Ikipe Amagaju fc niyo ifite imyaka myinshi,ariko ntacyerekezo igira?izira iki?izazahurwa nande?

Kuva u Rwanda rubaye Repubulika ikipe Amagaju yarazimye isigara ikina nk’iya Komine Nyamagabe.

amagaju fc[photo archieves]
 

Ubuseho Amagaju ariho ate?arerekeza aheza cyangwa ahabi?uyashinzwe ninde?iby’ikipe y’Amagaju byabazwa umuntu ku giti cye cyangwa meya w’akarere ka Nyamagabe?Kera karahanyuze Amagaju yakinnye n’Ibihogo abihera amaso bagataha bishimye. Amashoti avuza ubuhuha,amacenga y’ubwenge bwinshi kandi bakina kimeza ntaho babyize nka bubu  bahabwa byose ariko bikanga bikabananira,nibyo byarangaga ikipe y’Amagaju.

Umutware Rutaremara azahora yibukwa mu Bufundu kuko yashinze ikipe ayita Amagaju.Abakinnyi nka Ruhingubugi,Maboneza nabandi barawuconze karahava.  Repubulika ya mbere niya kabili kuki bataretse ngo ikipe y’Amagaju ikine nk’uko yakinaga ku ngoma ya cyami?Abategetsi bategekaga Gikongoro ntawakundaga umupira w’amaguru kandi babaga bavuka ahandi.Uku niko twatangarijwe nabahavuka.

Amagaju fc yashinzwe ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa ishingirwa mu Bufundu,ubu ni akarere ka Nyamagabe.Umupira w’amaguru umaze igihe kinini mu Rwanda,ariko usanga amakipe amwe namwe ahora atagangara ntazamure intera yayo.

Ubu turi ku ikipe yitwa Amagaju fc ,ikaba ariyo kipe nkuru muri shampiyona y’u Rwanda,ariko ikibabaje ihora ishaka kujya mu cyiciro cya kabili. Abanyabufundu cyangwa abinyamagabe ntibiyumvisha ukuntu abahakomoka bayitereranye ikaba yarabuze icyerekezo. Ikipe Amagaju niyo yonyine ikigira izina ryo ku ngoma ya cyami.

Ibigwi byo kuri icyo gihe byashingiraga k’urukundo kuko abakiniraga amakipe babaga ari ba kavukire keretse ikipe zacukuraga amabuye y’agaciro cyangwa nka Victor yaje kubyara Mukura niyo yagiraga abanyamahanga none byayibayeho akarande. Ubwo twashakishaga ibigwi by’ikipe y’Amagaju fc twagerageje gushaka abakinnye umupira hambere no kureba abazi amateka barengeje  imyaka 70 bavutse.

maboneza wakiniye amagaju fc [photo archieves]

Amagaju yabayeho akagira abakinnyi beza bagatsinda bagahabwa ibihembo cyane bigizwe n’inka. Aha byumvikane neza ngo inka niyo yari ikomeye mu ibyo bihe.Amagaju kubera ko ngo yakinirwaga nabavukaga mu Bufundu byayafashaga kwitwara neza mu marushanwa.

Kuva aho u Rwanda rubereye Repubulika izina Amagaju ryarazimye . Perefegitire ya Gikongoro niyo yonyine itaragize ikipe mu marushanwa y’igihugu kugeza igihe Meya Munyentwali Aplhonse yongeye kubyutsa izina Amagaju fc.  Ikibazwa na benshi kuki ikipe y’Amagaju fc kuva yagera mu cyiciro cya mbere kugeza ubu itaraza muri enye za mbere?kuki Amagaju atagira umukinnyi mu ikipe y’igihugu?Amagaju fc umutungo akoresha utangwa n’akarere ka Nyamagabe?ariko se kuki nkahavuka abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu badatanga inkunga?

Ubu rero biravugwa ko icyemezo cya FIFA gishobora kuzatuma ikipe y’Amagaju yongera kuvaho kuko nta bushobozi bwo kuyitunga buzaboneka.ikindi gihangayikishije ikipe y’Amagaju nicyavuzwe na Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francisis gishingiye kwigabanywa ry’amafaranga uturere twahaga amakipe.

Aha rero niho hasabwa imbaraga zo kubaka ikipe Amagaju kugirengo ikomeze ibe mu cyiciro cya mbere. Abandi bibaza impamvu Amagaju nta gikombe na kimwe gikinirwa mu Rwanda aratwara ngo akimanukane Kigali kigana Nyamagabe mu Bufundu.

Kuva ikipe y’Amagaju yajya mu cyiciro cya mbere yaguzwemo umukinnyi umwe gusa witwa Hussein agurwa n’ikipe ya Rayon sport,uyu nawe ni umurundi. Abasesengura iby’ikipe y’Amagaju bahamya ko icyayidindije ntitere imbere ari uko ikinisha abakinnyi izindi zirukanye.Amagaju ntaragura umukinnyi uhatanirwa n’izindi kuko nta bushobozi buhari bwo kuba bagura umukinnyi wa miliyoni neshanu. Ikindi kivugwa mu kipe y’Amagaju kubera kutabonera umushahara ku gihe bituma iyo shampiyona ijya kurangira abakinnyi bayo batanga amanota zimwe zikahungukira.

Abakurikiranira hafi ikipe y’Amagaju basanga izahora mu myanya ya nyuma muri shampiyona y’u Rwanda kuko nta bushobozi bwo kugura abakinnyi babahanga ifite. Ibi rero nibyo bidindiza umupira w’amaguru kuko ikipe zimwe ntizigira amikoro.  Ubu izindi kipe zatangiye kugura abakinnyi zizakinisha shampiyona ya 2018/2019 ariko Amagaju yo wagirengo ntabwo azongera gukina.

Umwe mubavuka Nyamagabe tuganira yantangarije ko bafite ikibazo cy’amafaranga kandi ko abakinnyi benshi badakunda kuba mu mijyi ikiri mito,kuko ngo ntibamenyekana. Abazi iby’umupira w’amaguru bo ngo basanga icy’umukinnyi ashaka ari ifaranga naho iby’icyaro nta shingiro. Amagaju rero nagura abirukanywe mu zindi kipe natsindwa ntimuzagaye umutoza.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *