ADEPR: Imana nitabare naho ubundi urwangano rukomeje kuvuza ubuhuha

Umuryango wa Rev Karangwa John uratabaza kubera akagambane n’akarengane yakorewe nabo bafatanya kuvuga umurimo w’Imana.Ibi byakozwe hagamijwe kwishakira icyuho cyo kwigabanya umutungo wa ADEPR.

Gatemberezi Muzungu Paul SG ADEPR[photo archieves]

Umusare uzambutsa intama zo mu itorero rya ADEPR natinda azasanga zararohamye kubera gutatira inshingano za gikiristu.Imyaka isaga icumi igiye gushira mu itorero rya ADEPR urwangano ruvuza ubuhuha,urukundo rwarakonje  nk’urw’imbeho ya Gahinga na MUhabura kuko niho hahora hagwa imvura idahita.

Ifungwa rya Rev Karangwa John umuvugizi w’ungirije w’itorero ADEPR ryerekanye ko no mu ijuru hashobora kuzabamo ruswa inyuze ku karengane. Ubu rero ikivugwa cyane ni inkuru ishamikiye kuri ADEPR aho ivugwamo inzangano zikaze cyane kugeza naho batangiye kugambanirana.

Igihe Rev Karangwa John yaburanaga ku ifunga n’ifungura byagateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro nibwo humviswe ko  byihishwe inyuma na nyobozi bakorana. Ibi byavuzwe n’umushinjacyaha aho yavuzeko ibimenyetso bashingiraho byatanzwe na  nyobozi ya ADEPR. Nyobozi ya ADEPR igizwe na Rev Karuranga Ephrem,akungirizwa na Rev Karangwa John,umunyamabanga Rev Gatemeberezi Muzungu Paul n’ushinzwe imali Umuhoza Aurelle. Amakuru yatanzwe yagaragazaga ko Gatemberezi ariwe uri inyuma y’ifungwa rya Rev Karangwa John,aha niho hatangiye kuzamo ibibazo byo kugenzura uburyo Gatemberezi afite inzu ihambaye kongeraho Umuhoza ukuntu yubatse inzu igeretsweho iy’indi.

ADEPR ikaba yacitsemo ibice kuko hari ikivugako kigarura Tom Rwagasana nabo bari kumwe ngo kuko Rev Karangwa wababangamiraga bamwikijije.Kuki se bivugwa ko Gatemberezi yaba ariwe watanze ibimenyetso bishinja Rev Karangwa byaba byaratewe n’iki?Amakuru yavugirwaga mu rukiko hafashwe ukwisobanura ku waregwaga n’uwamushinjaga byahurizaga kuri nyobozi ya ADEPR,hakurikizwaho ibibazo byari hagati yaba bagabo bombi ukumva ko  Gatemberezi yabigizemo uruhare.

Inkuru yacu iribanda kubyavuzwe mu iburana hafatiwe kubyo ubushinjacyaha bwashinjaga naho bwabikuye. Ibijya gucika bica amarenga  kuko hagati mu itorero rya ADEPR havutse ikibazo kizanywe na Gatemberezi kizunguruka hagati ya Rev Karangwa John na Kayigamba umuriro uraka. Byongeye kudogera igihe havukaga ikibazo cy’Ururembo rwa ADEPR rubarizwa mugihugu cya Uganda,aha nabwo ntibyari byoroshye.

Ibi byagiye bikururwa no kubeshyana bya Yesu ashimwe kandi urukundo ntaruri hagati yabo. ADEPR irimo ibibazo bishingiye ku macakubili ahanitse ,kuko bamwe bashobora kwirukanwa kugirengo babasimbuze abandi. Abakurikiranye iburana rya  Rev Karangwa  ,aho yabazwaga diplome ze  ubushinjacyaha bumushinja ko ari inkorano,nawe Rev Karangwa akerekana ko atari inkorano ahubwo ko izo bamushinja atazemera cyane we ko ibyo yatanze byasinyweho na Notaire ibyo aregwa atabisinyeho. Aha niho hagaragramo ya Nyobozi ya Gatemerezi ko ariyo yabicuze ikabishyikiriza ubugenzacyaha,nabwo bukashyikiriza ubushinjacyaha nabwo bushyikiriza urukiko.

Ubu rero biravugwa ko nyobozi ya ADEPR yose igiye kwegura mugihe Rev Karangwa yakomeza kurenganywa. Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem nawe bishobora kuzamuviramo ikibazo nubwo yigira nyoni nyinshi. Ubu hategerejwe ko urubanza rwa Rev Karangwa John ruburanishwa mu mizi hakaboneka ukuri kugirengo haboneke uko ikinyoma giteshwa agaciro. Ubutabera  busesengure burebe ukuri.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *