Igwingira mu bana rikomeje kuvuza ubuhuha inzego zibishinzwe zirebana igitsure

Umuhuzabikorwa wa gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe avuga ko Leta y’u Rwanda itesheje umuhigo yihaye wo kurwanya igwingira kuko iki kibazo cyarebewe mu rwego rw’ubuzima gusa aho kureba  inzego nyinshi zifite mu nshingano imibereho y’abanyarwanda.

Dr. Anitha Asiimwe[photo archieves]

Dr Asiimwe avuga ko kudakorana bya hafi hagati y’inzego zose zirebana n’ubuzima bw’abanyarwanda byatumye intego yihawe mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira itagerwaho.

Dr Anita Asiimwe we nabo bakorana nta shusho baratanga ku bigendanye n’igwingira mu bana b’u Rwanda?Ubu ngo niyo haza abize iby’imirire ntibyabuza igwingira mu bana b’u Rwanda. Hafashwe ingamba zihashya igwingira ,ariko byaranze.

Umwana ugwingira akomoka muyihe miryango?ese kuki bikomeje kwerekanwa ko igwingira ryiyongera?Dr Anita uyobora gahunda yo kurwanya igwingira yavuze ko kugira intiti zize imbonezamirire bitarwanya igwingira. Aha rero abasesenguze basanze Dr Anita yaravuze ukuri gusesuye,bashimye ko yemeye ko hari ibibura kugirengo umwana yo kutagwingira.

Ubushomeri mu miryango imwe mu nzira ihamye yo kugwingira ku mwana wawuvutsemo.Hagaragazwa ko igwingira ryerekana ko abana 38% aribo bagwingiye. Abandi bakemeza ko aribo basuwe. Niba Dr Anita yiyemerera ko guha akazi intiti zize imbonezamirire bitakemura ikibazo kidashakiwe mu miryango yabo bana. Ubu mu Rwanda hari ibigo bigera kuri 550 byakagombye kuba bifasha ababyeyi kurwanya igwingira ,ariko ntibikorwa.

Agnes atuye mu murenge wa Busasamana Akarere ka Nyanza ni umukecuru w’imyaka 65 tuganira twamubajije uko yumva igwingira ni uburyo barirwanya?Agnes yagize ati”mu myaka yashize iyo umwana yavukaga akagira amezi atandatu kugera atangiye ishuri imyaka 7 twamujyanaga mu bigo ndera buzima tukigishwa uko tumutekera ibiryo,ibikoma tukigishwa guhinga imboga aribyo ubu mbona bise akalima k’igikoni,ariko twahabwaga ubufasha harimo ifu ivanze yo guteka igikoma,indagara amavuta twitaga amakaranka ubu bayita ubuto n’ibindi ,kandi habaga inka zikamwa amata akagirira umwana intungamubili none izi tworora  amata yazo nta vitamine agira.

Marie wo mu karere ka Karongi we asanga Leta ariyo itera igwingira kuko mu bigo nderabuzima ntacyo biha rubanda rwagiseseka  gishingiye ku mirire,ikindi kuba haragiye hirengagizwa ko amasaka ,ibijumba,ibishyimbo nibindi bihingwa ngandurarugo bigira intungamubili nyinshi zifasha umwana gukura neza.Kuba ahenshi hahingwa ibigori ntihahingwe ibindi bihingwa ,ikaba impamvu yo kubura intungamubili zubaka ubuzima bw’umwana.

Niba muri 2015 harakozwe ubushakashatsi bukerekana ko abana bari munsi y’imyaka itanu baragwingiye harakorwa iki ngo bagire ubuzima buzira umuze?Niba Dr Anita yiyemerera ko kurwanya igwingira batabigezeho,akongeraho ko babirebeye mu buzima gusa wowe uhakana ko  nta gwingira rihari uherahe?Niba izindi nzego zihaga umuhigo zikawuhigurira imbere y’umukuru w’igihugu kuki  gahunda irwanya igwingira yo nabo bafatanije babirebera mu ijisho ry’ubuzima ,kandi umwana nta ndwara arwaye uretse igwingira? Ababyeyi benshi basigaye bahunga ingo kubera inzara. Iyo uzengurutse igihugu cyose ukaganira na buri mubyeyi akubwira ko ntawabona ibyo ateka ngo bimunanire.

Umwe ati :twabyirutse ababyeyi baduha ibiryo tukarenzaho ikigage n’urwagwa none barabiciye bituma abana bagwingira. Undi nawe yantangarije ko ubu Leta yemerera abantu gucuruza inzoga zinkorano zikaba arizo zica ubuzima bw’abanyarwanda mugihe gakondo nta kibazo yateraga.

Niba hashize imyaka cumi nine havugwa ko 51% aribo bari baragwingiye ubu ntibaba bariyongereye? Uturere twa Nyabihu tuganira  nabantu baho badutangarije ko babujijwe guhinga ibihingwa ngandurarugo ,babuzwa kwenga ibigage none inzara yarabishe kandi igwingira rikaba ritabura kuko umwana nta ntungamubili aba yabonye. Abashinzwe igwingira sibo kibazo,kuko buzuza inshingano,ahubwo abashinzwe kureberera rubanda nibareke  habeho guhinga byo hambere kuko bizafasha kurwanya igwingira.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *