Gatsibo: Kwibumbira mu mashyirahamwe bidufasha guhashya ubukene

Uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Rwanda wizihirijwe mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, ukaba witabiriwe  n’abibumbiye mu makoperative atandukanye yo hirya no hino mu gihugu.Ubwo wizihizwaga bamwe mu baturage bibumbiye mu makoperative bagaragaje ko gukorera mu makoperative byabafashije kwiteza imbere.

Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2019  ubwo u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, ku nsanganyamatsiko igira iti:” Koperative Umurimo Unoze”  , abaturage  basabwe kurushaho kwitabira gukorera mu makoperative mu rwego rwo guhashya ubukene.

Uwitwa KANGABE Nadia  uba muri Koperative Agaseke Kiziguro igizwe n’abanyamuryango 40 , avuga ko aho yagiriye muri koperative atagisaba umugabo we icyo aricyo cyose akeneye.

Ati :” Tutarajya muri koperative twasabaga abagabo n’abana bacu ngo badukorere byose ariko kugeza ubu byose turabyigurira bakabiduha babishaka , nkanjye ubu abana banjye bose bariga kandi koperative yacu idutangira mutuelle[ Ubwisungane mu kwivuza] kandi ufite ikibazo tukagikemura ku rwego rwa koperative.” 

MUVUNNYI Haruna uhagarariye koperative y’abavumvu yitwa  KOPOROMI  ikorera mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo  avuga  ko aho bibumbiye muri koperative bayabafashije kubona isoko ryagutse.” 

Ati :“Aho twagiriye muri koperative twabonye isoko ryagutse umuntu araza akaduha amafaranga icyarimwe tukagira icyo tuyakoresha mu gihe mbere twagurishaga ikiro kimwe , bibiri… amafaranga ntatugirire akamaro.”

Prof Harerimana J Bosco, Umuyobozi w'ikigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda( RCA)

Mu gihe kandi hari bamwe mu banyamuryango b’amakoperative bagira uruhare mu kuyahombya ,Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. HARERIMANA Jean Bosco avuga ko abakoresheje nabi imitungo ya koperative bazakomeza kubiryozwa.

Yagize ati :” Abantu b’indakoreka bafashe bugwate amakoperative ngira ngo ubu hari benshi RIB [Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha] ifite bakoranye nabi cyangwa bakoreye nabi amakoperative haba ku bujura cyangwa bakoreye nabi iby’amakoperative .”

Ku bijyanye n’imirenge Sacco avuga ko  naho bazakomeza kuvugurura inzego no kwimakaza ikoranabuhanga hagamjwe kunoza imicungire y’imari.

Agira ati: “ Ikijyanye n’imirenge Sacco tumaze iminsi tuzenguruka igihugu twishyuza abafite inguzanyo bishyura nabi ariko ikindi dushobora no gukomeza kuvugurura inzego z’imiyoborere dutanga amahugurwa ku bakozi tukanimakaza ikoranabuhanga mu makoperative yaba ay’ubuhinzi ,ay’ubworozi ,ay’abatwara abantu ku mapikipiki ndetse n’abanyonzi abo bose turashaka ko bakoresha ikoranabuhanga hanyuma ribafashe mu micungire y’umutungo bafite.” 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, MUFULUKE Fred asanga  gukorera mu makoperative ari umurongo mwiza wo kurwanya ubukene mu banyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi yagize ati:” Umunyarwanda ugiseta ibirenge mu kwinjira mu nzira y’amakoperative icya mbere namubwira yuko akiri inyuma kandi bizamugora gukira , ashobora kuba abona yinjiza amafaranga make amufasha kubaho ariko iyo agiye mu makoperative birenga umuryango we , agafataanya n’abandi ndetse akagira n’amafaranga menshi n’ubukire buzatuma afasha abamukomokaho.”

MUFURUKE kandi avuga ko gukorera mu makoperative ari uburyo bwafasha guhashya ubukene .

Ati:” Gukorera mu makoperative nibwo buryo bwiza bwafasha abanyarwanda guhashya ubukene kuko umuntu umwe ku giti cye ntaho byamugeza , ariko iyo afatanyije n’abandi biramufasha agatera imbere.” 

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amakoperative 9706, afite abanyamuryango barenga miliyoni 5. 

Uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative watangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi mu mwaka 1923 , ubu ukaba warizihizwaga ku nshuro ya 96, mu gihe  mu Rwanda wizihiwaga ku nshuro ya 15 .

 
Marie Louise MUKANYANDWI
Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *