Kuki abana b’u Rwanda bakomeje kuba inzererezi mu mujyiwa Kigali no mu mihanda yawo itandukanye?

Ijambo inzererezi rikunze gukoreshwa kuri  wa mwana uhora agenda ntaho ajya hazwi. Ibi byakomeje kugaragara mu mijyi  kugeza naho biburirwa umuti.

Meya w'Umujyi wa Kigali[photo archieves]

Amateka yo mu mujyi wa Kigali, yerekana ko ariho hakunze kurangwa abana bitwa inzererezi.Amakuru twakusanyije agendanye n’abana b’inzererezi ahamya ko mu bihe byo hambere byaterwaga nababaga bavutse muri rwa rwego rwitwaga ubunyendaro(umwana wavukagaka akavukira kwa sekuru nyina akahamuta ba nyirarume bakamumenesha)Amakuru yakomeje atugeraho yemeza ko ngo nibwo hashyizweho ikigo cy’inzererezi cya Gitagata.

Icyaje gukomeza kugaragara muri ya mijyi twavuze haruguru ni uko aho gucika byarakomeje. Muri iyi myaka makumyabili n’ine ubuzererezi bwafashe intera ndende kugeza naho leta ishyiraho gahunda yo gutwara inzererezi i Wawa. Ubu bivugwa ko mu mujyi ikomeye kongeraho iciriritse hagaragaramo abana batoya b’ibitsina byombi mu gihe hambere habonekagamo abahungu gusa.

Ubu rero bivugwa ko abana bazerera babiterwa n’impamvu nyinshi,ariko izibandwaho cyane nizabavuka ku bagore gusa. Ikigaragara hazamo ubusigane bushingiye kubabyarana ntibabane bigatuma umwana wabo ahinduka inzererezi. Abagore babyarana n’abagabo nyuma umwe akaza gushaka uwo babana buri umwe akanga ko wa mwana amujyana aho yashatse,uwo mwana ahinduka inzererezi.

Abakobwa bjaya mu mijyi gukora ubuyaya bagaterwa inda nyuma bagakwepa abana babo bagasigara baba inzererezi. Abagabo batwara imodoka nini zjya mu mahanga nabo babyara abana ntibabakurikirane ,abagore bababyaranye nabo bakabata wa mwana yakura agahinduka inzererezi. Leta aho gukumira ubuzererezi yabutije umurindi kuko niyo babajyanye i Wawa bagaruka mu muhanda kuko niho iba yabakuye ninaho bagaruka.Umuti wo guca ubuzererezi ni uko hashyirwaho ikigo cyarererwamwo abana bo mu muhanda.

Ibigo byajyaga bigoboka abana bikabarinda kuzerera ,kuko byabafashaga no kwiga.Kigali ubu usigaye usanga inzererezi zariyongereye cyane kuko birangwa n’urugomo rukabije. Gasabo: Gisimenti,Giporoso,Migina,Kimoronko mu Myembe Kimihurura,Gasata na Kabuga aha usanga urubyiruko runywa ibiyobyabwenge rukambura umunyantege nkeya utambutse. Kicukiro: Sodoma  magerwa,Kicukiro ku isoko ,Sonatubes,Gahoromani nahandi hatandukanye.

Nyarugenge: Nyabugogo,Muhima, Ville rwagati,Biryogo ,Cosmos,Tapi rouge nahandi hatandukanye .Ubu buzererezi bukorwa nabafite kuva imyaka 8 kugeza 20. Ingamba zo kubatwara I Wawa cyangwa Gitagata ntacyo zimaze kuko bavayo bararakaye bakora amakosa arenze.Hashakwe umuti uramye.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *