TVETNyanza ishusho y’uburezi bufite ireme ryejo hazaza ryuhiga bushingiye kubumenyingiro.

Ubuyobozi bwa TVET Nyanza bufite icyizere cyo kuzaremamo abana b’u Rwanda ubumenyi ngiro buzabafasha ku isoko ry’umurimo. TVET Nyanza ubu yigwamo n’abanyamahanga bo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Uwimeyinkiko Mathias umwalimu muri TVET[photo ingenzi]

Uko hagenda hashakwa uko umunyarwanda yazahanganira ku isoko ry’umurimo mu karere u Rwanda ruherereyemo ni nako hagenda hashakwa uko  hakigwa amasomoyicyerekezo. 

Ishuri TVET Nyanza school riri ku muhanda Nyanza Huye rikaba ari rimwe muri ayo yamaze kuba intangarugero mu kwigisha amasomo akanewe ku isoko ry’umurimo. Aha iri shuri rya TVET riri mu myaka yo hambere hari hazwi nko kuri FROGE Nyanza.Aha  amateka atwumvisha ko ayo mazu yakera yubatswe mu gihe cy’Ingoma ya Cyami bigizwemo uruhare n’Umwami Mutara III Rudahigwa,icyo gihe bakaba barahigiraga gucura.

Mbere yuko hajya TVET Nyanza habanje kwigishirizwa gutwara imodoka n’andi masomo atandukanye ariko bakiga igihe cy’umwaka umwe.

Ubu rero TVET Nyanza hari amasomo akurikira:Ubukanishi bw’ibinyabiziga level 3,4,5,gusudira level 3,kugorora no gutera amarangi imodoka level 3,ikoranabuhanga level 3,4,ubukanishi bw’imashini zo mu ngandalevel3,4,5,gutwara imodoka nini n’intoya C,B,D,E.  Nyuma y’amasomo ni ukwidagadura ,ubu bikaba bigaragara ko umupira w’amaguru muri TVET Nyanza harimo impano kuko harimo umukinnyi  witwa Iradukunda Fiacre akaba ashobora kuzaba umwe mubazakenerwa namwe mu makipe yo mu Rwanda. Karumugabo wigisha siporo muri TVET Nyanza tuganira yadutangarije ko mu marushanwa y’umupira w’amaguru ahuza amashuri yisumbuye mu karere ka Nyanza ishuri ryabo rikomeje kwitwara neza.

Twegereye bamwe mu balimu ndetse n’abanyeshuri turaganira badutangariza uko babona TVET Nyanza . Umwalimu Uwemeyinkiko Mathias yadutangarije ko yatangiye kwigisha ubukanishi 2003,we akaba asaba Leta ko yagira ishuri ryigisha ubumenyingiro muri buri murenge kuko abana  bakeneye kubyiga ari benshi .

Mwalimu Mathias yakomeje adutangariza ko ishuri ryabo rimaze gutera imbere cyane kuko abanyeshuri bahize bakunze kubona akazi. Umunyeshuri Ndayambaje Alphonse yiga ubukanishi we yadutangarije ko  icyatumye abuhitamo. Ndayambaje ati:Ubukanishi nabuhisemo kuko ari bwiza kandi uwabwize ntabura akazi,niyo akabuze yacuruza n’ibyuma by’imodoka. Undi munyeshuri w’umukobwa nawe ntabwo yatanzwe kwiga muri TVET Nyanza uwo ni Murerwa Cralisse yadutangarije impamvu yahisemo kwiga ikoranabuhanga aho yagize ati: Ntabwo tugomba kwipfobya twanga kwiga ikoranabuhanga kandi nabasaza bacu  baryiga nta bumenyi baturusha,icyatumye ndyiga ni uko ndikunda kandi nkaba numva nzakora mu bigo by’ikoranabuhanga haba mu Rwanda cyangwa imahanga. 

Yarangije agira ati:Ndasaba abayobozi kutwongerera ibikoresho naho kwimenyerereza kuko iyo wize ukanashyira mu bikorwa isomo wize urangiza ubizi.Ubu TVET Nyanza abanyeshuri bajya kuyigamo batangwa nk’uko nabandi batangwa bajya kwiga muyandi mashuri yisumbuye. Kwiga muri TVET Nyanza uba utegura ejo hawe hazaza.

ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *