Agatsiko kiyitiriraga ko kaguze kakanagurisha ADEPR Uganda kasubiranyemo bituma uwiyita Apotre Muhizi Charles atangira kubeshya ko yahunze u Rwanda

Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya ritanga icyizere kurikoresha hamwe nabo aryigisha,ariko unyuranya n’umurongo wa Bibiliya ahura n’ikibazo gikomeye nkicyagaragaye muri bamwe mubapasiteri bashakaga kwiba ururembo rwa ADEPR Uganda.

Muhizi charles abeshya ko yaguze ADEPR uganda[photo archieves]

Uwiyita Apotre Muhizi Charles yahoze afite amatorero mu Rwanda aza gufungwa kubera ko atari yujuje ibyangombwa byasabwaga,ni muri rwa rwego RGB yasabaga ko ahakorerwa umurimo w’Imana hagomba kuba hujuje ubuziranenge. Muhizi Charles we kuko itorero rye  True salivation ritari ribyujuje aho ryakoreraga mu murenge wa Kimironko yahise ahunga,ariko hiyongeraho ibibazo yarafitanye n’urushako .

Inkuru zikimara gusakara ko ururembo rwa ADEPR Uganda rwagurishijwe kandi rukagurwa nuwitwa Muhizi Charles bagashyira mu majwi umuvugizi wungirije ku rwego rw’igihugu ariwe Rev Karangwa John twaramuhamagaye ku murongo wa telefone ye igendanwa. Twatangiye tumubaza ku igurishwa ry’ururembo rwa ADEPR Uganda?Rev Karangwa ati”ibyo ni ibihuha ntabwo rwigeze rugurishwa,kandi ntabwo inzu ikorerwamo umurimo w’Imana igurishwa uko izindi zigurishwa.ingenzi  hari amakuru avuga ko uwitwa Muhizi Charles ariwe waruguze nawe byaba byifashe gute?Rev Karangwa”uwo muhizi nta nubwo anzi najye simuzi nababwiye ko ari ibihuha byabashaka kurangaza Abakiristu bacu ,uretse ko bafite ukwizera ntawabarangaza ngo abishobore.ingenzi ni iki wabwira abakiristu ba ADEPR ukurikije ibimaze iminsi bivugwa  cyane kuri ruriya rurembo rwa Uganda?Rev Karangwa”Abakiristu nibakomeze bizere ubuyobozi bwabo kandi bizere ukwemera kwabo kuko nabavugwa bafunzwe bazira ibyaha bitagira aho bihurira ni itorero ryacu.  

Twaje gushakisha amakuru kugirengo tumenye ikibazo cyagiye kivugwa ku itorero rya ADEPR ururembo rwa Uganda,Abo mu nzego zizewe za Leta twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,twababajije ikibazo kivugwa muri ADEPR cyane ururembo rwa Uganda nigurishwa ryaho kongeraho ifungwa rya Pasiteri Ntakirutimana Theoneste?Basubiza bagize bati”ibivugwa muri ADEPR Haribyo tuzi hari nibyo tutazi,ariko icyo tuzi Pasiteri Ntakirutimana Theoneste arafunzwe kandi akurikiranyweho ibyaha bye bwite bitagira aho bihurira n’umurimo w’ivugabutumwa,naho iby’urwo rurembo rwa ADEPR Uganda turarureberera nkuko tureberera abanyarwanda bandi bakorera mu mahanga.ingenzi niba ntabanga ririmo Pasiteri Ntakirutimana yaba akurikiranyweho ibihe byaha?Basubiza bagize bati”ntabwo twatangaza ibyaha kandi akibibazwa gusa icyagaragaye ni ibaruwa yandikiye Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Uganda nyuma bimaze kugaragara ko ateza ibibazo inzego z’umutekano(CMI)  zaramufashe zimwoherereza izacu mu Rwanda.

Ingenzi ikibazo kigurishwa ry’ururembo rwa ADEPR Uganda byo ntacyo mukiziho?Basubiza bagize bati”ntabwo ADEPR Uganda yagurishijwe ahubwo habaye abantu bashatse kwitwaza ibibazo biba hagati y’ibihugu byombi babyuriraho bakora amakosa  y’inyandiko mpimbano abavugwa babigizemo uruhare ni Cyusa Jean Paul watangiye abwira abo bantu ko azabashakira ibyangombwa abizeza ubufatanye nababitanga bo muri Uganda,gusa byaje kurangira babibuze nubwo aribyo bakwirakwiza ko baguze.Undi wavuzwe ni Manywa John ubu ubarizwa Nyagatare,undi uvugwa ni Singirankabo Jean de Dieu bose bakaba barakoranye bakoresha izo nyandiko mpimbano. Ingenzi ubuse mwaba mufite izihe ngamba ku bantu nkabo  bakoresha inyandiko mpimbano?Basubiza bagize bati”gukoresha inyandiko mpimbano ubwabyo ni icyaha ,kandi gihanwa n’amategeko,nabo bose bazakurikiranwa uwo bizahama azashyikirizwa urukiko .

Ikindi kimaze iminsi kivugwa muri ADEPR ni igishingiye kubayigometseho ,kandi bikagaragara ko harimo abahoze mu buyobozi bagakurwaho icyizere kubera amakosa atandukanye bakoze kongeraho nabashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Bamwe mu bapasiteri bo mu itorero rya ADEPR baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati” ingoma yabahoze bayobora bakaza kwirukanwa banafunzwe bavuga ko habanje kubaho Nzahura torero yari iyobowe na Basabose ngo nabo bazayishinga iteze amakimbirane hagati muri nyobozi niyo bo batasubiraho.

Bamwe mubakoranye na Muhizi Charles hano mu Rwanda badutangarije ko  ari umuntu ukora amakosa menshi kandi ko gufungirwa urusengero kuko rutujuje ibisabwa akigira umurakare  ataribyo bizamugira uwo atariwe. Bamwe mu bapasiteri bibye umutungo wa ADEPR igihe bayoboraga indembo zitandukanye ubu bakaba batakiyobora nibo bakomeje kugenda bakora amanama  atandukanye nka Bugesera,Kicukiro nahandi babeshya abakiristu ko ubuyobozi bwavuyeho. Andi makuru ava ahizewe ni uko CMI ya Uganda ngo yaba yaratangiye gukurkirana buri wese washatse ibyangombwa by’ibihimbano kugirengo bagurishe ADEPR. Intambara zurudaca ziba zikwiye gucika mubavugabutumwa kuko ariwo murongo ngenderwaho wa Bibiliya.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *