Akarere ka Musanze abagore bakora uburaya baratabaza kuko abakabacungiye umutekano nibo bawuhungabanya.

Abakora uburaya mu karere ka Musanze ni 316 abanduye sida ni 85,abagera kuri 12 bandujwe n’irondo. Abagore bakora uburaya  batangiye bashimira umuryango w’abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima banarwanya sida(Abasirwa) kuko babavuze akarengane kabo.

Kuki mu karere ka Musanze zimwe mu nzego z’ibanze zidatinya sida?kuki zitungwa urutoki ko zisambanya abagore bakora uburaya ku ngufu kandi nta gakingirizo bambaye?itangazamakuru nk’imwe mu nkingi ikomeye mu miyoborere y’ibihugu byose ku isi,ikaba ari nayo mpamvu rikataza ryigisha imyororokere ya mu ntu cyane nk’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Itangazamakuru ryibumbiye mu muryango Abasirwa ryasuye akarere ka Musanze mu rwego rwo kureba uko abagore bakora uburaya bitwara . Umujyi wa Musanze urakura cyane kuko wuzuyemo ibikorwa by’amajyambere kandi ni nako bikurura abagore n’abagabo batandukanye kuko bashobora kubona amacumbi.Urwo ruhururikane ni narwo rubyara sida  kuko abenshi bakora imibonano idakingiye.(gukoresha agakingirizo)ibyo byose iyo birangiye abagore bakora uburaya  bavuga ko bahohoterwa.

Abasirwa bakirijwe ibibazo by’ingutu kuko n’ushinzwe amategeko mu karere ka Musanze yarumiwe abura igisubizo. Abakora uburaya bashinze inzego zitandukanye ko zibasambaye ku ngufu zikanabatwarira amafaranga kugera no kuri telefone baba biguriye. Abashyirwa mu majwi cyane ni abanyerondo. Umwe mu bagore baganiriye n’itangazamakuru yatangaje ko abanyerondo babafata bakabasambanya nyuma bakabatwara mu Kinigi bagafungirwayo.

Uburaya si umwuga wemewe mu Rwanda ariko no mu mategeko nta we urajya kuburana icyo cyaha mu rukiko. Yabase ariyo mpamvu aba bagore bahohoterwa?ko byaba bikabije?

Ingenzinyayo.com yaganiriye n’umwe mu bagore uvuga ko gusambanywa ku ngufu n’abanyerondo bisa n’ibyamenyerewe ku ndaya z’i Musanze. Ibi rero nta n’ubwo n’uwaruhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze yigeze abihakana,ahubwo yavuzeko bazashyiramo imbaraga zo kubarindira umutekano. Niba akarere ka Musanze kigaragaza mu majyambere n’umutekano kuki kadakangurira irondo ko gukora imibonano idakingiye ari bibi?

Umugore umwe mubakora uburaya yavuze ijambo riteye agahinda nkaho  yagize ati “Nigeze guhura n’umunyerondo anyirukaho, angeza aho ntaha arankomangira, ambwira ko bamuntumye. Yabanje kunsambanyiriza mu rugo nyuma antwara ku muhanda mpasanga imodoka irantwara.”Ubuse wavuga  gute ko wakumira sida mugihe umuntu asambanya undi kandi yenda uwo munyerondo afite n’umugore ,abasesengura basanga ari uku sida ikura. Iki gikangisho cyo gutwara abagore bakora uburaya mu Kinigi kimaze ngo gukwirakwiza  sida muri Musanze no ku nkengerozayo.

Ishyirahamwe tuzamurane kuki ribangamirwa inzego zirebera?Ubu mu karere ka Musanze hagaragara abana bakiri bato bakora uburaya,ikindi hari uduce tuba tutagaraga n’ijoro bakaba ariho irondo risambanyiriza  abo ryafashe,uwanze bakamutwara kuri polisi. Undi watanze ubuhamya ubuhamya yavuze ko indaya nyinshi kubera gusambanywa ku ngufu nta gakingirizo bakuramo inda zitateguwe kuko arizo zigaragara vuba naho indwara ikagaragara bitinze.

Musabyimana Francois ushinzwe  amategeko mu karere ka Musanze yagize ikibazo akikuramo avuga ko ibyo abo bagore bakora uburaya batangarije itangazamakuru ko batigeze babibagezaho. Musabyimana yatangaje ko ntawusumba amategeko kandi ko bashyizeho imodoka icunga irondo,yakomeje atangaza ko niba byaranabaye bitazongera. Inama y’umutekano igizwe nicyitwa Jok ko havugirwamo iby’umutekano uko bihagaze ko ahubwo agiye kubiyishyikiriza.

Musabyimana yatangaje ko bagiye gufata ingamba  zo kureba uhungabanya umutekano w’undi.Ibitaro by’akarere ka Musanze nabyo byatangaje ko bifasha abanduye nabatarandura babaha ubukangurambaga. Umuyobozi w’ibitaro we yatangaje ko hashyizweho ingamba zo gupima buri mugore uje kwipimisha atwite bakanamutuma umugabo we,uwanduye bakamugira inama zo gufata imiti.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *