ECORBAT Ltd ishobora kuzakama ikimasa

Ukuri kujya gutsinda ikinyoma ,bamwe bakibaza uko byagenze.

Gatarayiha DG wa ECORBAT[photo archieves]

Amasezerano yabaye hagati ya ECORBAT na koperative COTOPROCO none yajemo kidobya kubera imyumvire itagendanye n’igihe,ishuka ECORBAT kurega yirengagije inyandiko itaraseswa.ECORBAT na COTOPROCO ubu bakomeje kuzenguruka inkiko baburana kubera amasezerano buri umwe avuga ko undi atayubahirije.

Inyubako ziburanwa

Ubwo bari mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge herekanwaga ko ECORBAT ishaka gushinganisha inzu yubakiye COTOPROCO ikayubaka mu kagali ka CONGO –Nil umurenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro intara y’iburengerazuba. Amakuru yerekanaga ko tariki 27 Mutarama  2015 aribwo hakozwe amasezerano hagati ya ECORBAT Ltd na COTOPROCO yo kubaka inyubako y’ubucuruzi kandi ifite amagorofa atatu,ikibazwa ni uko amasezerano agitangirwa gushyirwa mu bikorwa yahise atagangara inyubako ntiyubakwa,ni ukuvuga inyubako ikiri muri fondation, nibwo impande zombi zagiranye imishyikirano igamije guhagarika gukomeza kubaka iyo nyubako ,kubera ibibazo bitandukanye buri ruhande rwari rufite.

ECORBAT ntiyujuje amasezerano

Nyuma yibyo rero haje kubaho kumvika mu buryo impande zombi zashyizeho umukono hemejwe ko ECORBAT Ltd isubiza COTOPROCO amafaranga y’u Rwanda angana na 81975394 bikaba byari tariki 31 uguhsyingo 2017,ibi bikaba byari bikozwe kugirengo agaciro k’iyo nzu gahwane nayo mafaranga, bityo akayegukana kandi ikamwandikwaho.ECORBAT yakomeje kugorana kuko yari yiyemeje kurangiza kwishyura tariki 15 Mutarama 2018 amafaranga yumvikanyweho,ariko icyatunguye COTOPROCO ni ibaruwa yanditswe na ECORBAT yo kuwa 16 Ugushyingo 2017 ivugako yahabwa amezi atandatu kugirengo ibe yarangije kwishyura,ibyo byose nta na kimwe cyakozwe kuko kugeza na n’ubu nta faranga na rimwe iratanga.

Icyatunguye COTOPROCO ni ukobona ECORBAT itanga ikirego iyirega mu rukiko ,kandi ariyo itarubahirije amasezerano. Umunyamategeko yadutangarije ko amasezerano hagati ya ECORBAT Ltd na COTOPROCO agifite agaciro kuko atigeze aseswa. Bamwe mubari mu rukiko bakurikirana urubanza rwa ECORBAT na COTOPROCO  bakumva ukuntu hari igihe habayeho amasezerano yo kwikiranura nk’uko biteganywa mu ngingo ya 583 y’itegeko ryo muri 1988 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano kandi rishyiraho igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano,aho avuga ko kwikiranura ari amasezerano atuma abayagiranye bakemura impaka zavutse cyangwa birinda izashobora kuvuka hagati yabo.

Umunyamategeko yerekana ko ingingo ya 591 yaryo iteganya ko amasezerano afite agaciro kamwe mu rubanza rwakemuwe k’uburyo budasubirwaho mu rwego rwa nyuma. Umwe mu banyamategeko baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yashimangiye ko ikirego cya ECORBAT Ltd nta shingiro gikwiye kugira mu rukiko ko ahubwo ikwiye kwishyura amafaranga bemeranijwe na COTOPROCO  ikegukana inyubako nk’uko biri mu masezerano.Ubu rero hari andi makuru akomeje kuzunguruka agera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com ko ECORBAT Ltd yaba yaragushijwe mu mutego nabahoze bakorera akarere ka Rutsiro bakaza kwirukanwa kubera amakosa yabagaragayeho,aho kumva ko bananiwe inshingano bahinduka  abasebya nyobozi.

ECORBAT yo mu rukiko yavugaga ko yubatse inzu y’amagorofa atatu ,kandi mu gihe amashusho yerekana ko yananiwe ntaho arayigeza.

Abasesengura iby’amategeko basanga kuba ECORBAT Ltd yarananiwe kubaka,ikananirwa kubahiriza ibyo yasezeranye na COTOPROCO ,ahubwo ikaba iyizengurutsa inkiko yazishyura ayo mande nibiramuka byubahirije amategeko ,birasabwa ko urukiko rwazasuzuma amasezerano bakarenganura uwarenganye.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *