I Gisaka kuki cyavugwagamo amarozi?ese aracyahaba cyangwa bayobotse imana?

I Gisaka cyahindutse Kibungo none ubu ni uburasirazuba bw’u Rwanda.

Umubyeyi gito ariwe umwami w’i Gisaka Kimenyi  VI Ngetura niwe wagiciyemo ibice bitatu kubera kutaraga abo yabyaye.

Kibungo cyangwa i Gisaka barahabeshyera ngo haba utudege tw’amayobera urwagwa rwaho niwarukatamo,ibi byo byavuye kuki?Ibihe byo hambere byavugaga umuntu kubera ubutwali cyangwa ubugwali bwe,umusozi cyangwa akarere bikavugwa kubera ibyakabayeho cyangwa ibihakorerwa.Mu Rwanda rwo hambere mbere yuko abazungu gaturika barugeramo bakaruzanamo imico y’iwabo hari imigenzo yemerwaga hakurikijwe uko abahatuye bayikoresha.Gisaka kamwe mu duce tuvugwamo amateka yihariye. Umuhanzi we yanze kwerura ngo avuge udutaro abyita utudege tw’amayobera.Kuki  i Gisaka bakivugamo uburozi bukabije?kuki i Gisaka bakivugamo kugurukira k’urutaro biterwa n’iki? Iyo uganiriye nabantu batandukanye bakubwira ko abakavukire bo mu Gisaka barangwa n’imanzi zo ku matama.(imyotso)ese impamvu bahitirira kuroga ni uko hegereye igihugu cya Tanzaniya?ese haruwabonye urutaro ruguruka akazasangiza abandi ayo makuru?abakuru bati’’ahavugwa umwotsi haba hari umuriro.Niba se bakoresha imigenzo gakondo bihagaze gute?umwami wo mu Gisaka Kimenyi nawe yakoze amateka ,ariko yaje gutsindwa aranicwa.Ese kuki ayo mahembe ye atamugobotse?

kuki se atagurutse kuri urwo rutaro?Abahatuye baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi icyo bagihamirije n’igiti kinini cyane bahamya ko ari icyahatewe igihe Nyiragahumuza yahungaga mukeba we Kanjogera ahunganye umwana we w’umuhungu witwaga Biregeya.Umusaza witwa Silas tuganira yambwiyeko afite imyaka 92 kuganira kwibanze ku mateka y’i Gisaka n’impamvu bakunze kuhavuga ko bagendera ku ntaro ,hakanakundwa kuvugwa uburozi butandukanye ,harimo amahembe,ibitega no kuroga umuntu akibagirwa icyo yaragiye gukora , Kuvuba imvura, Guca imanzi, Kuroga ubutamikano n’ubutererano n’ibindi bishingiye ku migenzo gakondo.

Silas atangira yadutangarije ko i Gisaka ari iburasirazuba bw’u Rwanda kandi ko we yakuze yumva ko igice cya Karagwe bacyambuye u Rwanda bakayiha igihugu cya Tanzaniya. Mu bihe bya mbere y’umwaduko w’abazungu cyane abihaye imana kariya gace ka Gisaka karimo ak’i Gihunya nak’i Migongo.

Twamubajije ahari abagendera ku ntaro kurenza ahandi cyangwa aho bakoresha imigenzo gakondo iroga kurusha ahandi? Silas we nawe ubwe yavukiye mu gace ka Gisaka  y’i Migongo.

Twamubajije impamvu icy’i Migongo aricyo bashinja kuroga cyane no kugendera ku ntaro? Silas ati’’ nakuze mbyumva ariko sindabibona,ukubyumva nanjye ni uko mbumva . Umusaza witwa Mvunabandi we nawe tuganira yantangarije ko hari i Gisaka cy’ i Mirenge,icy’i Migongo n’icy’i Gihunya.Icyo buri wese atemera ni ukuroga kuko bitwara ubuzima bwa muntu.Umusaza Mvunabandi we yantangarije ko mu bihe by’ingoma ya Cyami ko i Gisaka cyahoraga kigira abami bigomekaga ku ngoma y’umwami w’i Gasabo kandi ariho bitaga u Rwanda.

Umwe k’uwundi bose bemeza ko muri ikigihe hataragaragara uwagendeye ku ntaro cyangwa uwakoreweho iyo migenzo mibi yakera.Ubu uturere twa Ngoma,Kayonza na Kirehe niho hari buri Gisaka,ariko igikaze nicyo mu karere ka Kirehe.Umusozi wa Nyarutunga niho shingiro ry’i Gisaka cy’i Migongo kuko wabayeho abahinza benshi bashinjwaga kuroga,kuvuba imvura no kugendera ku ntaro.

Nk’uko twabiberetse haruguru Karagwe y’ubu ni mu gihugu cya Tanzaniya kandi mbere yuko abakoloni bakata imipaka hari mu Rwanda.Igihe cyo hambere hategekaga abami.Umwami wategekaga Karagwe yitwaga Ruhinda.Amakuru ashingiye ku mateka twahawe na Mvunabandi ngo umwami Ruhinda wa Karagwe ajya gutanga(gupfa)yagabiye buri mwana we ariko yibagirwamo umukobwa we.

Umwami Ruhinda yamaze kugaba amahugu,nyuma umukobwa we agira ishavu abaza se Ruhinda impamvu yamurobanuye mubo yabyaye? Ruhinda ngo yahise areba amahugu yarasigaye akoresha ururimi rw’iyo bitaga amarashi agira ati’’Nakuha ekishaka kiriya(bisobanuye nkugabiye kiriya gihugu) nguko uko i Gisaka cyatangiye kuza.

Uwo mukobwa w’umwami Ruhinda bamwe bavuga ko yaba ari Nyirabiyoro waje kuragwa ubuhanuzi na Nyirasenge witwaga Nyamihana. Amakuru yakomeje adutangarizwa ngo Nyirabiyoro ageze mu Rwanda yahise ashaka umugabo babyarana abana batatu,ariko Nyirabiyoro ntiyarekeye aho kuko yashatse n’undi mugabo babyarana undi mwana ariko we ntibamukunze kuko baje kumuta mu ishyamba aza guhumanywa n’inyamaswa z’ishyamba.

Abaduhaye amakuru ngo baje kumukoreraho imigenzo bavuga ngo nguwo umwami w’i Gisaka. Aha rero niho hadasobanuka neza kuko bavuga ko umwami wa mbere w’i Gisaka ari Kimenyi I Musaya. Amateka yo mu Gisaka yerekanako umwami Kimenyi VI Ngetura yatanze atavuze uzamusimbura aba ashyize urwangano mu bana be aribo Muhutu, Mukerangabo hamwe n’umuvandimwe wabo Kakira bararwana bityo i Gisaka bagicamo bitatu.

I Gisaka cya mbere ari nacyo bavuga ko kigira abarozi bakaze nicyo bise icy’i Migongo,icy’i Gihunya nacyo bavuga ko kibagira ariko kitanganya  n’icyakibanjirije,icy’i Mirenge nacyo ngo kigira abarozi ariko badakaze nkabatuye biriya byabanje. Buri Gisaka cyagiraga ingabo ,ariko Migongo yagiraga izikomeye bigatuma amashyari ahahora. Byanavuzwe ko umwami Kimenyi VI Ngetura yanakoze amakosa menshi  yanatumye  agabwaho igitero kikica ingabo ze zari zikambitse i Nsinda.

Ikindi kivugwa ngo kubera kudahuza kwa bene Kimenyi VI Ngetura byatumye i Gisaka gifatwa n’ingabo zo mu Rwa nda hatarebwe icyo aricyo,kuko byari bizwi ko zose zigometse. Ahayingayinga 1850 nibwo i Gisaka cyagabweho igitero gikomeye n’ingabo z’u Rwanda bikaba byari ku ngoma y’umwami Mutara II Rwogera ,kandi i Gisaka cy’i Gihunya cyari yaragoswe n’ubukene bararwaye amavunja,bikaba ari nabyo byabyaye umugani uninura uvuga uti’’ “Nzarya duke ntukure amaguru ntahe mu Migongo”.

Ikindi kivugwa mu mateka y’u Rwanda ni uko umwami wa mbere wo mu Gisaka witwaga Kimenyi I Musaya yari  yararongoye umukobwa wo mu Rwanda witwaga Robwa Nyiramateke akaba yaravaga indimwe na Ruganzu I Bwimba. Abakera burya bari bazi amayeri menshi kuko nk’uko twabitangarijwe ngo umwami Kimenyi I Musaya ajya kurongora Robwa yashakaga kumenya imitsindo hamwe n’umubare w’ingabo z’u Rwanda kugirengo zitazamutsinda,ahubwo yasanze ibyo yanekaga bitamushobokeye aba ariwe utsindwa.

Mbere y’uko ingabo zigaba ibitero zigomba kubanza kohereza intasi,ni muri urwo rwego habanje gutegurwa uwitwaga Nkurukumbi kujya mu Gisaka ,uretse ko yaje ngo kubyanga. Iyo habayeho  ko ingabo zigira ubwoba bisaba ubundi buryo bukorwa n’umutware ,ninabyo byatumye umwami yigira kuneka mu Gisaka.  Nyakanga yari nyina w’umwami Ruganzu akaba n’umugore wa Nsoro Samukondo.Aha rero niho haje ikibazo gikomeye kuko Nyakanga yaje kumva ko umwana we Ruganzu agiye kwikorera ubutasi mu Gisaka ahita afata umweko awushyira mu bikingi by’amarembo hepfo na ruguru ,byari bigamije kwerekana ko Ruganzu nagenda bitazamugwa amahoro.Nyakanga yaje kwemeza ko Nkurukumbi yajyayo yakwanga we akigirayo.ariko Ruganzu atagiyeyo.

Amakuru akomeza yerekana ko Ruganzu yanze kumvira nyina akarenga wa mweko akagenda,bagahita bahakura umugani ugira uti: Umusindi yarenze akarwa.Ruganzu yanze ko ingoma y’u Rwanda ibura uyitabarira aratabara aremera ayisigira Cyenge.Mu bushishozi bwa Ruganzu yagiye  mu Gisaka ageze mu nzira ava i Gasabo ahitwa Nyarubuye rwa Nkomanga arananirwa arahacumbika ni uko aza guhura n’ingwe arayirasa arayica.

Murebe uko hameze mu nibaze icyo gihe uko hari hameze.Ruganze akimara kwica iyo ngwe yabambye uruhu rwayo,nibwo yabonaga Cyenge,kandi yari umugabirwa w’ingoma y’u Rwanda. Muri ako kanya Cyenge yahise abwira Ruganzu  ko umugore we yabyaye.

Uwo mugore yitwaga Nyakiyaga cya Ndinga ya Gahutu cya Serwego,ariko ibyo ntabwo byabujije Ruganzu gukomeza gutabarira u Rwanda,ahubwo Ruganzu yahise abwira Cyenge nk’umugabirwa w’ingoma ko umwana azamurera kuko yahise amuha n’uruhu rwo kumuhekamo.

I Gisaka cyaje gufatwa mu buryo bwatunguranye. Amateka yerekana ko u Rwanda rwagurwa ko i Gisaka cyagoranye kuko cyari gifite ingabo zikaze.

Amahugu ataragoye gufatwa ni nka Nduga,Bushiru ,Rukiga nahandi hose. Amateka yerekana ko bene Kimenyi IV Ngetura bananiwe kumvikana bagacikamo ibice bigatuma i Gisaka gifatwa ,kuko abandi banze kubaha Mukerangabo wari warazwe ingom ay’ubwami yitwaga Rukuura.

Hari Migongo yategekwaga na Mushongore wa Mukotanyi wa Kakira ka Kimenyi , iyitwa Gihunya yategekwaga na Ntamwete wa Muhangu wa Mukerangabo wa Kimenyi na Mirenge yategekwaga na Rushenyi rwa Sebakara wa Muhutu wa Kimenyi.

Rushenyi uwo niwe wagiye kugambanira i Gisaka k’u Rwanda kiratsindwa.IGisaka cyari cyarananiye ingabo zose biturutse k’umuzinga w’inzuki bifashishaga, baragiteraga inzuki zikabahukamo zikabarya bagakwira imishwaro.Impamvu zo kukigambanira n’uko Ntamwete yarushaga Rushenyi ubukungu, amaboko n’ingabo.Rushenyi agira ubwoba ajya ku mugambanira ku ngabo z’u Rwanda azirangira inzira zo gufata i Gisaka kandi cyari icyabo. Rushenyi izina niryo muntu kuko yashenye I Gisaka .

Ibanga ryatumaga i Gisaka kidafatwa ryari rishingiye ku mizinga y’inzuki.Rushenyi rero yabibwiye ingabo z’u Rwanda zirayitwika irashya zigaba ibitero ntacyo zikanga.Igisaka n’igihugu kizamarwa n’ubwiko.

Uyu mugani wahimbwe n’umunyarwanda witwaga Runukamishyo w’umusinga.Icyo gitero cyahitanye Ntamwete hamwe n’ingabo ze akaba ari nazo se yajyga arwanisha mu rugamba rukomeye.

Murumuna we Mushongore yahise ahakwa n’umwami w’i Rwanda Rwogera wari umaze gufata i Gisaka ahita amushimira yemera kumuyoboka. Rwogera yatumye Mushongore  Rukurura kuko n’icyo cyari ikimenyetso gikomeye cy’uko bafashe i Gisaka.

Abavuga amateka bemeza ko Mushongore atigeze ashyira Rwogera Rukurura ,ahubwo ngo yayitorokaniye muri Tanzaniya kugeza na n’ubu ntawuzi irengero ry’ingom ayo mu gisaka ,mugihe Kalinga y’i Rwanda tuziko yatwikiwe ku Rucunshu. Abemera gato bavuga ko mu ijoro babona ibishirira mu kirere,bagahamya ko ari izo ntaro,abandi bagahamya ukundi kuko ntawurabishingira ihame. I Gisaka cyagize ibihe bikaze kuko n’ubu haba umubu iyo uriye n’itungo rirapfa hegereye ikibaya cy’Akagera,hegereye amashyamba n’ibindi. Abemera gakondo nabo ngo n’ubu baracyayemera kuko ngo hari abarwara ntibajyanwe kwa muganga kuko baba biyumvisha ko barozwe.

Uwaba azi andi mateka yo mu Gisaka cyangwa n’ahandi mu Rwanda yayadusangiza tukayageza ku bandi.

Mrenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *