Abafana ba Rayon sports bati: niyongera gutsindwa na Kiyovu komite ihite yegura itareguzwa.

Uruntu runtu rukomeje gututumba muri rayon sports kuko Fan base  ishobora gusenyuka nyuma yiyegura rya Nsekera Muhire Jean Paul wari umubitsi w’ikipe.

Muvunyi Paul perezida wa Rayon Sport[photo archieves]

Abakunzi ba Rayon sports batangiye kumirwa.Barasaba Muvunyi Paul kwirukana Muhirwa Fred mugihe bataramuhirika.

Tutarinjira mu mateka ya Rayon sports na Kiyovu tugiye kureba uko byifashe kuri buri kipe. Kiyovu imaze imyaka ikina byo kuzuza umubare w’amakipe ari muri shampiyona kuko nta gikombe iratwara muri iyi myaka 24.

Rayon sports yo iri ku gitutu cy’uko niramuka yongeye gutsindwa na Kiyovu komite yegura cyangwa ikeguzwa. Kiyovu yari imaze imyaka igera kuri 6 idatsinda Rayon sports ariko komite ya Muvunyi na Muhirwa byaranganije hasozwa shampiyona ya 2018,naho iya 2019 Kiyovu itsinda Rayon sports.

Ikindi kivugwa mu ikipe ya Rayon sports kikiri ubwiru ,ariko cyamaze gusakara hanze ni iyegura rya Nsekera Muhire Jean Paul wari umubitsi. Nsekera Jean Paul niwe watangije Fan club yitwa Gikundiro Forever mbere yizindi zose. Ubu bamwe baribaza icyateye Muhirwa Fred kunaniza Muhire Jean Paul kugeza yeguye?

Amakuru ava ahizewe ni uko Jean Paul atigeze yemera gukoresha umutungo w’ikipe uko bishakiye.ikibazo cya Rayon sports cyamaze gufata intera,ariko umuyobozi wayo Muvunyi Paul akaba aregwa kwirengagiza ibibazo cyane ibijyanye no gutegura intsinzi.

Abagize Fan base baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bayitangarije ko batazongera gutanga amafaranga mu gihe hari ibibazo bitarakemuka.

Ibi bintu byose bivugwa bigahishirwa ,ariko bikaba bigiye kujya ahagaragara nibyo bizatuma habaho impinduka mu ikipe ya Rayon sports.Ubu hategerejwe kureba niba koko Rayon sports izatsindwa na Kiyovu?Ikindi gihangayikishije abafana ba rayon sports ni uburyo bumva imvugo zamwe mu ma fan club akorera inama kwa Fred avuga ko bategura ikipe,kandi ko nta gikombe bashaka. Aha rero niho ruzindiye.

Kubwirwa ko haba Rayon sports cyanwa APR nta kipe izongera gutwara umukinnyi w’iyindi. Ibi ntabwo aribyo kuko APR ifite junior yayo yitwa As Kigali inyuzamo abakinnyi bavuye mu yandi makipe.

Rayon sports itegerejweho intsinzi ihura na Kiyovu. Kuvuga ko bubaka ikipe ,kongeraho ko bageze mu matsinda,bakaba batazasubirayo byo bimaze iki?Uyu mwaka niwo utegerejweho byinshi kuri komite ya Muvunyi n’itsinda bafatanije kuyobora.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *