EAV Kabutare yahinduye inyito n’imyigishirize ihita ihinduka iriba ry’ubumenyi ngiro na siporo y’umwuga

Stade Kamena kimwe mu bibuga bya kera byakiniweho n’abakinnyi batandukanye cyabaye irerero ry’abana biga gukina umupira w’amaguru.

Nkunsi Christophe umuyobozi wa TVET [photo ingenzi]

Umuntu wese iyo yumvise izina EAV Kabutare yumva ishuri riherereye mu gice cyo hepfo y’umujyi wa Butare ku ishuri ry’ubuhinzi,ubworozi n’amashyamba.  Iri shuri rikaba rimaze imyaka myinshi kuko byerekanwa n’inyubako  zaryo.Impinduka zagiye ziba mu burezi zageze no kuri EAV Kabutare ihinduka TVET School.

Nkunsi Christophe uyobora TVET School we atangaza ko iterembere ryageze ku ishuri ayobora kuko ubumenyi bwabo yigisha bwiyongereye ku buryo bushimishije.TVET Technical and  vocational education and training,bikaba byaraje byongerera ubumenyi abanyeshuri. Ishuri rifite amashami atanu. Ishami rishya ryagaragaye muri TVET Kabutre school ni iryigisha umupira w’amaguru.

Umunyana Seraphine wigisha umupira w'amaguru muri TVET Kabutare[photo ingenzi]

Amashami  yigishwa ku Kabutare asaba ibikoresho byinshi kugirengo umunyeshuri azarangize afite ubumenyingiro. TVET ifite abaterankunga bakomoka mu gihugu cya Koreya. Buri munyeshuri wiga agomba kugiraho yimenyerereza kandi bisaba ibikoresho bityo nabyo bigasaba amafaranga.

Abiga guteka bibasaba kugira ibyo bigiraho cyane ko buri umwe aba agomba kwerekana ko yarangije abize akazahanganira ku isoko ry’umurimo. Abiga ubuvuzi bw’amatungo  nabo bisabwa ko babagurira inka cyangwa n’irindi tungo kugirengo baryigireho bazarangize babizi.

Nkunsi umuyobozi wa TVET yadutangarije ko bashobora kugura itungo rihaka kugirengo umunyeshuri aryimenyererezeho. Ibi bikorwa kugirengo yo kwiga mu magambo gusa ,ahubwo hajyeho n’ibikorwa.Ibi bibafasha iyo barangije kwiga batangiye akazi. Abaterankunga bakomeza kugenda baha TVET ibikoresha banabafasha gutunganya ibyavuye mu musaruro. Iminsi irimbere bakaba bashobora kujya bacuruza ibyo abanyeshuri bigiraho kugirengo amafaranga avuyemo akomeze agure ibindi bikoresho ,kuko hari igihe umuterankunga yakwigendera.

Abiga umupira muri TVET Kabutare [photo ingenzi]

Ibitunganyirizwa mu ishuri rya TVET harimo umusaruro uva mu binyampeke,imbuto kandi bihingwa n’abanyeshuri bimenyereza umwuga.Amata nayo bafite imashini kabuhariwe ziyatunganya,hari nizitunganya inyama zivuye  ku bitungwa bigiyeho kubaga . Ikibuga kizwi nka Kamena kibarizwa mu karere ka Huye kikaba cyarakozwe igihe u Rwanda rwiteguraga amarushanwa y’Abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN)cyagaragaraga nkikitagira umumaro none wabonetse,kuko TVET Kabutare school ikigishirizaho umupira w’amaguru.

TVET Kabutare yakiriye abana boherejwe na Ferwafa hamwe na Ministeri y’uburezi ngo bajye kwiga umupira w’amaguru. Umunyana Seraphine n’umwalimu wigisha umupira w’amaguru muri TVET Kabutare yadutangarije ko bigisha abahungu n’abakobwa.  Twa mubajije niba biga umupira w’amaguru gusa,adusubiza ko biga nandi masomo asanzwe kugirengo nibagera mu bindi bihugu batazabura icyo bavugayo bategereje ubasemurira. Seraphine we ngo asanga uyu mushinga ushyizwe mu mashuri yose mu Rwanda mugihe gito ikibazo cy’Abakinnyi cyaba gikemutse.

Abanyeshuri biga gukina umupira muri TVET Kabutare tuganira batubwiye ko biga ibyo bakunda kandi ko bumva mu mpano zabo bazaba abakinnyi. Irishuri ry’umupira w’amaguru ririmo abahungu n’abakobwa kandi bose bakinira hamwe n’ubwo usanga imbaraga ziba zitangana. Abana biga umupira ikindi badutangarije ni uko umwalimu wabo aberekera uko bakina ,kandi bakifashisha n’ibyo hanze mu bihugu byateye imbere. Ministeri y’uburezi na Minisiteri ya siporo n’umuco nibashyiremo imbaraga bazamure impano mu bana b’u Rwanda.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *