Duharanire uburenganzira bw’urubyiruko rufite ubumuga k’ubuzima bw’imyororokere kugire ngo rugire ahazaza hazira inzitizi

Abafite ubumuga ntibakwiye kwitwa, kuko n'abantu kandi bafite ubushobozi nk'ubwa bandi bose, kuri ubu abafite ubumuga bahawe uburenganzira bubakuriraho inzitizi zabakumiraga muri byose.

 David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango THT hagati [photo ingenzi]

Ni kenshi abafite ubumuga bakunze kwimwa amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye ndetse bakanubuzwa kubyara ngo bororoke n'imiryango yabo babaga bakomokamo gusa kuri ubu nabo baserukira u Rwanda mu mikino itandukanye kandi bakitwara neza.

Umuryango Twuzuzanye ukomeje kuzenguruka uturere uganiriza abagenerwabikorwa bawo, ubu igeze mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, intara y, amajyaruguru.
Abafite ubumuga bari mubyiciro bitandukanye hagendewe uko Imana yabageneye ubuzima bwo mu isi, gusa Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yakuyeho inzitizi zose n’ihohoterwa bakorerwaga.
Gukuraho inzitizi kubafite ubumuga byagaragaye bahabwa imyanya mu nzego za politiki  duhereye mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite,

abaturage bari bitabiriye ikiganiro[photo archieves]

Uhagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere Mukanyangezi Adelle  nawe yabahaye ubutumwa bw’uko badakwiye kwiheza, kandi barahawe ijambo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Twuzuzanye yabwiye abagenerwabikorwa ko bagomba kwigira bakiha ijambo bityo bagahora mu nzira ibakuriraho inzitizi.
T H T yashinzwe igamije gukura mu bwigunge abafite ubumuga, kuko hari igihe wa muntu ufite ubumuga yajyaga nko kwa muganga ntiyitabweho, cyangwa yajya mu ishuri nabwo ntiyakirwe.

Ikindi abafite ubumuga bakorerwaga ihezwa riherekejwe n’ihohoterwa nkaho umugabo amwinjira akamubyaraho umwana ntamufashe kumurera, kuba ufite ubumuga yimwa umunani wabaga warasizwe n’ababyeyi be.
 Abafite ubumuga bave mu bikali bajye mu mashuri, abafite ubumuga bave mu bwigunge basangire ibyishimo n’abandi.


Munyankunsi wo mu murenge wa Muko nawe yahamije ko bakuriweho inzitizi zababuzaga ubwisanzure.

Habiyambere Mathias nawe yavuze ko abafite ubumuga bitaweho kandi bafashwa, bakaba batagihezwa kongeraho kuba barihurije mu matsinda.
Ufite ubumuga yavuze ko iyo bashatse kujya mu mashyirahamwe n’abandi bakabangira, ufite ubwo kutavuga cyangwa kutumva ko hari serivise bimwa kugeza no ku kazi, bityo bakaba basaba inkunga.
Uvuga aca amarenga yavuze ko hari igihe bibwa umutungo wabo, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa wa T H T yamaganiye kure uriganya ufite ubumuga kuko aba amuhohoteye, akomeza ashishikariza abafite ubumuga kudaheranwa n’agahinda ati “Ntimukwiye guheranwa n’agahinda nimukure amaboko mu mifuka mukore mwigire mwiteza imbere.”  

Niwemugeni nawe yahamije ko abafite ubumuga ko bagomba kwitabwaho cyane abafite abana  abwira ababyeyi bagenzi be kutabahisha ngo babaheze mu bikali.
Mbarushimana Venuste afite ubumuga bwo kutabona we yasabaga inkoni imwe ibafasha kugenda bakoza ku nzira, nawe yamaganye abahohotera abafite ubumuga.

Twizerimana David yabwiye abaturage ba Muko ko batagomba guhora bikuraho ubushobozi bafite basabiriza, ko babireka bagakora mu bushobozi bafite.
Uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Musanze yashishikarije abo mu murenge wa Muko ko bagomba kwishyira hamwe kuko ariyo gahunda ya Leta.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *