Uwizeye Beyata akomeje gutakambira inzego za Leta kubera ibura ry’umugabo we Pasiteri Bayavuge Emmanuel Alias Uwamahoro

Hashize igihe umugore witwa Uwizeye Beyata utuye mu ntara y’Iburengerazuba,Akarere ka Nyamasheke,umurenge Kanjongo,Akagali ka Kihogora yandikira inzego zitandukanye azibwira ko uwo bashakanye ariwe Bayavuge Emmanuel Alias Uwamahoro ko yaburiwe irengero kandi agatwarwa n’abantu atabashije kumenya.

Pasiteri bayavuge waburiwe irengero

Ibaruwa yuyu mugore yagiraga iti: Nongeye kubandikira ngirango mumfashe gushakisha umugabo wanjye Bayavuge Emmanuel Alias Uwamahoro watwawe n’abantu bambaye igisirikare bavuga kobamujyanye gusobanura ibibazo byo mu itorero rya EDNTR(kandi atari umuyobozi waryo haba ku rwego rwa Paruwase, cyangwa ururembo kugeza ku rwego rw’igihugu).

Akomeza yerekana ko umugabo we ari Pasiteri usanzwe. Uwizeye yakomeje ibaruwa ye agira ati: Dore uko yabuze,hari tariki ya 16 ukwakira 2018 sa cyenda z’ijoro numise abantu bankomangira bankinguza ku ngufu,ndungurutse mbona umukuru w’umudugudu abari imbere,ariko nkinguye sinamubona ndamubura,abo bambaye gisirikare bambajije aho umugabo wanjye ari mbabwira ko yagiye kureba umwana urwariye mu murenge wa Macuba,bahise binjira mu nzu barasaka hose baramubura.Baramubuze banshyira mu modoka bantwara iwacu aho mvuka kwa Pasiteri Mbanziriza Gasipari,twagezeyo nka sakumi barababyukije bahita bafata umugabo wanjye ngo ajye gusobanura iby’itorero ,Data yababwiye ko ariwe ubizi kumurusha kuko twavutse ari umupasiteri muri iryo torero rya EDNTR.

Baramusubije ngo si wowe dushaka,ubwo badushyize mu modoka zitandukanye tugeze ahitwa i Hanika,iyari itwaye umugabo wanjye yerekeza I Karongi,nanjye bansubiza iwanjye  aho bankuye nubwo batangejeje mu rugo neza kuko bangejeje mu gasantere ka Tyazo nayo irongera ikurikira iyagiye I Karongi.

Uwizeye yakomeje mu ibaruwa ye ko yabimenyesheje inzego zose kuva ku mudugudu kugera ku karere,ariko kugeza na n’ubu ntawurampa amakuru yaho umugabo wanjye yaba ari.

Uwizeye yakomeje asaba agira ati: Mwadufasha tukamenya aho umugabo wanjye ari,nicyo yaba yarafatiwe,abana bambaza aho Papa ari nkabura icyo mbasubiza.Uwizeye arasaba inzego yageneye kopi  ko bamufasha kumenya aho umugabo ari yaba afite n’icyaha akaburanishwa yaba umwere agasubira mu muryango we yaba yarakoze icyaha akagihanirwa.

Ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR nabwo bukaba busaba ko umupasiteri waryo yamenyekana aho ari yaba yarakoze icyaha akagihanirwa cyaba ntacyo agasubira mu muryango we akanakora umurimo w’ivugabutumwa nk’uko n’ubundi yawukoraga.

Twagerageje kuvugisha inzego zibanze zaho Bayavuge yaratuye ntiibyabasha kudukundira. Ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR ku rwego rw’igihugu bwo tuvugana twabubajije ibura ry’umupasiteri wabwo witwa Bayavuge niba haricyo bubiziho?Umuyobozi w’itorero EDNTR ku rwego rw’igihugu ariwe Bishop Nyilinkindi Thomas Ephrem yadutangarije ko nawe yamenyeshejwe ko Pasiteri Bayavuge Emmanuel yaburiwe irengero kandi ko umuryango we wandikiye inzego z’Akarere ka Nyamasheke ,ariko kugeza na n’ubu nta gisubizo barahabwa.

Uyu muyobozi yakomeje adutangariza ko  bafite ikibazo cy’uwitwa Twagirimana Karoli birukanye warumaze iminsi ajya kubeshya abaturage ko abazaniye kompansiyo izabafasha  kugirengo abana bigire Ubuntu ,nyuma bakaza kugirana ibibazo.

Twabajije Twagirimana ikibazo afitanye nabamwe mu bapasiteri bo mu itorero rya EDNTR kandi yarirukanywe?Twagirimana ajya kunsubiza yambwiye ko we ariwe muyobozi wa EDNTR ko utazamwubaha azamwirukana ko ushyigikiye Nyilinkindi batazakorana. Ubu rero biraboneka ko mu itorero EDNTR ishyamba rikomeje kugurumana.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *