Abakiristu ba ADEPR Bugesera barasaba inzego gukura Nziyumvira mu gihirahiro yashyizwemo na Rev Rwigema wanze kumwubakira inzu.

Abakiristu ba ADEPR Bugesera barasaba inzego kubishyuriza Rev Rwigema Donatien amafaranga batanze yo kubakira Nziyumvira Canisius inzu ikaba itubakwa .

Kutubakira Nziyumvira mu cyunamo ni ukutamuha agaciro nk’uwarokotse akicirwa umuryango agasigara ari incike. Abakigira umutima utabara ni mutabare Nziyumvira kuko arababaye kandi inzu ye igiye kumugwaho.

 ADEPR Bugesera hakomeje kuvugwamo uruntu runtu kubera Rev Rwigema Donatien uyiyobora usabwa kugarura inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyeri yatanzwe  umwaka  washize agamije kubakira Nziyumvira Canisius.Igikorwa cyuzuyemo ikinyoma nicyo cyakozwe ku nzu ya Nziyumvira Canisius. Abakiristu ba ADEPR Bugesera bakomeje kwemeza ko inzu ya Nziyumvira ntacyo yakozweho mu gihe Rev Rwigema uyiyobora ari nawe ushinjwa kurya ayo mafaranga yavugaga ko itariki 7 mata 2019 azaba yarangije kuyubaka. Tukigera kwa muzehe Nziyumvira yadutangarije ko ubuvugizi twamukoreye bwagize akamaro  kuko bazanye umucanga .  

Nziyumvira aratakambira abo bireba ngo abashe gusanirwa inzu
Ikindi cyatangajwe nabo twaganiriye ni uko abakiristu ba  ADEPR Bugesera biyemeje  kuzubakira Nziyumvira bakamushyiriraho n’urugo noneho bagatanga ikirego mu nkiko Rwigema akabazwa ayo mafaranga. ADEPR Bugesera ntabwo ari ikibazo cy’inzu ya Nziyumvira gusa kihavugwa kuko na  wa mushinga wo gufasha abakiristu muri Paruwase ya Kanzenze cyatangiye kuvumbukana abanyerejemo umutungo. Pasiteri Baganineza Emille wayoboraga Paruwase ya Kayenzi yarahagaritswe.

Amakuru twakuye aho umushinga ukorera badutangarije ko ubugenzuzi bwasanze umucungamutungo ntacyo yahombye mu gihe cy’imyaka itatu. Ibi rero by’uko Baganineza yahagaritswe amezi atatu bishobora kuzamuviramo burundu nibigaragara ko yanyereje ifaranga. Ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu bwiyemeje kugenda bukuramo abakora nabi nka Ntakirutimana Frorient waregwaga amasheke atazigamiye, Sebadende wambuwe ururembo rw’Amajyepfo. Rev Rwigema we kugeza ubu ntarasobanura impamvu inzu ya Nziyumvira itubakwa

Rwigema ushyirwa mu majwi n'abakirisito b' ADEPER bugesera ko yifunze amafaranga yari gusanira Nziyumvira
.

Mu gihe hashyirwagaho itsinda rizasuzuma uko inzu ya Nziyumvira izubakwa RRwigema hari abo yanz eko bajyamo kuko bamwe bamusabaga kwerekana amafaranga aho ari,kongera kwerekana ayo abitse byose bikamubera ingorabahizi. Uyobora ADEPR mu rurembo rw’ibirasirazuba we yavugaga ko inzu ya Nziyumvira izaba yararangiye bitarenze itariki 7 mata 2019 none ntacyakozweho. Nibikomeza gutya aya mafaranga yateranijwe kugirengo Nziyumvira yubakirwe nitibikorwe harakurikiraho ubutabera.

 Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *