Amateka ahishira byinshi akanahishura byinshi:Indwara ya Sida kuki itavugwaho rumwe kandi ari icyorezo mu isi?

Insanganyamatsiko y’umunsi wo kurwanya Sida yari”Dukumire ikwirakwizwa rya virus itera Sida.Twipimisha kandi duharanira ubuzima bwiza Ku rwego rw’igihigu umunsi wo kuvuga kuri Sida,haba kwerekana ububi bwayo,haba kuyirinda n’ibindi byose byerekana iherezo ryuwayirwaye wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane.

Dr. Nsanzimana sabin RBC[photo archieves]

Intara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze Stade Ubworoherane hari imbaga itandukanye yaba iy’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bari bakubise buzuye bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kwamagana ikwirakwiza rya virus itera Sida.Abayobozi,Abakorera imiryango nterankunga,abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,abaturage batandukanye nabandi bose bari baje kwiyumvira ububi bwa Sida,haje no kubaho kwipimisha  kuri buri wese wabishakaga kuko byari ubuntu.

Abantu batandukanye harimo abakuze banenze uburyo hashyizwemo indirimbo zitagira aho zihurira n’umunsi wo kurwanya Sida. Umwe mubo twaganiriye yantangarije ko umunsi mpuzamahanga wo kuvuga ububi bwa Sida watangiye mu Rwanda hakoreshwa amarushanwa y’indilimbo,imivugo n’ibindi byakorwaga n’abahanzi none bakaba bashyizemo amasede nayo atagira aho ahurira n’igikorwa cyateguwe. Umwe yantangarije ko mbere ya 1990 habaga amarushanwa aribwo Orchestre Impala zahimbaga iyitwa Sida yaturutsehe ,kuki bitana ba mwana ngo bamwe yavuye muri Amerika  na Aziya,umuhanzi Kabengera nawe akahimba ivuga ngo Sida n’icyorezo n’ikirimbuzi nabandi batandukanye. Abagiye batanga  ubutumwa bose bagarukaga ku kibazo cya Sida n’uburyo igenda yibasira abantu bamwe na bamwe kubera kudakoresha agakingirizo.

Bivugwa ko mu Rwanda buri mwaka abagera ku bihumbi cumi na bibili (12) bandura agakoko gatera Sida. Ibihangano byo hambere byabaga byuzuyemo impanuro zerekana ububi bwa Sida cyane ko icyo gihe bavugaga ko nta muti nta n’urukingo. Abasheshe akanguhe bo batangaza ko icyo gihe udukingirizo twabagaho tukanacuruzwa,ariko ikibazo kikaba kukagura kuko isoni zicaga ujya kukagura. Ibi rero by’isoni byataumye Sida yandura cyane,kuko n’ubu hari abatinya kugafata kandi ari ubuntu bityo utanduye akavanamo izindi ndwara naho ku gitsina gore hakiyongeraho inda itateguwe,bakigishwa ukobatayikwirakwiza ,no kwerekana  utarandura yakwirinda.

Aha niho hatangiye gukoreshwa agakingirizo(prudence)CNLS niyo yakoraga ubukangurambaga nk’uko na RBC ibukora.Ubu rero biravugwa na RBC ko imibare yabafite virus itera Sida  ingana n’ibihumbi Magana abili na mirongo ine(240000),naho abagera  ku bihumbi ijana na mirongo inani na bine bakaba aribo bafata imiti igabanya ubukana(184.000)Ikindi cyakomeje gutangazwa ni uko abagera ku bihumbi (3.0000 )bapfa bishwe na Sida.Byari bisanzwe bizwiko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida uba tariki ya  mbere Ukuboza(01/10)ariko wabaye 30 Ugushyingo 2018.

Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwamagana Sida muri Stade Ubworoherane ,Dr Nsanzimana Sabin umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC yatangaje ko, hari imibare igenda yerekana uko buri mwaka abantu binge zitandukanye bagenda bandura virus itera Sida.Mu ijambo rya Dr Nsanzimana yavugiye mu munsi mukuru  niryashimangiraga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyizeho gahunda yo gukumira ikwirakwira rya virus itera Sida no kugerageza gukangurira buri wese uko yakwirinda:Urwaye ntayikwirakwize nutarandura ntayandure hitabazwa agakingirizo.N’ubwo hashyizweho ingamba nshya zo gukumira Sida hakazamo no kwipimisha  nta wishyuye ni ukuvuga ko, 3% bafite agakoko gatera Sida.

Dr Nsanzimana we yakomeje atangaza ko abakora uburaya  aribo bakwirakwiza ubwandu bwa virus itera Sida ku bantu benshi. Abagore bakora uburaya bo mu karere ka Musanze bari muri ibyo birori baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com bagitangarije kobo bumva indaya ari ebyeri iy’ingore n’iy’ingabo kuko aribo babukorana.Aha rero niho hatarashyirwa ingamba zihamye kuko iteka harebwa abagore bakora uburaya bagasiga abagabo kandi babukorana.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patricknawe wari mu munsi mukuru mpuzamahanga wo kurwanya Sida yatangaje ko n’ubwo Leta yashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana na Sida, ko hakiri abantu benshi ba b’abaturage bagikora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bakaba batanisuzumisha ngo bamenye niba baranduye cyangwa bataranduye

.Aba bakaba iteka bahorana ubwoba bwo kwipimisha no gukoresha agakingirizo,bityo bakaba bakwirakwiza Sida. Dr Ndimubanzi yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa bukangurira buri wese kwirinda Sida akoresha agakingirizo kuko uwanduye bituma atanduza abandi nutarandura bigatuma atandura,ikindi yagarutseho mu butumwa bwe naho yakanguriye buri wese kwipimisha nuwanduye agafata imiti kandi akayikoresha neza.Dr Ndimubanzi yakomeje ijambo avuga ko kugeza ubu abisuzumisha bagera kuri 85%, avuga ko na 15% basigaye nabo bazisuzumusha  bikazakorwa binyuze mu bukangurambaga.Ikindi gishya cyavuzwe ni uko haje uburyo bushya bwo kwipima uko ahagaze adategereje umuganga.Ubu hafashwe ingamba zirimo kwegereza imiti igabanya ubukana abafite ubwandu bwa virus itera Sida kandi bakigishwa kuyikoresha neza.

Intego nyamukuru harimo gukangurira abantu kwipimisha kuko aricyo cya mbere kuko buri wese abazi uko ahagaze,kurinda abatarandura kwandura,kurinda ubusugi,kwikingira,kurinda abana bavuka ku babyeyi barwaye Sida no kwitabira gahunda yo kwipimisha ku bagabo. Dr Ndimubanzi yatangaje ko muri 2030 Sida izaba yararanduwe burundu,ibi akabishimangira ku ngamaba bihaye zo kuyirwanya no kuyikumira. RBC yo yatangaje ko umubare w’abana bavuka ku babyeyi banduye  Sida watangiye kugenda ugabanuka ,nko mu myaka 8 ishize abagera 10,9% aribo bavukanye Sida,naho abavuka bafite Sida bakaba bageze kuri 1,5%.

RBC yanatangaje ko nta mwana uzongera kuvukana Sida,ni ukuvuga ko umubyeyi urwaye Sida atazongera kwanduza uwo abayara. Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida muri Stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze hatanzwe ubutumwa ko 2,3%  aribo bafite agakoko gatera Sida,ubuyobozi bukaba bwaratangaje ko umubare ukanganye cyane bakaba baravuze ko bagiye gukora ubuvugizi binyuze mu bajyanama b’ubuzima kugirengo yo gukomeza gukwirakwira.Uwari we wese biramureba Sida n’icyorezo.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *