Kuki Miss Rwanda 2019 yeteje ikibazo mu banyarwanda kugeza havuzwemo amacakubili n’ingengabitekerezo CNLG ikaza kubyamagana?

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iracyafite akazi ko kwigisha abanyarwanda ,uburyo bagomba kubana badashingiye ku bwoko.Irushanwa rya Nyampinga 2019 ryerekanye ko mu banyarwanda hakirimo imbereka.

abari bitabiriye irushanwa rya nyampinga 2019

Ikinyoma kuki gihabwa intebe  hagamijwe kwirenza mwene ngofero?ntawashyigikira ikibi ko cyahabwa icyicaro,ariko nanone kuba haba ikibazo kigashakishirizwa mu moko nabyo ntaho twaba tuva nta naho twaba tujya.

Abanyarwanda batandukanye bumvise amagambo yagiye azunguruka kubera irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (miss Rwanda) basanga aho kugirengo bibemo ikibazo ryazabanza rikigwa neza,rigategurwa neza hatongeye kuzamo ikibazo gishingiye ku bwoko. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana yatanze itangazo ryamaganaga uwari we wese wahemebera amacakubili ashingiye ku ivangura ryahembera ingengabitekerezo.

Abanyarwanda twaganiriye babyakiriye neza kuko barambiwe ibi bavangura. Aha rero niho haziramo ikibazo kibazwa na benshi ,kigira kiti kuki ubundi ibi bitabagaho biraterwa n’iki?ubu se kuki bije byazanywe niki?ese byigishije iki abategura irushanwa rya Nyampinga? Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu niyo irebwa n’iki kibazo kimiyoborere ,aha abasesengura basanga  hagakwiye ingambazihamye zishingiye ku isesengura ry’ubumwe n’ubwiyunge.Abanyarwanda batandukanye bose bibaza impamvu yateje ikibazo gishingiye ku bwoko kandi iyo hajya kugaragazwa uburanga bw’ubwiza ku mukobwa w’i Rwanda bitakabaye bizamo.

Abandi bavugiye mu matamatama bo bagaragazaga ko umwe muhataniraga iryo kamba atararikwiye kuba muri bamwe muribo.Abandi baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo com bagitangarije ko mbere yuko haba amarushanwa ya Nyampinga hajya habanza kurebwa ubunyangamugayo bwuza kujonjora kandi akaba atagirana isano numwe muribo no kuba ntakibazo agirana n’imiryango ye,ibi ngo byarinda amakosa yagaragaramo. Iki cyuho ntikizongere kugaragara mu marushanwa ataha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *