Abanyeshuri basoje amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli muri Kigali Leading TVET School bashyikirijwe impamyabushobozi

kuri uyu wa Gatandatu taliki 06/10/2018 abanyeshuri basaga 230 barangije amasomo yabo mu mashami y’ubukerarugendo n’amahoteli mu ishuri Kigali Leading TVET School, bashyikirijwe impamyabushobozi zabo.

abayozi b'ishuri ndetse n'abafatanyabikorwa bari bitabiriye iyi graduation

muri bo harimo abize amasomo amara amezi agera kuri atatu, amara umwaka ndetse n'abize imyaka itatu(3) bahawe impamyabushobozi zo rwego rwa A2.

iri rishuri kuri ubu ni kunshuro  ya gatandatu ritanze impamyabushobozi kuva ryatangira mwaka wa 2013.

Uyubora Kigali Leading TVET School, Alphonse Habimana, mu ijambo yagejeje ku bari bitariye uyu muhango, yavuze ko uretse uburezi bufite ireme n'ikinyabupfura bitozwa abiga muri iri shuri bituma riba indashyikirwa avuga ko bafite n'umwuhariko bisangije wo gukurikirana umunyeshuri wahize kuburyo bamufasha kumubuza n'abamuha akazi ndetse n'imenyerezamwuga.

Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School

Ati" dufite urubuga duhuriraho kuburyo abanyeshuri barangiza mu ishuri ryacu dusigarana imyirondoro yabo kuburyo isaha iyo ari yose tubonye abashaka abakozi duhita tubahuza nabo." 

muri uyu muhango abanyeshuri bitwaye neza babonye ibihembo.

Mw'itangwa ry'impamyabushobozi abanyeshuri barushije abandi gukora bakabona  amanota meza mu byiciro bitandukanye bahawe ibihembo bitandukanye, birimo  gutemberezwa Akagera, mu Birunga ndetse na handi….

Kubufatanye bwa Kigali Leading TVET School ndetse n'ibirwa bya Morice abanyeshuri bagera kuri batanu babonye amanota meza kurusha abandi bahawe buruse zo kujya kwiga kaminuza muri ibi birwa, aha bakazahamara igihe kingana n'umwaka umwe n'igice buri munyeshuri azajya ahabwa ibihumbi bine by'amadolari y'amerika azamufasha mu kwiga ndetse no gukodesha aho aba, aba kandi bakaba bafite andi mahirwe kuko bazajya bakora imyerazamwuga bahembwa.

Mw'ijambo umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba wari umushyitsi mukuru muri ino muhango yagejeje kubari bawitabiriye, yashimye imikorere ya Kigali Leading TVET School  uburyo yaje nk’igisubizo cyuzuza imihigo y’akarere ayobora aho usanga amasomo y'ubumengiro ariyo menshi kurusha asanzwe bikaba ari ibintu by'ingenzi  bizihutisha iterambere ryako.

umuyobozi w'akare ka Nyarugenge

Mw'ijambo yagejeje kubasoje amasomo yabo yagize ati “ubushake bwo gukora mukuye muri iki kigo mubukundishe n'abandi kuburyo muzabera abandi itabaza ryo gukunda kwihangira umurimo ndetse no kugana ikigo cyanyu kugira ngo ubushobozi n'ubumenyi byo guhanga imirimo mishya bikomeze kwiyongera”.

Asoza yasabye abanyeshuri barangije amasomo kugaragaza umwihariko wabo nk'abanyeshuri barangije muri  Kigali Leading TVET School kandi bafite ikirekezo gihamye.

abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye

Mw'itangira rya Kigali Leading TVET School mu mwaka wa 2013 umubare w'abanyeshuri  wageraga kuri 16 kuri ubu umubare w'abanyeshuri baryigamo urasaga 430.

mu muhango wo gutanga impamyabushobozi abanyeshuri biga muri Kigali Leading TVET School basusurukije abari bawitabiriye.

 


NSABIMANA Francois
 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *