Abanyeshuri ba IPRC Gishari biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside binyuze ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana, avuga ko muri uyu mwaka Isi yibuka ku nshuro ya 71 umunsi w’isinywa ry’Amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana Jenoside.

Yabwiye abanyeshuri ko u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza ayo masezerano binyuze mu biganiro n’urubyiruko, amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu  w'i 1994 , dore ko abenshi baba batanayazi.

 

Solange BAYISENGE umunyeshuri wiga mu ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Gishari, avuga ko ingamba afite nyuma y'ibiganiro bahawe, ari ugushishikariza urubyiruko ko Jenoside yabaye itazongera ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Ati: "Nkanjye wiga hano muri kaminuza, icyambere mbanje gushingira ku byo bamaze kutubwira ko Jenoside yateguwe n'abantu bize, nk'uko akenshi  abantu batize bakunda kuvuga ko injiji ari izize, twe turashaka kuzajya hanze tukabereka ko abavuga ko injiji ari abize atari ko bimeze, ahubwo ko abantu bize batandukanye n'abakera, twe duharanira ko Jenoside yabaye itazongera ukundi".

Theophile TUYISENGE nawe yiga muri iyi kaminuza. Avuga ko icyo yungukiye mu biganiro nk'umunyeshuri wa kaminuza ukoresha imbuga nkoranyambaga, ari ukujya basubiza abantu bazandikaho bapfobya Jenoside  yakorewe abatutsi bari hirya no hino ku isi.

Ati: Turi abantu basobanutse nk'uko bagiye babigarukakaho, imbuga nkoranyambaga nizo ziri gukoreshwa cyane mu gusenya cyangwa se kugerageza gupfobya jenoside kandi nk'abanyeshuri ba kaminuza turi muri bamwe bazi kuzikoresha uko mbicyeka. Ndasaba abanyeshuri cyangwa se abandi bantu bose bazikoresha kuzikoresha barwanya cyangwa se basubiza abo bavuga ibipfuye, tukabaha ukuri tuzi ku Rwanda rwacu dusobanurira nabo bayipfobya, tukagerageza guhangana nabo".

 

Dr Jeanne NYIRAHABIMANA Jeanne Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, avuga ko atahakana ko hakiri ingenga bitekerezo cyangwa ngo abyemeze kuko nta bushakashatsi yabikozeho, ariko rimwe na rimwe hari ibigenda bigaragara.

Ati : “Nk'umuntu ushobora kuvuga amagambo asesereza kandi ibyo bikunze kuboneka mu gihe cyo kwibuka. Gusa icyiza n'uko bigenda bigabanuka cyane, mbona ko bishobora no kuzashira uko ibiganiro bigenda bibaho, abantu bakicara bakaganira bagasobanuza hakabaho gutinyuka no kuganira ku byabaye."

Akomeza avuga ko urubyiruko rusobanukiwe neza amateka aribwo rwashobora guhangana n' abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko urubyiruko arirwo rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Ati: " Muri za kaminuza harimo urubyiruko rwinshi rubisobanukiwe , bagafashe iyambere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bandika, bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi".

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Gishari , SSP David KABUYE na Dr Jeanne NYIRAHABIMANA Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Intara y'Iburasirazuba baha ibiganiro abanyeshuri

Abanyeshuri ba IPRC Gishari mu biganiro byo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside 

Abanyeshuri bo mu ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Gishari, bavuga ko intero ari imwe ubu biyemeje guhangana n'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu ipfobya rya Jenoside ndetse bakanakangurira urubyiruko bagenzi babo aho bari hose kutijandika mubyatuma Jenoside yakongera kuba ukundi mu Rwanda ndetse no ku isi hose kuko byagaragaye ko abategura bakanashyira mu bikorwa Jenoside bifashisha urubyiruko cyane.

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *