Gufunga ibigo by’impfubyi byashyize abana mu muhanda ubuzererezi buriyongera

Inyungu za bamwe igihombo ku bana b’u Rwanda biyongera uko bwije mu muhanda banywa ibiyobyagwenge.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba ntaratanga ishusho y’umwana w’umunyarwanda n’impamvu  hakurwaho ibigo birera abana b’impfubyi.Ubundi umwana arererwa ate mu kigo cy’impfubyi?

Mukabaramba[photo archieves]

Uko imyaka ishira indi igataha hari gahunda zikorerwa abanyagihugu,zimwe iyo zizwe neza zigira igisubizo ,naho zakwigwa nabi zigatera ibibazo birenze izo bavugaga ko bagiye gukemura. Mu gihe habarurwaga ibigo 33 birera impfubyi bikanabacumbikira abana basaga ibihumbi hafi bitatu n’amagana  ,ubu biravugwa ko abagera ku bihumbi bitatu babonye imiryango.Uyu mushinga wizwe nabi kuko hari kurebwa uburyo abo bana bafashirizwa muri ibyo bigo ariko bakagumamo batabakuyemo.Gukemura ikibazo cyari kuri 21% ukagitera 98,5% ubwo uba ukoze iki?ingero zifatika:Imiryango ifata abana ibakura mu bigo by’impfubyi ubwayo nayo irakennye nabo yabyaye birirwa mu muhanda ntabwo biga. Ubuse Dr Mukabaramba Alvera yavuga gute ko yashenye ibigo byareraga impfubyi ababagamo aberekeje he?Kwivuguruza kw’abamwe mu bayobozi nibyo bitera ingaruka ku mishanga batize neza,urugero: Dr Mukabaramba igihe yari mu ntaray’Amajyepfo yemeye ko ikibazo cy’abana bazerera mu muhanda cyongeye kwiyongera ku buryo bukabije.Ubu biboneka koimiryango yakira abana bakurwa mu bigo by’impfubyi iba yizeye ko izajya ihabwa imfashanyo ,iyo zibuze bakabura icyo gutunga wa mwana nibwo ajya kuba inzererezi mu muhanda no kunywa ibiyobyabwenge. Kurerera umwana mu muryango nibyiza,ariko hasuzumwe umujyanye ubushobozi afite. Umugabo Mazimpaka twaraganiriye antangariza ko ,we ajya gufata umwana Gitifu w’akagali kabo ngo yari yamwijeje ko azahabwa ibyo kumutunga bityo nabe bakaboneraho.Mazimpaka yakomeje antangariza ko kuva yafata uwo mwana ntabufasha yahawe kugeza umwana ashonje aragenda. Twamubajije niba azi aho ari?Mazimpaka ati’’nabo nabyaye sinzi aho bari nkanswe umutsindirano.Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), itangaza ko kuva gahunda yo gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango yatangizwaga mu 2012, abagera ku 3 127 mu bana bagera ku 3 323 bari mu bigo 33, abamaze kubona imiryango ibakira. Abantu batandukanye twagiye tuganira,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubw’umutekano wabo  tuganira badutangarije ko  hajya gufatwa icyemezo cya tubarerere mu muryango ,ko byari byavuye k’ubushakashatsi kubera ko basangaga uwarerewe mu muryango akurana ibyishimo kandi neza kurenza uwo mu kigo cy’impfubyi. Icyashingirwagaho ni uko uwo mu muryango akurana uburere mboneragihugu kurenza uwo mukigo cy’impfubyi.Aha rero niho habaye ipfundo ryabuze gipfunfura kuko abavuga ko babahaye imiryango  ubu nibo bari mu muhanda banywa kore n’ibindi biyobyabwenge biyayura umutwe.Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC, Dr Uwera Claudine Kanyamanza, avuga ko umubare w’abatabona imiryango ari 758, babarizwa mu bigo by’imfubyi 13, nubwo uyu mubare ushobora kwiyongera bitewe nuko hari ibindi bigo bine bitari byabaruwe birimo n’icya SOS Kacyiru kibarirwamo abana bagera ku 257. Ahandi hari ikibazo ni uko imiryango yifite kandi nabo yabyaye bakaba bibera za rwotamasimbi ntibashobora gufata umwana n’umwe,mugihe usanga itishoboye ariyo yabafashe bwacya ikabananira bigatuma bahinduka inzererezi.Dr Kanyamanza ntiyemeranya n’abavuga ko abatishoboye ari bo bagira cyane umutima wo kurera abana bahoze mu bigo by’impfubyi, akemeza ko hari imirongo ngenderwaho ikurikizwa kugira ngo umuntu ahabwe umwana irimo kugira ubushake, umutima ndetse n’ubushobozi.Nubwo umubare w’abana basubijwe mu miryango wiyongereye, iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu zindi ntara, ahusanga abana b’inzererezi kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ashingiye ku miryango bavukamo, ubukene n’ibindi.Ubuzima bw’aba bana burakomeye kubera ingorane bahura na zo zirimo guhohoterwa, gusambanywa ku ngufu, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi. Ibi bigaragaza ko hari imbaraga zigikenewe mu kurandura iki kibazo hatitawe gusa ku baba mu bigo by’impfubyi ahubwo hakanarebwa ababa mu muhanda. Gufata umwana  umukura mukigo cy’impfubyi udashoboye no kurera uwo wabyaye bisobanuye iki ?Gukuraho ibigo birererwamo abana b’impfubyi byari byizwe hatabanje kureba uzamutwara niba yishoboye cyangwa atiyishoboye ? Dore uko byifashe mu murwa mukuru kuko ariho hashakirwa ubuzima.Umujyi wa Kigali: Abana basaga ibihumbi 44 bugarijwe n’ibibazo birimo ubuzererezi.Abana bagera ku bihumbi 44 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali barimo abakobwa ibihumbi 21.7, bugarijwe n’ibibazo bitandukanye kurusha abandi birimo kutiga, kubyara imburagihe n’ibindi. Bamwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali bemera ko uduce tumwe na tumwe tugaragaramo abana bato kuva imyaka 7 kugera 20 bazerera barara mu makanivo y’imihanda kandi bakanywa ibiyobyabwenge.Inama yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana n’Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, yari igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije abana.Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yagaragarije abayobozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali n’ababungirije bashinzwe imibereho myiza, ko aba bana 44,016 bugarijwe n’ibibazo birimo gutabwa n’ababyeyi, gusambanywa, kubyara imburagihe, kudahabwa uburenganzira bwabo n’ibindi.Akarere ka Gasabo kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bafite ibi bibazo, kuko gafite abagera ku 21.827 barimo abakobwa 10.800; Nyarugenge ikakagwa mu ntege n’abagera ku 11.578 barimo abakobwa 5.750,

 

mu gihe Kicukiro ifite abana 10.611 barimo abakobwa 5.382.Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), Uwera Claudine Kanyamanza, yavuze ko iyi nama ibafasha gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukemura ibibazo abana bahura nabyo.Yagize ati “Icyo twiteze muri iyi nama ni ugushyiraho uburyo buhoraho kandi burambye bwo gukemura ibibazo n’ubwo gukumira mbere y’uko ibibazo bibaho.  Gukumira nibyo byadufasha kurusha guhora dukemura ibibazo bimaze gukomera.”Abayobozi b’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, bo bagaragaje ko bugarijwe n’ikibazo cy’abana bato baza mu mujyi baturutse mu zindi ntara bakajya mu gusabiriza no kuba inzererezi.Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Jean Marie Vianey Ndayisenga, yavuze ko hari n’ikibazo cy’abana bazanwa mu Mujyi wa Kigali n’ababyeyi babo, ugasanga ni nabo babatoza imico mibi aho kubafasha kuzigirira akamaro.Yagize ati “Mudufashe turebe uko twakemura iki kibazo cy’abana baza bavuye mu zindi ntara rimwe na rimwe usanga baba bazanywe n’ababyeyi babo, kuko hari n’ababigisha gusabiriza ku buryo iki kibazo kimaze gufata indi ntera.”Muri iyi nama ntihagaragajwe mu buryo burambuye imibare y’abana nyir’izina baba mu mihanda yo mu Mijyi ya Kigali, gusa hemejwe ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gukumira abaza mu mujyi kandi nta miryango bahafite kuko aribo bahinduka inzererezi. Ubu hakaba havugwa ko mu karere ka Kicukiro inzererezi zigaragara aha hakurikira : Juwa kali,Sodoma magerwa,Gikondo ku isoko,kicukiro hafi na Bralirwa,Giporoso,Gahoromani kabuga. Akarere ka Gsabo : Giporoso,Migina,Kimironko ku isoko. Nyarugenge : Nyabugogo,Biryogo,umujyi wose cyane hafi na Mille colline,Muhima,Kwa mutwe,Cosoms,Tapi rouge,Rwarutabura miduha. Aba nibo bambura abantu nimugoroba,nibo bakora marorerwa menshi kuko baba banyweye ibiyobyabwenge.

 Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *