Amashuri ya TVET mu ntara y, Amajyepfoaratabaza kuko IPRC Huye ishaka kuyigabiza.

Igenamigambi rya Leta rishingiye ku kuzamurira urubyiruko ejo hazaza heza, kugirengo ruzatungwe no gukora ibyo rwize hashyizweho amashuri yigisha imyuga ya TVET.

Isac Munyakazi

Iyi gahunda ikimara kwemezwa hanashyizweho uko TVET zigomba gukora. Ubu rero siko byifashe kuko intara y'Amajyepfo ho ishyamba si ryeru kuko ubuyobozi bwa IPRC Huye buravugwaho gushaka kuziyobora mu buryo bunyuranije n'itegeko.

Amateka yerekana ko Kavumu Nyanza ariyo yabyaye IPRC Huye bikaba ariyo ntandaro yo gushaka kuyiyobora. Umushinga wasyizeho TVET icyo gihe hari Minisitiri Rwamukwaya Olivier, ariko nabwo byerekanaga ko Kavumu Nyanza igomba kwigenga. Bikimara kuvuga ko ubuyobozi bwa IPRC Huye bushatse ko TVET Kavumu Nyanza yayigenzura, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza ntibwabyemeye. Ikinyamakuru ingenzinyayo. com kicyumba inkuru nizunguruka ryayo, cyashatse kumenya uko bihagaze.

Bamwe mu bo twaganiriye bakora mu karere ka Nyanza, ariko bakangako amazina yayo yatangazwa kubera umutekano wabo, bagize bati"hashyizweho itsinda ryo kwiga kubusabe bwasabwe na IPRC Huye ishaka kuyobora TVET Kavumu Nyanza, ibi bikaba byaratewe no kubona hasabwa Kavumu gusa mu ntara yose hirengagijwe izindi.

Kuba hatagaragara impamvu IPRC ishaka kuyobora Kavumu Nyanza, hatabayemo na Kabutare. Ubuyobizi bw'Akarere nibwo bufite TVET mu nshingano bityo nubwo handikiwe inzego, kandi zikaba zikibyiga twe ntabwo tuzemerako ikigo cyo mu karere kizatuyoborana ishuri ryacu. Umwe mubizerwa wari mu kibazo cya IPRC Huye na TVET Kavumu Nyanza nawe tuganira yanze ko twatangaza amazina ye, ariko ashimangira ko nubwo IPRC yasabye gucunga TVET Kavumu hakiburamo byinshi cyane ko hatagaragara impamvu, kuko ntibagaragaza ubushobozi burenze bazanamo, ntiberekana igikorwa bajyanamo kitabamo. Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa IPRC Huye Major Twamugira Balinabe kugirengo agire icyo abivugaho tumwandikira ubutumwa ntiyasubiza. Abo mu nzego nkuru za Leta zirebwa n' amashuri y'ubumenyi ngiro nabo ntitwabashije kubabona.

Amakuru ava ahizewe ashimangirako Major Twamugire ashaka TVET Kavumu Nyanza akayigira ishami rya Huye hagamijwe inyungu. Abareberera ibikorwa bya Leta mutabare amazi atararenga inkombe.

 

Byakusanijwe na Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *