Musanze: Abaturiye n’abagana isoko rya Byangabo bubakiwe ikomoteri kijyanye n’igihe.

Bamwe mu bakorera ubucuruzi bunyuranye harimo na za resitora hafi  y’ikimoteri cyo mu isoko rya  Byangabo  mu karere ka Musanze; bavuga  ko kibabangamiye cyane kuburyo biri mu bibateza igihombo kubera umunuko uturukamo.

ikimoteri kiri kw'soko rya Byangobo kibangamiye abaturage [ingenzinyayo]

Bagasaba  ubuyobozi ko bukwiye kukimura kiva hagati y’isoko n’amazu y’ubucuruzi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’ababagana ndetse n’ibidukikije muri rusange.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, butangaza ko , kuri ubu ikomoteri rusange kizajya kirundwamo imyanda yose, cyuzuye ariko kuri ubu hakaba hasigaye imashini zo gutunganya imyanda no kuyibyaza umusaruro.

Ikimoteri kijyezweho kizajya gitunganyirizwa imyanda mu karere ka Musanze[ingenzinyayo]

Kalisa Charles  ni umwe mu baturage bavuganye n’ingenzinyayo.com yavuze ko biba bitoroshye gufata ifunguro wumva umunuko uva  mu kimoteri.

Yagize ati “Mvuye hano muri resitora kurya; ariko nyine n’ikibazo kuko kino kimoteri kirabangamye n’uko ari inzara n’aho ubundi ntibyoroshye, reba nkubu amasazi ari hano uko angina, numva ubuyobozi bukwiye gushyira ingufu mu gufata iyi myanda no gukura hano iki kimoteri, kuko usanga rwose kibangamye nawe kandi urabibona”.

Muhumpundu Daphrose ni umwe mu bakora ubucuruzi bwa resitora hafi y’ikomoteri yavuze ko  atumva uburyo akarere kemera kutuza ikimoteri hafi y’abaturage kandi kazi neza ubuzima bw’abaturage bwajya mu kaga biturutse ku mwuka mubi baba bari guhumeka uturuka mu kimoteri.

Yagize ati “Dore nk’ubu nkorera resitora hano mu rwego rwo gushaka icyambeshaho n’umuryango wanjye ariko nta bakiriya mbona kuko biturutse ahanini kuri iki kimoteri, ugaburira umuntu mu kanya ugasanga amasazi amutanze kubikoramo kandi umunuko na wo hari ubwo umuyaga uwuzana ugasanga no kurya ni nko guhatiriza, rwose ubuyobozi nibukemure ikibazo k’iki kimoteri ”.

Nsanzimana nawe utuye hafi y’ikimoteri avuga ko nk’abaturage baba bafite impungenge z’abana babo baza kugikiniramo, bityo agasaba ubuyozi bw’akarere n’izindi nzego bireba kubafasha kwimura icyo kimoteri hamije gukomeza kubungabunga ibidukijeje.

Yagize ati “Dore nk’ubu tuba dufite abana bageze mu gihe cyo gukubaganya ibintu bitandukanye, usanga ahanini baje mu bimoteri bafata bakanarya  ibyo batoye , ugasanga byateye indwara zitandukanye bitewe n’umwanda, tuba dufite ubwoba bw’uko tuzarwara indwara z’ubuhumekero biturutse ku mwuka mubi uturuka muri iki kimoteri

 Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascent avuga ko hari kiri gukorwa kugira ngo ibimoteri bidakomeza kuguma ari ikibazo ku baturage no ku bidukikije muri rusange.

imbuga izajya ivangurirwaho imyanda ibora n'itabora[photo/ingenzinyayo.com]

Yagize ati “Twasanze byinshi mu bimoteri biri hafi y’aho abaturage bashobora guhura n’ikibazo bityo dutegura uburyo burambye tuzajya twifashisha mugutunganya imyanda ku buryo abaturage mu gihe gito ntaho  bazongera guhurira n’ibimoteri, Twubatse ikimoteri kigezweho i Busogo ahazajya hatunganyirizwa imyanda ikavangurwa hanyuma itabora ikazajya ikorwamo burikete zizajya zifashishwa nk’amakara mu guteka, noneho ibora ikabyazwa ifumbire izajya ikoreshwa mugufumbira imyaka”.

Akomeza avuga ko ikimoteri cyamaze kuzura igisigaye ari ugushyiramo amamashine azajya atunganya imyanda kuburyo ngo mu gihe cy’amezi 3 bazaba batangiye gukoresha iki kimoteri 

ahazajya hashyirwa imyanda ibora irindirijwe kubora ngo ivemo ifumbire[photo/ingenzinyayo]

 Mu karere ksa Musanze amenshi mu masoko usanga atagira aho kurunda imyanda hitaruye , iki kimoteri kitaruye abaturage ndetse n’amazu y’ubucuruzi , iki rero nigifungura imiryango kizakira imyanda yose ituruka mu mirenge 15 igize aka karere, iva mu masantere y’ubucuruzi. Habyarimana Jean Damascent

ingarane zizajya zishyirwamo imyanda yamaze guhinduka ifumbire[photo/ingenzinyayo]

 

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *