Twagirimana Karoli akomeje kuba ikibazo ku itorero rya EDNTR kandi yarataye inshingano za Gipasiteri agahita ahagarikwa burundu.

Amahame n’amabwiriza yo kuvuga ijambo ry’Imana iyo atakurikijwe nibwo hazamo ubushyamirane bubyara ubupagani.

Karoli wirukanywe muri EDNTR[photo archieves]

Twagirimana Karoli umugabo ushinjwa kubuza itorero EDNTR umutekano akarirega mu nkiko agatsindwa twagiranye ikiganiro kirambuye.

Watangira utwibwira uwuriwe,igihe wavukiye ahutuye,niba wubatse cyangwa niba uri ingaragu,ukatubwira n’umurimo ukora?T.K mbera na mbere ndabashimiye ko mu mpaye umwanya ngo tuganire nitwa Bishop Twagirimana Karoli nkaba ari jyewe muyobozi w’itorero EDNTR ku rwego rw’igihugu,navutse 1972 mvukira ku ijuru rya Kamonyi ndubatse nkaba ntuye mu karere ka Muhanga.

Bivugwa ko itorero EDNTR wiyitirira riyoborwa na Bishop Nyilinkindi Thomas wowe ukaba warirukanywe kubera gutatira inshingano za gipasiteri no kurishora mu manza?TK ibivugwa simbyemera ni jyewe uriyobora kuko mfite kashe ,ni jyewe ngena gahunda zose zaryo cyane izivuga umurimo mwiza wigisha ijambo ry’Imana.

Amakuru duhabwa avuga ko wagiye mu karere ka Nyamasheke na Rusizi uvuga ko ariwowe muyobozi wasabwa ibyangombwa byuko ariwowe uriyobora ukabibura bajya kugufunga ugatoroka waduha amakuru yuko byagenze?TK nagiyeyo njyanye umushinga wa kompansiyo amashuri ajya gutangira ntabwo wajyana ibyiza ngo hagire ugusubiza inyuma ,ibyo n’ibinyoma bya Nyilinkindi umparabika.

Andi makuru avuga ko nta mushinga wa kompansiyo wajyanye ko ahubwo wababeshye ibyawe byari ibya  balinga ahubwo ko wafatanije na  Sibomana Erneste Alias Kiziho,Nsengiyumva Onesphor , Hakizimana Sylvate,Niringiyimana Joel,Ntirenganya Eric,Niyonteze Alexis,batuye i Mwegera hafi y’ikigo cy’Amashuri

Iyakaremye Theoneste batuye i Bwiza Nyamigina Gikundamvura Ndizeye Christophe we bivugwa ko ariwe Animateur wawe ,abo nakubwiye urabazi urabemera?TK Ntabwo mbazi kuko siho mvuka ,ariko niba abantu bashaka kunyoboka ntabwo byaba aribibi.

Hari amakuru yuko wagiye urega umuyobozi w’itorero EDNTR ariwe Bishop Nyilinkindi ko afite amacakubili ,ivangura n’ingengabitekerezo akaza kuba umwere byo byifashe gute?TK nibyo koko Nyilinkindi naramureze ,ariko uko aba umwere nibyo ntazi ,ariko nzakomeza muteshe umutwe.

None kuki wiyita umuyobozi w’itorero EDNTR kandi atari wowe ubiterwa n’iyihe mpamvu ko nawe wemeye ko utesha umutwe Nyilinkindi? TK ntabwo nzorohera Nyilinkindi natampa urusengero ngo nyobore. Niki wabwira abakuzi mu ivugabutumwa bumvise ko bakwirukanye?TK nababwira ntawanyirukanye ko ndi Bishop. Watangira utwibwira?Nitwa Bishop Nyilinkindi Ephrem Thomas  nkaba ndi umuyobozi w’itorero EDNTR mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Hari amakuru avuga ko umuyobozi w’itorero EDNTR mu Rwanda ari Bishop Twagirimana Karoli wowe uraza gute?NTE uwo Karoli tumaze imyaka myinshi twaramwirukanye kubera amakosa yakoreye itorero n’ abakiristu kandi ntabwo yigeze aba Bishop icyo nacyo n’ikindi cyaha kuko twe twamuhagaritse ari Pasiteri. Tumaze kumwirukana yarigometse arega imanza zirenga eshatu(3) zose atsindwa nyuma yiha kujya  kubeshya mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ko abazanaiye umushinga ugizwe na Mutuelle de santé no kwishyurira abana amashuri byose yaje kuvumburwa ko ari balinga nta faranga afite none yatinye gusubirayo,icyabimuteraga ni uko dufiteyo ibikorwa bitandukanye birimo amashuri.Twasabye inzego kumukurikirana akabihanirwa nk’undi wese wigomeka.Ubuse wabwira iki abakiristu uyobora?NTE nabahumuriza nkababwira ko itorero rihagaze neza bagakomeza gusenga.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *