Ubuke bw’abakozi, intandaro ya serivisi mbi mu mahoteli y’i Huye

Bamwe mu bakozi ba za hoteli na moteli zo mu Karere ka Huye bavuga ko ubucye bwabo ndetse n’akazi kenshi bahabwa biri ku isonga mu bituma batanga serivisi mbi ku bakiriya

.

Abaganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com basabye ko imyirondoro yabo itashyirwa ahagaragara ku mpamvu z’umutekano wabo.

 Umwe muri bo twahaye amazina ya ‘Mugisha’ ukora kuri imwe mu ma moteli yo mu Mujyi wa Huye agira ati,  “Hari igihe umukiriya  aza akanyaka icyumba mu gihe ngiye kukimuha hakaba haje undi ushaka indi serivisi bityo ugasanga mbuze icyo nkora ugasanga nabuze amahitamo.”

Akomeza avuga ko umubare w’abakozi udahagije utuma abakiriya babura ubakira bagahitamo kwigendera.

 Ati “Nk’ubu muraje ndi kubasobanurira, iyo hagize undi uza urumva ko biba bigoye kwakira abantu bose ndi umwe, usanga abantu barambiwe ku buryo bahitamo kwigendera akenshi banitonganya kubera kubura serivisi bashakaga.”

Mugenzi we twahaye izina rya Munezero akaba akora muri imwe mu mahoteli ari rwagati mu mujyi wa Huye yavuze ko we na bagenzi be babangamiwe no kuba nta masezerano y’akazi bahabwa; ibintu ngo bibatera guhorana ubwoba bw’umutekano wabo mu kazi

Aba bakozi bahuriza ku gusaba abakoresha babo kubahiriza ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo.

Dutunganya iyi nkuru ntitwashoboye kubona abayobora za hoteli na moteli kugira ngo bagire icyo batangaza ku byo bavugwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yavuze ko abakiriya badakwiye guhabwa serivisi mbi biturutse ku mikorere idakwiye ya ba nyir’amahoteli.

 Ati “Ubundi iyo umukozi afite ikibazo runaka cy’aho akorera ni we ugomba gufata iya mbere akakigaragaza bityo abamukoresha bagakurikiranwa bagahanwa.”

Akomeza avuga ko akarere kagira itsinda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo rikurikirana ibitagenda hasurwa ahatangirwa serivisi z’amacumbi, ati “iyo dusuye ayo macumbi tugasanga abakozi badahagije,  ba nyiri ayo macumbi turabaganiriza tukababwira guhindura imikorere,”

Akomeza agira ati, “Iyo batabyubahirije tubaha ibihano birimo no kuba bakwimwa amasoko ashobora gutangwa n’akarere.”

Serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye ni bimwe mu bifatiye runini ubukungu bw’igihugu, By’umwihariko Urwego rwa serivisi rukaba rwaragize uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu mwaka wa 2018.

Nsabimana francois

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *