Sinzabakwira Elie yashenye Liprodhor ayiteza amadeni n’imanza zurudaca Liprodhor Imana yayikingiye ukuboko iyirinda cyamunara yatejwe na Sinzabakwira.

Umuryango urengera uburenganzira bwa kiremwamuntu Liprodhor watangiye kwiyubaka nyuma yaho wagwiririwe n’amahano yatejwe na Sinzabakwira Elie ubu wahungiye mugihugu cya Zambia.

Sinzabakwira washenye Liprodhor[photo archieves]

Abanyamuryango ba Liprodhor baratangaza ko bagiye kwiyubaka bagakomeza intego zayo bakerekana ko itarwanya Leta kandi idakorera mu kwaha kwayo.Liprodhor yashinzwe tariki 09 Kamena 1991,ishingwa yarifite intego zo kurengera uburenganzira bwa kiremwamuntu dore ko icyo gihe u Rwanda rwari mu ntambara yari hagati ya MRND yari kubutegetsi na FPR yarwanaga ibushaka.

Umuryango wa Liprodhor ushingwa wasaga nkaho ushingiye ku bantu bakomoka hamwe kugeza no ku bakozi bawo basanzwe,ikindi wagaragayemo abantu babaga bavuye mu kazi ka Leta birukanywe bagashaka kuba abarakare bu butegetsi bityo hagahora amakimbirane.

Liprodhor yaje guhura n’umugabo w’igisambo wari umunyamabanga nshingwabikorwa ariwe Sinzabakwira Elie ayishora mu bibazo byaje kuyiteza amadeni angana na miliyini ijana na mirongo cyenda neshatu.

Ubuyobozi bushya bwa Liprodhor bwaje kwegera bamwe mubo bufitiye amadeni baraganira haza no kuba kugabanyirizwa ,hakaba harimo abemeye kuyirekera 50% by’ideni bagomba kwishyurwa.

Liprodhor irakorana  neza na Leta kuko yanayiteye inkunga mu cyegeranyo cyerekana ubwisanzure bwo gusenga mu madini amwe namwe akorera mu Rwanda kuko cyakozwe mu turere 29.Liprodhor ubu ikaba irajwe ishinga no gukemura ibibazo byayugarije mu myaka yashize.

Ubuyobozi bwa Liprodhor bwo bukaba bukomeje gutangaza ko buzakemura ibibazo byose byatejwe na Sinzabakwira .Bamwe mu bakoranye na Sinzabakwira akaza kubirukana baganira n’ikinyamakuru ingenzi batangaje ko bazatanga ikirego bakamurega n’ubwo bivugwa ko yaba yarahunze.Imiryango itegamiye kuri Leta igenda ihura n’imbogamizi ,ariko imwe nimwe ikagerageza kubyitwaramo neza ,ikaba aribyo Liprodhor itangiye gukora.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *