Rayon sport iratsindwa Muhirwa Fred akarema ishyamba mu nyungu ze bwite aho agamije guteranya abafana.

Ibibazo bitandukanye byugarije ikibazo ya Rayon sport bimwe na bimwe bigaragara ko Muhirwa Fred visi Perezida ariwe ubikurura kugeza ubwo hatangiye kuzamo imanza zabirukanywe nawe.

Muhirwa freddy[photo archieves]

Muhirwa Fred yaje mu ikipe ya Rayon sport nta matora abaye kuko yashyizweho na Perezida Muvunyi Paul. Icyagaragaye ni uko kuva Muhirwa yaza aribwo hatangiye kwakamo umuriro hagati mu bakinnyi bitangirira kuri Ndayishimiye Eric Alias Bakame baramuhima bamwima ibyangombwa banga kumuhemba kugeza yiyambaje inkiko arabatsinda.

Ikiganiro Muhirwa Fred yakoreye kuri Radio 10 yabajijwe uburyo yirukanye umukinnyi Nova amujije ko yavuganye na Regis murumuna wa Gacinya,aha yavuzeko ngo nawe avugana nabo ko yumva nta kibazo kirimo. Muhirwa yabajijwe icyo akunze kwita ishyamba icyo aricyo n’impamvu kiza mu ikipe?Muhirwa yavuze ko ishyamba rihari kandi ko arabatishimiye ubuyobozi.

Niba bivugwa ko ikipe ya Rayon buri munyamuryango angana n’undi kuki habamo gusumbanya abayiyoboye bamwe bakishyura abandi ntibishyure bagiye kuyireba yakinnye.

Kuki Muhirwa aho aziye mu ikipe ya rayon sport aribwo havuzwe ishyamba biterwa n’iki? Ikibazo cyabaye mu ikipe ya Rayon sport ni uko habayemo kwerekana ko uzanye impinduka zikakunanira ,urangiza ushaka impamvu zawe bwite zigukingira ikibaba.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *