Umutoza wa Muhanga FC Mbarushimana Abdou ashobora kwerekeza muri Police FC.

Muti siporo hakenerwa ibyishimo cyane iyo ikipe uyobora itsinda. Ikipe yawe waba uyiyobora,waba uri umufana iyo itsindwa urababara.

mbarushimana abdou[photo/archieves]
Amakuru azunguruka arahamya ko Mbarushimana Abdou yakwerekeza mu ikipe ya Police FC kubera ko iri mu cyiciro kibi kubera gutsindwa.

Iyi kipe kuva yagera mu cyiciro cya mbere 2003 yatwaye igikombe kimwe gusa mu bikinirwa mu Rwanda 2015.Umutoza Abdou amaze kwerekana ubuhanga kuko mu makipe afashwa n’uturere kandi ataragira uburambe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ari ku mwanya mwiza kukoafite amanota 28. Mbarushimana Abdou yatoje ikipe zitandukanye ,ubu akaba yarazamuye ikipe ya Muhanga FC akayivana mu cyiciro cya kabili akayishyira mu cyambere.

Aya masezerano naramuka yemerenijweho n’impamde zombi Abdou agasesa amazezerano na Muhanga umushahar we wazamuka cyane  kuko yahembwa nkayo umunyazimbabwe  wahagaritswe kubera imyitwarire mibi atasinzwe n’ikipe y’Amagaju fc yagaragaje. Hari abavugaga ko Abdou agiye muri police fc yaba yihuse,ariko icyambere ni umushahara utubutse ikindi ni ukuzamura urwego rw’ubutoza. Abdou tumubaza yanze kugira icyo adutanagriza atubwira ko ibyo ntabyo azi ko we azigumira mu ikipe ya Muhanga bamaranye igihe kinini.

Twagerageje nimero y’umuvugizi wa Police fc ntibyadukundira,ngo tumubaze niba umutoza Abdou aho bageze bavugana gutoza ikipe yabo.Ikipe ya police fc niyo ihembera igihe,ariko ubu iratsindwa bikabije.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *