Sator Rwanda LTD yamuritse ikoranabuhanga rigezweho rifasha kumenya aho ikinyabiziga giherereye, ingendo cyakoze n’uko cyakoresheje lisansi na mazutu.

Kuri uyu wa gatatu taliki 15 Gicurasi 2019, Sator Rwanda LTD yamurikiye ku mugaragaro abakiriya n’abafatanyabikorwa bayo, uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gukurikirana imikorere y’ikinyabiziga aho nyiracyo ashobora kumenya aho giherereye, ingendo cyakoze ndetse n’uburyo cyakoresheje lisansi cyangwa mazutu.

Sator Rwanda LTD ni kompanyi isanzwe ishyira utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governors, n’utureba aho ikinyabiziga giherereye tuzwi nka GPS mu binyabiziga bitwara abantu n’ibintu. Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, gusobanurira imikorere ya serivisi zabo ndetse no kumurika serivisi nshya, iyi kompanyi yateguye inama nyunguranabitekerezo yayihuje n’abakiriya bayo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo aribo urwego ngenzuramikorere RURA na Polisi ishami ryo mu muhanda.

Muriyo nama yabareye muri Lemigo Hotel, Sator Rwanda yasobanuriye abari bayitabiriye imikorere y’utugabanyamuduko hamwe n’utwumwa turanga aho ikinyabiziga giherereye tukanerekana umuvuduko ikinyabiziga kiri kugenderaho (Speed governors and GPS trackers). Bamurikiye abari bitabiriye iyo nama porogaramu bifashisha bakurikirana uko ikinyabiziga kigenda mu muhanda n’umuvuduko kiri kugenderaho ku buryo iyo hagize ukora amakosa yo kurenza umuvuko wabugenewe cyangwa hakagira ucomora akagabanyamuvuko bihita bigaragara bikaba byabaviramo guhanwa, bityo baboneraho gukangurira ba nyir’ibinyabiziga kujya bitwararika mu muhanda.

(Photo: MAZIMPAKA Patrick umukozi wa Sator ushinzwe gukora porogaramu asobanura uko wamenya aho ikinyabiziga giherereye ukoresheje ikoranabuhanga)

 

Sator Rwanda LTD kandi yamuritse ku mugaragaro irindi koranabuhanga kabuhariwe mu guhangana n’abiba lisansi na mazutu mu binyabiziga, ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho aho nyiri kinyabiziga ashobora kwifashisha mudasobwa cyangwa telefoni akareba aho ikinyabiziga cye gihereye, akaba yamenya ingendo cyakoze mu gihe runaka ndetse n’ingano ya lisansi cyangwa mazutu cyakoresheje, aho bizajya bifasha ny’iri kinyabiziga kumenya ingano ya lisansi cyangwa mazutu ikinyabiziga cye cyanyweye n’iyo cyakoresheje.

Ni ikoranabuhanga ryitezweho guhangana n’ubujura bukabije bwa lisansi na mazutu bikunze kugaragara ku bashoferi ndetse n’abashinzwe ubwikorezi mu bigo bitandukanye, akaba ariyo mpamvu bakangurira ba ny’iribinyabiziga, ibigo bya Leta n’ibyab’igenga gukoresha iri koranabuhanga mu rwego rwo kunoza imicungire n’ikoreshwa rya mazutu na lisansi doreko ikoreshwa ryabyo nabi bikunze gutera igihombo gikabije.

(Photo: KAGIRANEZA N.Jerson ushinzwe ibicuruzwa muri Sator, aha yasobanuraga uburyo bushya bwo kungenzura uko ikinyabiziga gikoresh lisansi na Mazutu)

Abitabiriye inama bashimiye cyane Sator Rwanda LTD kuri serivisi nziza idahwema kubaha by’umwihariko igihe bahuye n’ibibazo mu muhanda biturutse ku tugabanyamuvuduko ndetse no ku ikoranabuhanga yabahaye ribafasha kumenya uko ibinyabiziga byabo bikora umunsi ku munsi. Uwitwa Kagaba yagize ati “ndashimira cyane Sator Rwanda LTD ku bw’ikoranabuhanga bampaye rituma mbasha kumenya uko ibinyabiziga byanjye byakoze buri munsi, ubu abashoferi ntibakimbeshya kuko buri mugoroba nkoresha telefoni yanye nkirebera, ndizera ko n’iri koranabuhanga rishya naryo rigiye kumfasha kumenya uko imodoka zanjye zikoresha lisansi”.

(Photo: KAGABA umukiriya wa Sator Rwanda LTD)

Uwaje ahagarariye polisi ishami ryo mu muhanda Bwana IP Joseph BIGIRIMANA yashimye umusanzu wa Sator ndetse n'abandi bashyira utugabanyamuvuduko na GPS mu modoka mu kugabanya impanuka zo mu muhanda. yagaragaje ko utugabanyamuvuduko twagabanyije impanuka ku buryo bugaragara.

Yashoje asaba abakiliya ba Sator Rwanda LTD kurinda utwo tugabanyamuvuduko na GPS biba biri mu modoka zabo hagamijwe gufasha ko zitakwangirika, ndetse no kwitabira kujya bakoresha iryo koranabuhanga kuko bizajya bibafasha mukazi kabo ka buri munsi.

(Photo: IP Joseph BIGIRIMANA (i bumoso) umuyobozi ushinzwe ikorabuhanga muri polisi ishami ryo mu muhanda na Bwana Rene Claude MANZI Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ATPR)

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *