Akarere ka Kamonyi ubujura bw’amatungo butuma arara mu nzu hamwe na beneyo.

Meya w’Akarere ka Kamonyi  Kayitsi Alice akikagabirwa yahize ko mu gihe gito nta muturage uzongera kurarana n’itungo kubera abajura.

Meya wa Kamonyi Kayitesi alice[photo archieves]

Bigezehe Meya Kayitesi aca abajura bwiba amatungo mu karere ka Kamonyi?Nonese ko yari yarahize ngo ubujura buzacika none bikaba byaramunaniye aregura cyangwa ararindira abashinzwe icyifuzo cyabamugabiye? Abaturage b’Akarere ka Kamonyi ntibemeranya na Meya wabo Kayitsesi uvuga ko abararanaga n’amatungo bari ibihumbi 4000 ngo ubu bakaba bageze kuri 1836.

Abayibwe se bo bazabazande?  Nubwo Meya Kayitesi avuga ko abararanaga n’amatungo bari benshi,ubu bakaba baragabanutse ntaratanga ishusho y’umutekano  kugirengo itungo rirare mu kiraro ryagenewe. Meya kayitesi aravuga ko aho bavuye  hari hakomeye ,ariko aho bajya hadakomeye kandi amatungo akomeza kwibwa.

Meya Kayitesi we ubwe avuga ko Leta yoroje abaturage amatungo itabanje kubasaba kubaka ibiraro,none ko ariwe Leta kuki atabanje ngo abibabwire ?Aha niho abanyakamonyi bahera bavuga ko Meya yivuguruza ku mvugo zigendanye niyibwa ry’amatungo kongera ko ikibazo cyabayaraza  mu nzu bayacungira umutekano. Abayobora imidugudu n’utugali bose bagira imvugo imwe yuzuye gutikenika kuko bavuga ko kurarana n’amatungo ari ubushake bwa nyirayo.

Umukecuru utuye Remera rukoma we yantangarije ko umunyantege nke wese iyo ayiraje mu kiraro bayitwara kuko atatinyuka gusohoka cyangwa ngo avuze induru. Twabajije uwo mukecuru niba nta rondo riba aho atuye?Ansubiza yagize ati” Abajura biba guhera satanu z’ijoro kandi irondo riba ryibereye  ku maduka kuko abakire aribo batanga amafaranga abahemba.

Twabajije uwo mukecuru niba yaratanze ubwisungane mu kwivuza Mutuweli?Asubiza yantangarije ko we nabo ashinzwe bishyura mbere kandi ko niyuyu mwaka nayo bitegura kuyitanga.

Twabajije ushinzwe irondo  ku kibazo cy’uko abarirara iyo bwije birindira amaduka ntibagera mu giturage bigatuma bibwa amatungo? Ansubiza yavuze ko yajyaga abyumva ko agiye kubikurikirana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *