Muvunyi Paul na Muhirwa Fred basigiye Munyakazi Sadati Rayon sports y’ibibazo n’amadeni bikomeye bishobora no kuyiteza cyamunara.

Komite ya Muvunyi yerekana ibyasohotse ntiyerekana ibyinjiye ubu nicyo kibazo kibazwa mu ikipe ya Rayon sports. Ese umukino wahuje Rayon sports na APR FC ntacyinjiye?indi yo se nta cyinjiye?kuki hatabaho igenzura ry’umutungo winjiye ?kuki hari iry’uwasohotse gusa?

Muvunyi,Munyakazi na Paul

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bagendeye mu kigare cya Komite ya Paul Muvunyi na Muhirwa Fred none Rayon sports yugarijwe n’ibibazo  bitarondorwa.reka turebe Muvunyi Paul akigabirwa Rayon sports!intego ya mbere yarafite kwari ukwirukana umutoza Karekezi Olivier,ibi ntawabishidikanya kuko yamushyiriye urwandiko rumwirukana mu kazi afunzwe mu bugenzacyaha,ntanuramenya uko bihagaze kuko hari hagikorwa iperereza.

Umukino wahuje Rayon sports na Musanze fc I Nyamirambo nabwo birazwi nutabyibuka yaba yirengagiza,ariko yakwibutswa yakwanga kwibuka akabyihorera. Muvunyi yazanye umutoza Ivan w’umubiligi kuko ngo yari yarirukanywe na Gacinya.Aha byibukweko yamuzanye Karekezi agihari mu buryo bwo kumwereka ko atamukeneye. Amafaranga yahawe ikipe ya Rayon sports mu marushanwa y’Afurika nayo yayagabanije abakinnyi nabi bizana amakimbirane.

Ivan gutoza byaramunaniyeumukinnyi Bakame abyerekanye Muvunyi amushinja ibyaha yakoze nibyo atakoze afashijwe na Muhirwa Fred bamwangisha abafana ,ariko ukuri kwatsinze ikinyoma abatsinda mu rukiko. Muvunyi na Muhirwa Fred baje kurema icyo bise ishyamba bakigerekaho abakunzi b’ikipe kugera naho Rayon yavuye gukina na Mukura bageze i Nyanza haba imirwano.Igurishwa ry’abakinnyi ryo ryabaye ikibazo gikomeye.Imodoka nayo yabaye ikibazo.

Ikindi kitavuzweho rumwe ni abakinnyi bavuye muri rayon sports bajya muri APR FC ,aha ho uwashaka ukuri yabaza abakinnyi bakamwihera ubuhamya. Ubu rero biraboneka ko Komite nshya ya Munyakazi ifite urugamba runini rwo kurwana nibyo bibazo.Ishyamba naryo rikaba ryaratangiye kubera ko ubuyobozi bushyashya bwatangaje amadeni.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *