Akarere ka Bugesera umurenge wa Mayange: Abanyamuryango ba Sacco Mayange bakomeje kwishimira serivise bahabwa

Imiyoborere myiza niyo nzira y’iterambere ry’umuturage. Aha rero niho Umurenge Sacco Mayange washyize mu mihigo kugirengo abanyamuryango bayigane bemye.

Abanyamuryango 6780 nibo babarirwa mu murenge Sacco Mayange. Ubuyobozi bw’igihugu bwegereje abaturage iterambere hatibagiwemo n’Umurenge Sacco,bikaba byarafashije benshi kubona uburyo bwo kubitsa,kubikuza no gusaba inguzanyo.Sacco Mayange yo ifite akarusho kuko buri munyamuryango ahabwa serivise mu buryo bwihuse.

Abanyamuryango b’Umurenge Sacco Mayange tuganira badutangarije ko yabonye ubuzima gatozi butangwa n’ikigo cy’amakoperative mu Rwanda  tariki 10 Gicurasi 2010,nyuma baje guhabwa icyatanzwe na Banki nkuru y’igihugu(BNR) bikaba byari tariki 7 Ukuboza 2011.Iki kigo cy’imali icililitse kibarirwa mu murenge wa Mayange kirashimwa n’abaturage bakigana  kuko cyabateje imbere.

Umwe mubanyamuryango ba Sacco Mayange batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo com ko batangiranye  n’ubuyobozi bwari bukuriwe na Nubahimana Jeanne bukaza kubatetereza ariko bukeguzwa hakaza ubuyobozi ubushya.Abanyamuryango badutangarije ko komite nyobozi yari iyoboye Sacco Mayange yakingiye ikibaba abakora mu nzego z’ibanze zahawe inguzanyo bakirengagiza ko ari umutungo w’umuturage bariho bahombya.Ikindi bakoraga kigayitse ni ugutanga raporo yuzuyemo ibinyoma muri BNR na RCCA.

Batanagaga inguzanyo mu buryo butemewe n’amategeko. Twakomeje tuganira nabo banyamuryango badutangariza ko bafite nyobozi nziza kuko yagerageje kugaruza imyenda yari hanze yari yaranze kwishyurwa bityo abo bose bakaba batarishimiye impinduka zabaye muri Sacco Mayange. Umwe mubabitsa amafaranga ye muri Sacco Mayange yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo com ko inguzanyo itangwa muri kigihe binyuze mu nzira zemewe kandi ko nutinze kwishyura ahwiturwa ataragwa mu bukererwe bukabije.

Umukozi wo mu karere ka Bugesera ugiraho ahurira n’Umurenge Sacco tuganira yanze ko amazinaye yatangazwa ariko yadutangarije ko abayoboraga Sacco Mayange bari barayangije kuko  ideni ryari mu gasozi ritishyurwa ryari rigeze kuri 37% mu mezi ashize bakaba barabonye raporo ko  bageze kuri 13% bishyuza bikaba bishobora  kuzageza mugihe cy’ukwezi kumwe hasigaye ideni ritoya hanze rizaba ringana 10%.Igihe cyo hambere umuturage usanzwe yahabwaga inguzanyo bimugoye,ariko abo mu nzego z’ubuyobozi bakayihabwa ntibanishyureabo rero bakaba aribo babangamira imikorere y’ubuyobozi kuko bwuzuza inshinganozo gucunga umutungo wa rubanda.

Umurenge Sacco Mayange utanga inguzanyo  iyo abana bajya kwiga,inguzanyo k’ubuhinzi n’ubworozi,inguzanyo z’ubucuruzi . Ikindi gihangayikishije ni bamwe mubayobozi b’inzego zibanze badashaka kwishyura ku neza kandi babishyuza bakabangamira ubuyobozi bwa Sacco Mayange.

Umwe mu banyamuryango ba sacco Mayange tuganira yantangarije ko yafashe inguzanyo yo guhinga kimwe nabandi  bakishyura imyaka bahinze yeze.

Twagerageje gushaka uyobora umurenge Sacco Mayange ntitwabasha kumubona,nituvugana tuzabagezaho icyo avuga ku gihombo yasanze naho ageze akishyuza,ikindi tuzamubaza igisabwa kugirengo umuntu ahabwe inguzanyo.

Abagana Sacco Mayange bakomeje kwiyongera babitsa banasaba inguzanyo kugirengo biteze imbere. Ubuyobozi bwiza nibwo jisho ry’umuturage.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *