Abadepite ntibavuga rumwe na Minaloc  kwifatwa n’ifungwa ku bagore bazunguza ibicuruzwa mu ntoki.

Gukemura ikibazo cy’ubuzunguzayi ugatera indwara uwufunze byo bimaze iki?gutwara umugare ukamutesha umwana byo bimaze iki?

Dr.Mukabaramba Alvera MINALOC[photo archieves]

Abanyamujyi  hamwe nahandi  hagaragara abazunguzayi bati:Noneho ubunza batangiye kuba intumwa za rubanda!!Ifatwa n’ifungwa ry’abagore bahetse abana ,abatwite nabandi bose bafatwa bazunguza ibicuruzwa mu ntoki bakorewe ubuvugizi n’Abadepite,ariko umujyi wa Kigali ntiwabyishimira.

Ese umuzunguzayi kuki ajyanwa mu kigo ngororamuco nkaho afashwe anywa ibiyobyabwenge ,cyangwa inzererezi?Imodoka z’imirenge igize uturere tw’umujyi wa Kigali nizo zifashishwa gupakira abazunguzayi ziberekeza mu bigo ngororamuco. Aba bagore abenshi bahakura uburwayi cyane ubwigaragaza inyuma ku mubili ni ubuheri kuko uruhu ruba rwarabaye nabi .

Aba bagore bon go bakurayo indwara zikaze cyane kugeza naho bavayo bagahinduka ibicibwa mu miryango yabo. Abagore bakora ubuzunguzayi baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bayitangarije ko  Abadepite nibashyiramo imbaraga akarengane bakorerwa kazacika,umwe yagize ati:Baragutwara umwana wawe bakamugutesha wagaruka  ukamubura ,iyo hatabayeho umugiraneza umutoragura. Abagore bacuruza udutaro tuganira badutangarije k obo babikora mu rwego rwo kuva mu buraya kuko ngo iyo batamwambuye abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé)ikindi yisunga bagenzi be mu bibina .

Abadepite basanga hari hakwiye guhinduka gutwara abantu mu bigo ngororamuco,kuko hadakemura ikibazo ahubwo hatera ikirenze icyo wahamujyaniye.Bosenibamwe Aime umuyobozi w’ibigo ngororamuco ashimangira ko abagore bacuruza udutaro batwarwamo kugirengo bagororoke,kuko ari abazunguzayi.

Niba Depite ahamyako gutwara umugore uhetse,utwite cyangwa n’undi wese mu kigo ngororamuco ari ikosa ko bakurayo n’indwara harakorwa iki ngo abarengana barenganurwe?Transit center yarizwi nkaho bashyiraga abagana iwabo mu makomine cyangw auturere muri ikigihe.Ubuse ko umuntu afatira irangamuntu aho ari abashyirwa muri Transit center  berekezwa he?Umwe mu banyamategeko baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com,ariko akanga ko twatangaza amazina ye yagize ati:Leta irirengagiza ubuzima bwa ba bagore kandi ibegereye ikabumva haboneka igisubizo.

Yakomeje agita ati:Abazunguza bari mu myaka itandukanye,harimo abaje mu Rwanda bavuye inyuma y’u Rwanda kubera amateka ntibigeze berekwa inkomoko kuko bamwe babuze ababyeyi bakiri bato,barabyara none nabo barabyeye ntibagira aho baba,abandi ba nyina na ba se barababyeye ntibabana none acuruza agataro yirwanaho,hari uwiciwe umuryango muri jenoside yakorewe abatutsi iwabo barabaga muri Kigali bakodesha ntazi aho iwabo bavukaga.Izi ngero nizo ziganjemo abazunguzayi 98% abasigaye nabahunga icyaro kubera kubura amikoro,mugihe Leta ivuga ko ishyira amafaranga mu turere yo kugoboka abakene bababaye kurenza abandi. We agasanga hakwiye kurebwa igisubizo cyabo bagore bacuruza udutaro kuko kumufunga ntibikemura ikibazo kuko afite abana bakeneye kubaho yagacuruje.

 Yashoje atangaza ko kubera amikoro makeya bazahora bafungwa kuko Leta itariga ikibazo cyabo neza,ngo yumve ko uwikoreye agataro aba ashaka imibereho yabo yabyaye. Dr Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri Minisitri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza yabajijwe impamvu abagore bacuruza udutaro batwarwa mu bigo ngororamuco,yasubije ko yabyumvise ko atarabizi. Yabwiwe ko abagore batwarwa mu bigo ngororamuco bavanayo indwara nyinshi ,ariko ifata uruhu yo ikaza ari akarusho?Yasubije ko yabibwiwe agiye kubikurikirana.

Icyo Dr Mukabaramba yavuze kitemeranijweho nawe nizindi nzego naho yavuze ko abacuruza udutaro bagabanutse,agasubizwa ko bafunzwe  ko ariyo mpamvu ari bakeya mu mihanda. Dr Mukabaramba yeretswe amakosa akorwa na Dasso nawe yemera ko bakora amakosa yo guhutaza abagore bacuruza agataro,ariko Umujyi wa Kigali watangiye gukemura icyo kibazo ubwo nahandi mugihugu bizahagera. Dr Mukabaramba yakomeje ahamya ko Dasso zihohotera abagore bacuruza udutaro ko hari nababagejejeho ibirego ,ko bagiye kubikemura.

Niba Dr Mukabaramba yamagana abajyana abagore n’abana mu kigo ngororamuco,ariko yasura agasanga barimo yakoze iki ngo bicike? Umwe mubakozi bo mu mjyi wa Kigali yatangaje ko abazunguzayi baba bafite abana batari ababo,aha rero bahise bavuga ko abagore barimo ibice bibili: Abazunguzayi hakazamo nabasabiriza.

Abagore basabiriza bo bagira abana batari ababo kuko hari n’igihe umusangana urenze umwe.Imvugo yo kuvuga ko umugore uhetse atahanwa cyangwa ngo agororwe  ntabyumvikanaho n’umunyamategeko kuko hari ingingo zihana buri cyaha,ariko ntazigaragara zihana umuzunguzayi cyangwa usabiriza. Umujyi wa Kigali kongeraho intara bose bavuga ko bubatse udukiriro kugirengo hacibwe ubuzunguzayi,ariko bukanga bukiyongera.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *