Ikipe z’umupira w’amaguru zubakiye k’uturere zirarwanira kujya mu cyiciro cya kabili cyangwa zigasenyuka burundu.

Ferwafa nyirabayazana w’ibibazo byugarije amakipe afashwa n’uturere ,kuko ntiyajya yemera ko atangira shampiyona baterakana ingengo y’imali izakoreshwa ,niyo yakoreshwa mugihe cyamezi atanu.

                                                       kirehe fc

Uturere dufite amakipe y’umupira w’amaguru urasesengura ugasanga ntaho ava nta naho ajya. Amakipe agaragara ko ari mu manegeka nizi zikurikira:Amagaju fc ibarizwa mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, nimwe mu makipe amaze imyaka myinshi,ariko ubu isubiye mu cyiciro cya kabili.

Amagaju fc yari yarazimye aza kuzanzamurwa na Munyentwali Alphonse igihe yari meya w’Akarere ka Nyamagabe.Ikipe y’Amagaju fc imanutse mu cyiciro cya kabili kubera kubura amanota ayikomezanya mu cyiciro cya mbere.Kubura umushahara,kutuzuza inshingano n’ibindi byose umukinnyi agenerwa.Ikipe y’Akarere ka Kirehe:Ni muntara y’iburasirazuba.

Gicumbi Fc[photo /net]

Ubu iratozwa n’umutoza Kishi Sugunya Hammiss uyizanzamuye akayikura mu murongo mubi n’ubwo atarahamya ko azaguma mu cyiciro cya mbere.Akarere ka Kirehe ubu bavuga ko gashyizemo imbaraga igihe cyararangiye.Ikipe y’Akarere ka Gicumbi:Ni mu ntara y’Amajyaruguru.

Abanyabyumba bavuga ko bari bafite ikipe yitwaga Zebres bayikuraho mu buryo bufifitse bazana Gicumbi fc none nayo kubera kutagira abakinnyi bashobora guhangana n’izindi kipe bituma ihora iherekeza izindi muri shampiyona .Ikipe ya Gicumbi fc ntaho iva ntanaho ijya kuko nta n’umukinnyi urimo wagurwa ngo abe yaza gukina mu makipe ya Kigali.

Bugesera Fc[photo/ net]

Ikipe ya Bugesera fc:Ni mu ntara y’iburasirazuba.Iy’ikipe nayo igeze aharindimuka kuko irarwana no kuguma mu cyiciro cya mbere. Ibi biragoye kuko biboneka ko ishobora kujya mu cyiciro cya kabili. Abayobora uturere ahenshi usanga bifanira ikipe ya APR fc cyangwa Rayon sports,bikabera inzitizi abatoza .Amakipe afashwa n’uturere niyo ahoramo intambara yo kudahembwa rimwe na rimwe ugasanga imishahara yateje ikibazo kikaburirwa umuti.

Haje kuza itegeko ritanzwe n’Urwego rw’Umunyi aho rwabujije abayobora uturere kuyobora amakipe. Aha bikaba byarahise bituma abavuga rikijyana bo mu turere bahabwa amakipe. Aha rero niho hava kwijujuta ko uturere tudatangira inkunga ku gihe,ikindi gihangayikisha amakipe yubakiye k’uturere ni uko usanga agura abakinnyi birukanywe muyandi  afite ubushobozi. Urugero: Rutayisire akinira Amagaju fc,uyu nta mbaraga akigira,ariko kubera kubura uko bagira baramukinisha.

amagaju fc [photo/net]

Abayobora amakipe basanga hakwiye kongerwa umubare w’abanyamahanga kuko abafana bagaruka ku kibuga bityo bakitunga badategereje akava imihana. Aba bayobora amakipe bifuza ko umupira w’amaguru wava mu bwiru bwo gukinisha abanyarwanda hagakina ushoboye nk’uko Tanzaniya bikorwa cyangwa Kenya. Umupira n’ubucuruzi. Ferwafa nifungure amarembo hatagendewe ku gitekerezo cya APR fc ikinisha abanyarwanda gusa.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *