Inkunga igenerwa abakene bayihabwa ntacyo iramira kuko iza yarakererewe:Abadepite barasaba Minaloc kubikemura

Umukene ugenerwa inkunga  na Leta ngo hari igihe imugeraho imusanga mu madeni akabije ntigire icyo imumarira kuko atayihabwa  ku gihe cyagenwe. Abadepite nabo basabye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gusuzuma neza uko inkunga igenerwa umukene imugeraho ,nigihe imugereraho.

Abaturage bategereje inkunga[photo archieves]

Abumvise Abadepite basaba Mnisitri y’ubutegetsi bw’igihugu kugenzura uko inkunga itangwa na Leta igera  ku bakene bibajije byinshi ,natwe dutangira gukora ubushakashatsi twibanda kubagenerwa bikorwa,uko inkunga bagenerwa ibageraho,kongeraho ni uko imibereho yabo yifashe,mbere yuko inkunga ibageraho na nyuma yuko ibageraho.

Ugenerwa inkunga atoranywa mu mudugudu kuko aba ari ntako yitunze.Leta yashyize abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe ikurikije uko barushanwa mu buzima bwa buri munsi.

Abo twaganiriye babanje kunyereka ihurizo rimeze gutya:Niba Leta igenera amafaranga umuturage utishoboye akamara umwaka wose ataramugeraho ubishinzwe nabamukuriye bo kuki batabibazwa?Abadepite nabo babitanzemo igitekerezo ,kuki bidakosoka bikaba byarabaye umuhigo wo gushonjesha abakene?

ninde uzabarenganura niba n’Abadepite babivuga bikarangira gutyo gusa? Komisiyo ya PAC mu Nteko ishinga amategeko  yerekanye ko yakoze isesengura kuva 2017 kugera 2018 igasanga abakene batabonera inkunga igihe kandi Leta iba yatanze  amafaranga  hakiri kare. Umugenzuzi mukuru wa Leta we yerekanye ko 78% hagaragaramo inkunga yagenewe abaturage ,ariko ibigo bimwe ntibiyibahere kugihe cyagenwe.

Amakosa agaragara mu bigo bya Leta n’imikoranire nizindi nzego irakakaye cyane ,ariko hari ibigo bihora ku isonga muri ayo makosa nk’uko umugenzuzi mukuru abigaragaza muri raporo.RAB iza mu bigo bitubahiriza ibisabwa. RSSB nayo yabigize ihame. WASAC yo aho yanyujije ibikorwa byayo kwishyura rubanda haba habaye  ah’Imana gusa.

Ubushaskashatsi twabuhereye mu mujyi wa Kigali ,Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo ,aho abagenerwabikorwa  banyurijwe amafaranga yo kubafasha muri VUP ariko bajya kuyabona hashize umwaka,si Nyamirambo gusa kuko mugihugu hose habonetse ubukererwe.

Umwe mu badepite yatangaje ko amafaranga acishwa muri VUP aba aragenewe kubakura mu bukene,ariko ugasanga abagezeho atinze . Ese kuki ajya ku makonti yabo atagenewe biterwa n’iki? Dr Mukabaramba Alivera akiri muri Ministeri  y’ubutegetsi bw’igihugu yigeze kuvuga ko ababikora nkana bazabihanirwa,ariko byarangiye bakingiwe ikibaba. Akarere ka Rutsiro katunzwe urutoki kuko  agera kuri Frw 236,782,000 yagejejwe kubo agenerwa yaratinze.

Akarere ka Nyagatare nako kavuzweho kudatangira amafaranga igihe kubo agenerwa. Akarere ka Nyanza nako  kanze gutandukana n’utundi kesa uwo muhigo wo gukererwa gutanga amafaranga ya VUP.Imikorere y’umurenge Sacco nayo irakemangwa mu itangwa ryayo mafaranga agenerwa abakene.

Umuntu ategekwa gufunguzamo konti kugirengo ajye  ayahabwa andi agumeho yo kuyagendana yose. Kuyamuha nabwo bikaba ikindi kibazo. Umukene azazahurwa ryari?abamureberera nimumuhe inzira imukura ahabi ajye aheza.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *