hagati ya MRND na FPR rukirangira umujyi wa Kigali wategetswe na Major Rose Kabuye.Ibihe byari bigoye umutekano utaragaruka,abanyarwanda buzuye ubwoba n’urwikekwe inkotanyi n’interahamwe ziwugonganiramo. Abanyarwanda bavaga inyuma y’igihugu batahuka ,abavaga imihanda yose bagana mu murwa mukuru kuko bumvaga ko ariho babona amahoro,ababaga barasenyewe amazu batagira ayo kubamo bose bashakaga amazu.Ingoma ya Major Rose Kabuye yari ifite akazi gakomeye gashingiye k’umutekano kuko ariwo wari ushingiweho kugirengo abanyarwanda babane neza nta rwikekwe.  

Umujyi wa Kigali wicyo gihe hari ikibazo cy’amazu yasizwe na beneyo ,kandi batangiye guhunguka ,hakaba n’ikibazo cyabashenye amazu ayabandi  kandi barabohoje ayababasenyeye.Ikindi cyabaye ingorabahizi ni inzego zari zigizwe na Nyumbakumi ,chef de zone ukagera kuwo bitaga responsible udasize na konseye.Iyo byavaga aho hazaga Komine eshatu arizo Kacyiru,Kicukiro na Nyarugenge. Ubutegetsi bwo muri izo nzego zakwitwa iz’ibanze havugwaga ko ugomba kuzitegeka cyangwa kuziyobora aba kuba ari umukada.

Ikibazo cyaje kuba ingorabahizi kuko abenshi bashyirwagaho n’inzego za Gisirikare na Gendarumeri zakoreraga Camp Kigali na Camp Muhima.Uko bwacyaga bukira niko urujya n’uruza kubiro byaza  Segiteri habaga hari abashaka amazu yabo kongeraho ayabo bagirana amasano.Amazu yabaga yaranditsweho ko yafashwe ntawatinyukaga kuyaka cyangwa ngo  ayegere. Ikindi cyari cyaragoye ubutegetsi bwa Major Kabuye ni amazu byitwaga ko yafashwe na Afande yaba ayituyemo cyangwa ibamwo umuryango we n’ibindi. Ibi byayo mazu byakomeye igihe hatahukaga impunzi zivuye Tingitingi ya Zayire na Bamaco  ho mugihugu cya Tanzaniya.

Ingoma ya Rose Kabuye yazanye Tombola yabicikirije yubaka utuzu impande n’impande. Ibyibohoza bivuyeho hadutse gushaka kwiyubakira maze nabwo hakubaka umugabo usibye undi ,isenywa ry’amawe mu mazu ryavugije ubuhuha . Abanyarwanda bakareba uko zasenywe ku ngoma ya Lt Col Renzaho bareba no ku bwa Major Kabuye bakumirwa. Ikindi cyaranze ingoma ya Major Kabuye mu mujyi wa Kigali n’igihe yashwanyuzaga amatafari yabumbwe na Perezida wa Repubulika Bizimungu Pasteur hamwe n’uwari Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Sebarenzi Kabuye Joseph yabumbiwe Kimironko,bikaba byari byakozwe mu rwego rwo kubaka bakura abantu mu mazu yabandi.

Aha rero hari hagamijwe guca amakimbirane yabari mu nzu zitari izabo. Major Rose Kabuye yaje gufata igisigara cya Leta cyabaga mu muri Segiteri Gikondo kugirengo abaturage bubakemo barabyanga ngo ni mu cyaro. Barahanze  bahaherewe Ubuntu nyuma Rujugiro ahubaka amazu bayaturamo birukanka. Ingoma ya Major kabuye yatangiye idasoresha abacuruzaga mu tuduka dutoya cyangwa abazunguzaga,ariko ijya kurangira yatangiye kubakarira kugeza n’ubwo yatangiye gufata za mayibobo bazitwara Gitagata zikavuga ko muzehe yabahaye umujyi mukecuru akaba ashaka kuwubacamo.Ingoma ya Major Kabuye niyo yubatse amazu yo muri Gare ya Nyabugogo. Ingoma ya Major Kabuye ntiyigeze icyemura ikibazo cy’imiturire ahubwo isa nkaho yatumye abaturage bahangana bitari ngombwa.

Nubwo yari mu nzibacyuho mu myanya yo kuva kwa nyumbakumi kugera kwa konseye ntabwo hakurikizwaga ukuri habagamo ikimenyane nk’uko twabyerekanye haruguru . Ingoma ya Major Kabuye bamwe mu bakozi ntibahembwaga kuko u Rwanda rwari rukiva mu ntambara,ahubwo hatangwaga ibiryo. Aha rero niho hagoranaga kuko nabyo byahabwaga utabigenewe ,abo bigenewe bintege nkeya bakibombarika kugirengo batitwa ibipingamizi cyangwa adui n’andi mazina nkayo yose.

Ikindi cyakunze kumvikana mu mujyi wa Kigali ni abanywaga mu tubali ntibishyure. Ibi byaje gucika kuko igisirikare cyakoze umutekano ntibyongera. Haje kuvumburwa ko bamwe mubahoze muri FAR aribo bagarukaga guhungabanya umutekano.  Buhoro  buhoro abanyarwanda bagiye bamenyerana kubera ko bahuriraga ahantu hatandukanye.

 

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *