Ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Gatenga, byibutse abarezi n’abanyeshuri bishwe muri jenoside ya korewe abatutsi muri mata 1994.

 

Uyu muhango wo kwibuka abarezi, n'abanyeshuri bo mu Murenge wa Gatenga wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 21/06/2019, ibigo byose by'amashuri, bigize uyu murenge uko ari 18 byitabiriye igikorwa cyo kwibuka inzira karengane, zazize uko zaremwe

Uyu muhango witabiriwe, n'umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa gatenga, Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Ibuka, mu murenge, Abayobozi b'ibigo byose by'amashuri ya Gatenga, abarezi ndetse n'abanyeshuri.

Niyonsaba Mediatrice, n'umwarimu wo ku kigo cya Gatenga ya1 yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse jenoside ya korewe abatutsi muri Mata 1994, arokowe n'umwana muto, agasaba urubyiruko, kugira urukundo.

Ati" ubwo jenoside yatangiraga twagiye kwihisha iwabo w'umwana twiganaga, baratwirukana, twakomeje kugenda twihisha njyewe na musaza wanjye, tuza kujya kumwana wigaga Ku kigo kimwe na musaza wanjye, tugezeyo, iwabo baramubwira ngo; nasohore izo nzoka, zitabarira abana, umwana yaradufashe atujya mu biraro by'ingurube, bamuha ibiryo byo kuzizanira akaza akabiduha, ntatume iwabo bahagera, amaze kumenya ko iwabo babimenye arahatuvana atujyana mu rutare, akomeza kutuzanira ibiryo ndetse n'umutobe, nubwo iwabo ba mutotezaga, bakanamukubita, bamubaza aho abijyanye? nyuma avuga ko baje kuhava, ariko nubundi bakizwa n'umwana basanze mu gitero, akabuza abantu barikumwe kubica, arabaherekeza abajyana aho inkotanyi zari ziri".

Yasoje asaba abana kugira urukundo ndetse ni ikinyabupfura, batitaye kuko umuntu asa, ndetse naho yavutse. 

Mbonyi Samson, ushinzwe uburezi mu murenge wa Gatenga, avuga ko  urubyiruko rugomba guhora rwigishwa amateka yaranze igihugu cyacu, kugirango ibyabaye bitazongera ukundi.

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Gatenga, arasaba abarezi gukomeza kwigisha urubyiruko amateka mabi yaranze igihugu cyacu, ngo atazongera ukundi

Agira ati" Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe cyane cyane n'urubyiruko, ninayo mpamvu, tugomba guhora twigisha urubyiruko amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kugirango jenoside itazongera ukundi, ati dore ko urubyiruko rw'ubu kubera imbuga nkoranya mbaga rwirirwa rusoma, ko babonaho ibintu bitari byiza, byabasubiza inyuma, nuguhozaho rero kugirango jenoside itazongera ukundi."

Akangurira abarezi gukomeza kwita kubo barera, kandi babakurikirana.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Gatenga, Manevule Emmanuel, yashimye igikorwa cyateguwe n'abarezi cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, anagaruka kungenga bitekerezo ikunze kurangwa mu bana bato, bakura kuba byeyi babo, yise ingenga bitekerezo yo kw'ishyiga.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa gatenga, asaba abarimu gusobanurira abana amateka batayagoretse

Asaba abarezi ko bakwiye kongera mo imbaraga mu masomo n'uburere baha abana, babigisha amateka y'ibyabaye mu gihe cya jenoside  ya korewe abatutsi.

Yagize ati" Hari ababyeyi gito usanga baroga abana babo, bakabacengezamo ingenga bitekerezo ya jenoside, cyangwa se, ugasanga batana sobanurira neza abana ibyabaye muri mata 1994 n'uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa".

Akomeza avuga ko hari igihe ubaza abana ibyabaye, umwana akakubwira ko, ari abantu bishe abandi,…ati" n'akazi gakomeye kacu nk'ababyeyi n'abarezi, gusobanurira amateka abana tutayagoretse, bikumvikana neza ko ari jenoside yakorewe abatutsi, bishwe na bamwe mu banyarwanda bene wabo ba bahutu".

Umurenge wa Gatenga, uherereye mu karere ka Kicukiro, ugizwe n'ibigo by'amashuri,18 byose hamwe, hakabamo amashuri yisumbuye 4, amashuri abanza6, ndetse n'amashuri y'inshuke8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *