Kuki umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo kidobya?

Impagarara za politiki zisa n’ubwuzu bwayo.Iminsi ya politiki iyo ibaye umweru ugirengo ni uko izahora.

Dr.Richard Sezibera Minisitiri w'ububanyi n'amahanga

Byagiye bica amarenga bakagirengo niyo muri Congo habitera none ishyanga ribaye akaga. Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yeruye ko nta munyarwanda uzasubira mugihugu cya Uganda.

byibazwa na benshi bishingira ko abanyarwanda bamwe bakuranye n’abagande ko batari bakwiye gushyamirana.Uganda yashinjwe n’u Rwanda ko ikorera iyicarubozo abanyarwanda ,nayo ikabihakana yivuye inyuma. Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda DrSezibera Richard yatangarije itangazamakuru agira ati:Turasaba abanyarwanda kutajya mugihugu cya Uganda.

Guverinoma y’u Rwada yasabye abanyarwanda guhagarika kujya mugihugu cya Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo,nyuma y’ubuhamya bw’abarenga maganinani(800) bamaze iminsibirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ko bakorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo.Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda. Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bahakanye bivuye inyuma ko ntayica rubozo bakorerwa. Ibi bakaba babitangarije ibitangazamakuru mpuzamahanga.

U Rwanda na Uganda bihuriye mu miryango mpuzamahanga myinshi,ariko ntabwo baratokora icyo gitotsi.Amakuru ava ahizewe ngo bamwe batotezwa bawirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.Ni ibirego byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.Ingabo za Congo zataga muri yombi abayobozi ba FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye imitwe yombi.

Ifungwa ry’imipaka bamwe mu banyarwanda bakuraga ibicuruzwa mugihugu cya Uganda batangiye kuvuga ko bahombye kababayeho. Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Sezibera yagize ati:Ntabwo twifuza ko abanyarwanda bakomeza kugira ibibazo muri Uganda. Abanyarwanda turabasaba kutajya Uganda kugeza igihe ibi bibazo bikemukiye.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yabwiye abanyamakuru ko Abanya-Uganda bari kwemererwa kujya mu Rwanda ariko abanyarwanda batari kujya muri Uganda ku mpamvu yavuze ko atazi.Yahakanye ko hari umugambi wo guhohotera abanyarwanda muri Uganda, ibintu ariko binyomozwa n’ubuhamya bwa benshi baheruka kwirukanwa muri icyo gihugu. Opondo yagize ati “Nta guhiga abanyarwanda guhari muri Uganda.Nta n’umunyarwanda ufitwe n’inzego z’ubuyobozi za Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turashaka kumenyesha u Rwanda ko nta munyarwanda n’umwe Uganda iri gutoteza cyangwa ufunzwe.”

Nyamara Minisitiri Dr Sezibera yagaragaje ko hari abanyarwanda basaga 40 bafungiye muri icyo gihugu ndetse u Rwanda rwashyikirije Uganda amazina yabo.Perezida Paul KagameMu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru The East Africanyavuze ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi giterwa n’uko Uganda yizera ibihuha ibwirwa n’abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo.Yagize ati “Kuba Uganda yizera ibi bintu ni uko yahisemo kubyizera. Twababwiye ibi bibazo ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bashaka ko (Uganda) ibafasha. Byaba byo cyangwa atari byo, bahimba ayo makuru bagamije kurema ikibazo bungukiramo.”Yavuze ko amateka ibihugu byombi bifitanye akomeye ku buryo bibishatse ikibazo cyakemuka, gusa agaragaza ko hari ubushake buke.Ati “ Ku karubanda tuvuga ibintu byiza kandi biri mu buryo ariko tugomba kongera imbaraga mu kubikora. Ntawe bibabaza gukomeza kugerageza, ikibabaza ni uguceceka.’’ Nihashakwe umuti w’umutekano kugirengo umuturage abashe kubaho.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *