Ibibazo bya Muvunyi Paul byatwikirijwe kuyobora Rayon sport ikabura ibikombe abafana bagacika ku kibuga

Ninde uha Muvunyi Rayon sport?ubu Muvunyi yitabye urukiko abazwa iby’ibireti ariko nabyo kuyobora ikipe nka Rayon sport bishobora kurebwa indi shusho byanyuzwamo .Rayon sport ni umuryango mugari ugira abakunzi benshi iyo utagira intsinzi ntabwo mushobokana.

Muvunyi Paul perezida wa Rayon Sport[photo archieves]

 Muvunyi Paul yayoboye ikipe ya Rayon sport mubihe bitandukanye akagenda ayisiga yegura nta nteko rusange yabaye,mbese uko ayihabwa ni nako ayisiga,ariko ubu ho birakaze kuko iterambere ryaraje. Imodoka yabwiwe abafana yo ntiragaragara.

Muvunyi yagabiwe ikipe ya Rayon sport abakinnyi baragenda ibura igikombe cy’Amahoro ibura na shampiyona. Muvunyi yasanze umutoza Karekezi Olivier muri polisi amushyira ibaruwa imwirukana. Ibi byibutsa abakunzi ba Rayon sport 2005 igihe umutoza Kayiranga Baptiste ahohoterwa ku kibuga kandi yaramaze gutwara shampiyona ya 2004 n’icy’Amahoro cya 2005 byose byerekana ko harimo ikibazo.

Kuba Rayon sport itazongera gukura umukinnyi mu ikipe ya APR FC ,ibi birababaje kuko nababigize umwuga ikipe itwara iyindi umukinnyi.

Ikindi kuba ikipe abafana batabanye neza usanga bitera ikibazo gikomeye. Ikindi kivugwa ni igurishwa rya Rwatubyaye Abdoul !ese uwamuguze Muvunyi azamusubiza amafaranga yamuguze ko amugura kwari ukugirengo akinire ikipe itware ibikombe? Abakinnyi nka Muhire Kevin amafaranga yaguzwe yagiyehe?amafaranga yaguzwe Diara yagiyehe?

Umukinnyi Bizimana Bonfice Caleb we yagiye ate?Abakozi b’ikipe birukanywe bagatsinda ikipe bo bazishyurwa ryari? Kuki Muvunyi yashyizweho n’inteko rusange none we ko amaze imyaka ibili ntayo arakoresha?Niharebwe ubumwe bw’abakunzi ba Rayon kuko nibyo bizatanga intsinzi bareke kuvuga ishyamba kuko ntaryo.

Komite niyo ivuga ishyamba bashakisha ngo hari abagambana n’abakinnyi ngo bitsindishe. Umukinnyi k’uwundi guhera kuri kapiteni w’ikipe bose batangaza ko batsindwa nk’uko batsinda ko ntawurababirwa ngo bitsindishe.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *