Itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo ryahembye ababyeyi ku bitaro bya muhima

kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe 2019, bamwe mu bahagarariye abandi mw’itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo bahuriye mu gikorwa cy’urukondo cyo gusura ababyeyi babyariye mu bitaro bya Muhima batagira ababageraho,  ni igikorwa cyari gifite insanganya matsiko igira iti “umubyeyi wabyaye akwiye guhembwa ntakwiye kwicwa n’inzara n’inyota”.

abahagarariye abandi mu gutera umunsi wera w'umucyo mu gikorwa cyo guhemba ababyeyi mu bitaro bya muhima[ingenzinyayo.com]

Bari abagabo n’abagore bambaye imipira y’umweru, inyuma yanditseho ‘Umunsi wera w’umucyo, ubwo basuraga ababyeyi babyariye mu bitaro aho bari bitwaje ibyo guhemba ababyeyi birimo  amafunguro n’igikoma.

itsinda rinini ryari ryitabiriye iki gikorwa[photo/ingenzinyayo.com]
                                 

Abasuwe n’iri tsinda bavuze ko igikorwa bakishimiye batanga ikifuzo cy’uko cyajya gihoraho.

Iraguha Eugenie akomoka mu karere ka Rulindo yibarutse impanda, avuga ko amaze icyumweru ku bitaro nta muntu n’umwe umugeraho ariko nyuma yuko ahembwe n’abategura umunsi wera w’umucyo abonye ari igikorwa cy’urukundo yashishikariza buri wese ufite umutima utabara.

Yagize ati “maze icyumweru hano mu bitaro nta muntu  wansuye, navuye i Rulindo nta muntu tuzanye ngo abe yanyitaho ariko ndashimir’ Imana ko iri tsinda rituzirikanye rikatuzanira ibyo kurya, mboneyeho no gushishikariza n’abandi banyarwanda ko bakwiye kurangwa n’umutima utabara abababaye”.

Iraguha wibarutse impanga ari kumwe na mubaraka[photo/ingenzinyayo.com]

Turikumwenimana , ni umubyeyi ufite imyaka 18 avuga ko yatewe inda ari umukozi ukora akazi ko mu rugo nyuma uwayimuteye ntiyongere kumuca iryera,gusa yishimiye ko yabembwe n’iri tsinda nubwo agifite ikibazo cyaho azakura amafaranga yo kwishyura ibitaro kugira ngo atahe.

Yagize ati“umugabo yarantaye biba ngombwa ko nizana hano mu bitaro nje kubyara, nta muntu ngira umpa ibyo kurya ariko ndashima cyane uburyo Imana yakoreye muri aba bantu bakaza dusura imana ibahe umugisha. Bankuye ahakomeye kuko umutima wanjye usubiranye akanyamuneza, gusa na none ndacyakomerewe kuko ibitaro mbirimo asaga ibihumbi ijana 1000000 kandi simfite aho nzabikura ubu ndi hano mu bitaro meze nk’ufunze”.

turi kurikumwenimana uvuga ko nyuma yo guhembwa asigaraye ikibazo cy'ubwishyu bw'ibitaro[photo/ingenzinyayo.com]

Umunyamakuru, Umunyamategeko akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki, Mubalaka Edward, ahagarariye iri tsinda ritegura umusi wera w’umucyo mu Rwanda avuga ko intego nyamuru y’itsinda ryabo ari ugukora ibikorwa byo gufasha birangwa ahanini n’urukundo.

Edward Mubaraka mu kiganiro n'itangazamakuru[photo/ingenzinyayo.com]

Yagize ati“itsinda ryacu turangwa n’ibikorwa by’urukundo ni muri urwo rwego twahuriye hano mu gikorwa cyo guhemba ababyeyi babyariye muri ibi bitaro ,ndetse n’abarwariye badafite ababageraho kugira ngo tubane nabo tubasure twishimane”.

 Akomeza avuga ko gufasha bitareba abifite gusa ahubwo bireba buri wese ufite “umutima ugira urukundo kandi utabara”.

Yagize ati Iki gikorwa kigamije ahanini kwibutsa abantu ko nta mubyeyi wabyaye ukwiye kwicwa n’inzara  n’inyota.

turifuza ko ababyeyi batagira  ababitaho aho bari hose mu gihugu haba no mu bigo nderabuzima tuzajya tubageraho buri gihembwe tukabashyikiriza ubufasha bwacu,bityo  tukaba dushishikariza abantu gukundana kutari uk'umugore n’umugabo cyangwa umusore n’inkumi, ahubwo ni ugukundana hagati y’ikiremwa muntu uko cyaba kiri kose, mu bihe cyaba kirimo byose tugafashanya kugira ngo ubuzima bukomeze kumera neza”.  

ababyeyi bicaye bategereje uko igikorwa cyo kubahemba kigiye gukorwa[photo/ingenzinyayo.com]

Mubalaka yashimangiye ko atari ubwa nyuma bakoze iki gikorwa kuko kizajya kiba buri gihembwe kigizwe n’amezi 3 kandi ko kizaguka bakajya basura nabafungiye mu magereza.

Asoza yavuze ko iri tsinda rimaze umwaka rikorera mu Rwanda ariko bateganya gukomeza kuranga n’ibikorwa by’urukundo hagamijwe gukomeza gufasha abafite ibibazo bitandukanye bakabahumuriza.

Ubu sanzwe “umunsi wera w’umucyo” wizihizwa ku itariki ya 7/7/ buri mwaka mu Rwanda watangiye kwizihizwa kuva 2018; uba ari uwi ibitangaza, aho buri muntu wese  abona ibitangaza n’ibisubizo by’ibibazo bye yasabye Imana, kuri uwo munsi hacanwa imuri zirindwi zifashwe n’abantu bagize itsinda ry’abantu barindwi bazunguruka karindwi bavuga amagambo arindwi y’ibyifuzo birindwi byari byarabagoye bashaka ko Imana ibasubiza izo ncuro zirindwi zagarutsweho zikaba zivuga umubare wuzuye w’Imana mu rurimi rw’igiheburayo.

ababyeyi bafashwaga abana mu gihe bagiye gufata ibyo kurya[photo/ingenzinyayo.com]

babaga bari kujya gufata ibyo kurya[photo/ingenzinyayo.com]
abamaraga kuhabwaga ibyo kurya bahabwaga n'igikoma [photo/ingenzinyayo.com]

Nsabimana francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *