Twagirimana Karoli akomeje gukingirwa ikibaba akabuza itorero EDNTR umutekanoyiyita Bishop kandi atakiri na Pasiteri.

Ibihe bitandukanye kuri buri muntu habamo inzira nyinshi,ariko ikibazo ni uko hari abazitwaza bagahohotera abandi kugeza bababujije uburenganzira bwabo.

Inkuru yacu iribanda ku itorero EDNTR rifite icyicaro mu murenge wa Gatenga,akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali,ariko rikagira amaparuwase n’ibindi bikorwa bitandukanye mu gihugu hose ,birimo amashuri  kugeza ku iterambere rireba umuturage.Twagirimana Karoli yirukanywe mu itorero rya ADEPR ahita yinjira muri EDNTR aza yigize intama kandi nta na buke bumuranga. Twagirimana Karoli akinjira mu itorero rya EDNTR yahawe kuyobora  Muhanga na Ngororero.

Aha rero niho yahise atangira gushora itorero mu maza zurudaca. Twagirimana  yatangiye atangaho urusengero ingwate,yongera gukora inyandiko mpimbano n’uwitwaga Sekamana bavuga ko bazanye imashini zo kwigishirizaho abana kudoda. Ibi byaje kurangira Sekamana areze itorero EDNTR mu rukiko.

Aha Sekamana yaratsinzwe urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutegeka Twagirimana kwishyura iryo deni . Twagirimana yaje gutanga ikirego avuga ko umuvugizi w’itorero EDNTR ariwe Bishop Nyilinkindi Thomas ko yamuhagaritse  nabwo aratsindwa acibwa amande.

Twagirimana yagiye agaba ibitero bya gicengezi ku bikorwa bya EDNTR mu karere ka Nyamasheke na Rusizi abajijwe icyemezo cyuko ariwe muvugizi w’itorero arabibura agiye gufungwa agenda nkuwitaba telephone agenda ubwo. Tariki 24 mata 2019 Twagirimana Karoli aherekejwe na Nzeyimana Innocent bagiye muri RGB berekana ibyangombwa byateaye igihe maze barabirukana. Ibi Twagirimana yabikoraga agamije gusebya itorero EDNTR ,ariko yarangiye ntacyo agezeho.

Twagirimana twagiranye ikiganiro twatangiye tumubaza impamvu avuga ko ayobora itorero kandi rifite uriyobora? Twagirimana yagize ati’Itorero EDNTR nzarisangira na Nyilinkindi kuko ntashobora kurya ngo nanjye no kutarya. Ingenzinyayo ko bivugwako wareze mu nkiko ugatsindwa na RGB ikakwamagana nabo mwari mufatanije bakandika ibaruwa bakwamagana uvuga ko uyobora EDNTR ushingiye he?Twagirimana ntabwo nzarekera Nyilinkindi natansubiza Paruwase ya Muhanga ,kuko ntabwo azarya ngo mburare.Ingenzinyayo ko urega ugatsindwa ugakomeza kuvogera EDNTR ntujya wumva ko amategeko azaguhana?Twagirimana jyewe ntabwo ntinya Nyilinkindi natareka ngo dusangire amaturo y’itorero.

Ingenzinyayo Bishop Nyilinkindi ko  Bishop Twagirimana Karoli agushinja ko urya ukamwima byifashe gute? Bishop Nyilinkindi ntabwo Twagirimana Karoli ari Bishop kandi ntacyo mwima kuko si umupasiteri wa EDNTR nta nubwo ari n’umukirisitu wayo,ahubwo yatwigometseho  tukamuregera inzego z’ubutabera ntihagire icyo zimukoraho,ahubwo we yarega ibye bikakirwa tukitaba tukaburana tukamutsinda.

Ingenzinyayo niba ntabanga ririmo kuki Twagirimana akunda kubuza itorero EDNTR umutekano ntakurikiranwe? Bishop Nyilinkindi namwe muri abanyamakuru muzambariz eguhera kuri RIB kugera kuri buri karere itorero rikoreramo arahamagarwa nta nitabe,aho nabonye bamwamaganye ni muru RGB honyine.ingenzinyayo murafata izihe ngamba mukurikije ibibazo mutezwa na Twagirimana ?Bishop Nilinkindi twe tugiye kwandikira uwari we wese bireba kugirengo turenganurwe. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso kuko Twagirimana ntakwiye kwica amategeko.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *