Imyumvire y’ihame ry’uburinganire ku bagabo ndetse n’abana babasore iracyarimo icyuho hakenewe ubukangurambaga

Ihame ry’uburinganire ni kenshi rikunze guteza ikibazo mu miryango aho umubare w’abagabo utari muto baba batari gusobanukirwa neza icyo uburinganire busobanuye ku muryango n'iterambere riba riribuwugezeho. 

Abayobozi ba RWAMREC

Ni muri urwo rwego kuri uyu wagatatu taliki ya 13 nzeri 2018  RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center) yafunguye  ku mugaragaro Inama yahihuje n’abafatanya bikorwa  batandukanye barimo Minagri,Migeprof, Mininfra, n’indi miryango itandukanye aho bareberaga hamwe uko uruhare rw’umugabo n’umwana w’umuhungu rwarushaho guteza imbere iterambere ryumuryango.

Rutayisire Fideli umuyobozi  mukuru uhagarariye RWAMREC mu kiganiro n’itangazamakuru   yagarutse kukuba  imyumvire y’umugabo ku ihame ry’uburinganire mu Rwanda iri kugenda izamuga ari imyumvire myiza gusa ariko avuga ko abagabo bakiri bacye ugereranyije n’abagabo bagize umuryango nyarwanda avuga ko hakwiye ubukangurambaga kugira ngo umubare ugende wiyongera.

Yagize ati “iyo urebye ubu imyumvire y’abagabo ku ihame ry’uburinganire iragenda ihinduka, ihohoterwa ryaragabanutse ku kigero cya 45%, ubuzima bw’umugore burahinduka ku buryo bushimishije aho usanga yaratinyutse asigaye abasha kujya  mumirimo imwe nimwe imuteza imbere.”

abari bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku uburinganire

Akomeza avuga ko imbaraga zigikenewe kugirango umugabo uwo ari wese asobanukirwe  neza ko guha amahirwe umugore yo kwerekana icyo ashoboye ari uguteza umuryango nyarwanda imbere.

Ati” ubukangurambaga buracyacyenewe kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho neza kuko hari bimwe na bimwe umugabo agifiteho uburenganzira kurusha umugore.”

Asoza yavuze yashimye imbaraga ziri kugenda zishyirwamo hagamije kwigisha kugira ngo uruhare rw’umugabo n’umwana w’umuhungu mu kwita ku ihame ry’uburinganire rirusheho kuba intambwe nziza yo kuzamuka k’umuryango.

Abitabiriye iyi nama bahuriza hamwe kuba umugabo akwiye guhindura ihame ry’uburinganire umukoro we kugira ngo umuryango nyarwanda urusheho gutera imbere aramutse atabigizemo uruhare ntacyo byatanga kandi uburinganire ntibwagerwaho.

Iyi nama kandi yashojwe hafashwe imbaraga zo gukangurira abagabo kwitabira akagoroba  k’ababyeyi ntibabiharire abagore gusa kuko kugera kugera kw’ihame nyaryo ry’uburinganire byagorana umugabo n’umwana w’umuhungu byagorana badashyizeho uruhare rwabo.

 

NTIHABOSE Dieu donne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *