Abakiristu ba ADEPR barasaba Leta ko abayisahuye umutungo bawugarura.Tom Rwagasana na bagenzi be barahungabanya ADEPR inzego zirebera.

Ivugabutumwa ryogeza ijambo ry’Imana ryaje guteterezwa n’ingoma ya Tom Rwagasana mu itorero rya ADEPR , habamo amacakubili n’ubuhemu buherekejwe n’ubujura. Ingoma ya Tom Rwagasana na bagenzi be baje gufungwa aho bakekwagaho kunyereza akayabo karenga miliyali ebyeri n’imisago y’amafaranga y’u Rwanda.

Tom Rwagasana[photo archieves]

Tariki 19 ukwakira 2018 nibwo hari hiteguwe kumva umwanzuro w’urukiko ku byaha bikekwaho Tom Rwagasana na bagenzi be bishingiye ku isahurwa ry’umutungo wa ADEPR,ntabwo urubanza rwasomwe kubera ko hari hatangijwe icyumweru cy’ubutabera.

Amakuru azunguruka mu nshuti za Tom Rwagasana ni uko yazijeje ko namara kuba umwere azahita arega nyobozi ya ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephrem kuba yaramwambuye ubu bishop ,ikindi akanayirega imishahara atahawe mu gihe atahamwe nicyo cyaha yakekwagaho.

Abandi basesengura imvugo za Tom Rwagasana basanga zitazagira ishingiro kuko ingoma yamwimitse yarayitetereje arayigayisha kugeza naho atatinye kujya atanga amasheke atazigamiwe,kongeraho no kutagira ubumwe mu itorero yari yahawe asimbura Rev Usabwimana Samuel.

Ikindi gihangayikishije ni uburyo harimo abapasiteri bagifite inshingano zo kuyobora indembo n’uturere ,ariko bakaba barigometse kuri nyobozi kugeza naho badatinya  gukora amakosa ,kandi bayabujijwe.

Abasesengura barasanga RGB ikwiye gushyigikira nyobozi ya ADEPR nkifite amadini mu nshingano kuko ibisigisigi bya Tom Rwagasana bikomeje kwigomeka.

Amakuru ava ahizewe ni uko ubu hari abakora amanama yo kunaniza ubuyobozi hagamijwe kubwereka ako batabwishimiye. Ingero nk’ubu hari abashakisha abashyizwe mu kiruhuko bakababwira ko bashyizwemo igihe kitageze,bityo bakabumvisha ko ari akarengane,ikindi ni uburyo usigaye usanga mu nsengero za ADEPR habonekamo imirwano nko mu karere ka Nyamasheke  no mu karere ka Gasabo mu Gasata byose bigakorwa kugirengo nihagira uhagarikwa byitweko azize ko yahawe na Tom.

Abandi batanga amakuru yubwigomeke bashingira kubakoraga muri Dove Hotel igihe banga akazi nabwo berekanye ko bazize ko ari bene wabo nabavuye k’ubuyobozi.

Ibi byose nibyo bikomeje kugandisha abakiristu bibabuza gusenga.

Abaherutse guhindurirwa imyanya mu mujyi wa Kigali nabo  harimo bakeya bakorana inama na Tom aho  ngo akibumvisha ko azasubirana itorero. Abatabara nimutabare itorero ry’Imana.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *