Abacururiza muri CHIC baratabaza abashoye imali kubera igitugu bashyirwaho na Mazimpaka Olivier

CHIC yaje ari igisubizo cyabataragiraga aho bakorera  none Mazimpaka Olivier aratungwa urutoki ko ahutaza abagannye inyubako y’iterambere mu mujyi wa Kigali.

Abashoramali batekereje gukora iterambere kugirengo umucuruzi n’undi wese ufite ibikorwa bitandukany e abone aho akorera yisanzuye.Muri ikigihe rero abakorera mu nzu ya CHIC baravuga ko babangamiwe na Mazimpaka Olivier hamwe na Gatari Kevin bafashijwe na Willison.

CHIC building

Abagannye CHIC bagafatamo ibibanza byo gucururizamo bashima ubuyobozi bukuru bwayo kuko ngo iyo hari ugize ikibazo akabona umwe mu bayobozi agikemura kandi yabanje no kumuha umwanya wo kumwumva. Inyubako ya CHIC yayobotswe nabakora imirimo y’ubucuruzi n’indi itandukanye ibyara inyungu kubera ko ifite  umutekano n’ibindi byose nkenerwa.

Nubwo ubuyobozi bw’Abashoramali ba CHIC bushimwa  nabahakorera ,ariko batangiye kwinubira Mazimpaka Olivier  bavuga ko yubatsemo akazu kababuza umutekano.Bamwe mubacuruzi twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo ,tuganira bantangarije ko havugwamo ruswa iherekejwe n’igitugu bivugwa ko bikorwa na Mazimpaka yungirijwe na Gatari bafashijwe na Willison.

Abo twaganiriye bose bati:CHIC ni inyubako nziza ifite iterambere nuyikoreramo arunguka,ariko ikibazo kitubangamiye ni Mazimpaka n’itsinda yashyizeho ryirirwa rimushakira amafaranga mu buryo butanyuze mu nzira nziza. Ikimenyetso cyagaragaye igihe umuhesha w’inkiko w’umwuga ajya kurangiza urubanza akabangamirwa na Mazimpaka.

Abakorera muri CHIC bati: Mazimpaka yagiranye amasezerano n’uwitwa Kubana Samuel mu nzira zitarizo kugeza bikuruye imanza. Icyagaragaye ni uko Kubana Samuel yatsinzwe akongera akajurira nabwo agatsindwa. Ikibazo cyagaragaye k’umuryango C 56 kuko niwo wazanye ikibazo kigakizwa n’inkiko kuko Mazimpaka yari yarananiwe ngo kugikemura.

Abacururiza muri CHIC bo bantangarije ko Mazimpaka yabangamiye umuhesha w’inkiko w’umwuga kugeza n’ubwo Gatari Kevin wo mu gatsiko ashaka gufata mu mashati uwaje kuranngiza urubanza. Abashoye imali bakubaka CHIC bo nibakurikirane ibibazo biri hagati yuwo bahaye ubuyobozi hamwe nabahakorera amazi atararenga inkombe.

Kuba rero ubuyobozi bwa CHIC bwanga ko hari umucuruzi upangisha mo undi ,bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwanga amakimbirane none Mazimpaka we akaba yarayakuruye bishobora gutuma abahakoreraga bagana izindi nyunbako. Hari ikindi kivugwa ko hari abashyizweho bahagarariye abacuruzi ,ariko ngo bigakorwa mu nyungu za Mazimpaka kuko amafaranga yakwa ayagabana nabo  ayatuma,mu gihe yakabaye ashyirwa CHIC,ikindi abakiriya bari bamaze kuboneka abacuruzi bakaba bumva ayo bari baragabanirijwe bayatanga  nabwo agahabwa CHIC ntahabwe Mazimpaka.

Buri mucuruzi ucuruza imyenda wese tuganira yanze ko izina rye ritangazwa,ariko agatangaza ko uko bihagaze maze adutangariza ko iyo hashyizwemo umupangayi m 1 yishyurwa ibihumbi ijana (1000.00 frw )cyangwa 80000 frw,ubu kandi byagaragaraga ko abakiriya bari batangiye kugenda biyongera. Niba ubuyobozi bwa CHIC butemera ko uwakodesheje nawe akodesha undi none Mazimpaka we akaba abikora bizarangira gute? Umuhesha w’inkiko we arahamya ko ibyo yakorewe bigaragazwa na za Camera ziri muri CHIC kuko uwakenera amafoto yayabona.Niba rero Mazimpaka atarahaye agaciro umuhesha w’inkiko amenyeko abakeba bujuje amazu  nakomeza bazabagana akaba ateye igihombo CHIC.

Umwe mu banyamategeko twaganiriye yantangarije kizira kubangamira ishyirwa ry’inkiko mu bikorwa witwaje imbaraga waba ukura ahandi hantu hatazwi nta rwego ukorera ruzwi narwo rwabanje kubisaba. Twe dufite kopi y’umuhesha w’inkiko yanditse yerekana uko yabangamiwe.Ikibazo cyo k’umuryango C 56 gikomeje kuzana ibibazo nk’uko twabitangarijwe nabacururiza muri CHIC kuko ngo nyirawo ntiyemera gutanga amafaranga atanditse mu masezerano.

Uwahohotewe bivuye kuri Mazimpaka we tuganira  yadutangarije ko yarenganuwe ni inkiko,ariko akaba yaratangajwe naho asubizwa ikibanza cye yakodesheje akazana umuhesha w’inkiko ngo agihabwe kugeza na  n’ubu akaba yarakimwe na Mazimpaka kandi ariwe wakamurenganuye.Gusa we akaba ateze igisubizo kubashoramali ba CHIC kuko bo bazi agaciro kuwakodesheje.

Dukomeza tuganira nabo bacururiza muri CHIC bakifuza ko cyakemurwa nabashoye imali bubaka iriya nyubako nikigendanye n’iterabwoba rya Mazimpaka uhora ababwira ko ashobora kubasohoramo batemeye gupangisha abandi cyangwa uwarangiza amasezerano ntiyongerwe andi. Aha rero abacururiza muri CHIC bo bantangarije ko batangiye kwishakira ahandi  bakazarangiza amasezerano batazahagaruka.Mazimpaka we yahakanye ibimuvugwaho ko ababivuga babeshya.Mazimpaka we akaba yadutangarije ko abacuruza imyenda bifitiye ubuyobozi bwabo kandi bitoreye.Mazimpaka yadutangarijeko ibyo bavuga ko ari ibihimbano ko ubangamiwe yiyambaza inzego.

Mazimpaka yadutangarije ko nta mafaranga ajya yaka buri muntu ko ababivuga bamubeshyera.Yakomeje antangariza ko ntaho ashobora guhurira nayo mafaranga ndetse ko nayanditse mu masezerano atayakira,ikindi ngo ntiyigeze abangamira umuhesha w’inkiko kuko nta rubanza na rumwe arimwo,ikindi yadutangarije ngo ntawurasesa amasezerano na CHIC atabyisabiye.

Impande zombi nyuma yo kuzumva twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho bavuga ko batari muri Kigali ko bazaboneka mu cyumweru gitaha. Ubwo nawe nituganira tuzabagezaho uko babyumva,niba harimo n’ikibazo uko bazagikemura. Abubatse CHIC bo bahanzwe amaso nabahacururiza cyane mu myenda kuko ariho havugwamo ibibazo.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *