Ibitabo WDA yatanze byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi – Eng Pascal Gatabazi

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020 ku kicaro cya WDA giherereye i Remera  hatangwaga ibitabo 400 byiswe mu ndimi z’amahanga “Quality Management Handbook” ku bayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ibyo bitabo bikaba byitezweho kuzifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) ,Eng. Pascal GATABAZI, asanga ibitabo byatanzwe ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bitegerejweho umusaruro ukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Eng. GATABAZI avuga ko kandi ibyo bitabo birimo ibyo umuntu yakwifashisha byose kugira ngo arebe itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa y’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro ko birimo gukorwa neza, asobanura ko ibintu bidashobora gukorwa neza hatabayeho icyo umuntu yareberaho cyangwa yakwifashisha.

Yagize ati: “Hari ukureba uburyo gutegura bimera, n’ugiye gukora igenzura ry’imyigishirize arakifashisha akamenya ko byakozwe neza. Ni igitabo kirimo byose n’ibyo duhugura, urugero WDA ihugura abakurikirana uburezi baba aba WDA, abakozi b’imirenge cyangwa ab’uturere. Iyi rero ni inyandiko bazajya bifashisha. Iki gitabo kirimo rero ibintu byose byifashishwa mu burezi yaba ibikoresho bifasha umwarimu kumenya uko ategura, bigafasha ukurikirana uwo mwarimu kumenya uko ategura kugira ngo dukomeze dukurikirane ireme ry’uburezi kandi bidufashe kumenya aho bipfira”.

Eng Gatabazi avuga ko avuga ko hamwe na hamwe aho bajya gukora igenzura mu mashuri hari aho basanga abarimu bamwe badategura, hakaba abandi badafite imyitwarire y’ibanze idahwitse basiba n’akazi, akavuga ko ibyo byose iyo udafite uburyo ubakurikirana bigoye kumenya abo uhana ndetse bakaba banakwirukanwa kuko iyo utahannye bitabera urugero abandi.

Ati: “Ugomba kugira uburyo wubaka bushima abakora neza, ihana ariko inahugura kugira ngo habeho gufasha abantu kubyaza umusaruro ibyo bakora. Duhereye no ku bayobozi b’amashuri, umuyobozi udakurikirana ibibera ku ishuri rye ntabwo abazi inshingano ze. Iki gitabo, ni igikoresho cyo gukurikirana ireme ry’uburezi”.

Yavuze ko WDA ifite intego yo gukomeza guhugura abantu batandukanye ku ikubitiro harimo n’abayobozi b’ayo mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugeza ubu bakabakaba 4500.

Nk’uko byatangajwe n’uyu muyobozi , ngo mbere y’uko ibyo bitabo bikorwa hagaragaraga icyuho cyo kuba umwarimu wahuguwe usanga atandukanye cyane n’utarahuguwe, kuba ibyo bitabo bije ngo bigiye kongera agaciro mu itegurwa n’imiyigishirize ndetse no mu isuzuma kuko kugeza ubu WDA imaze guhugura abantu bangana na 50%.

Ashimira cyane Guverinoma y’u Budage kubera inkunga ikomeye idahwema gutera WDA muri gahunda zayo zo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yaboneye ho n’akanya ko gusobanura ko icyo gitabo kitaje gusimbura amahugurwa ku wabashije kugikoresha, ko gikwiye kuza giherekeza amahugurwa bityo kigafasha cyane gushyira mu bikorwa uwamaze guhugurwa, nubwo yemeza neza ko uwakibonye atarahuguwe yakwihugura gake byibuze akaruta utarakibona.

Umuyobozi muri Ambasade y’u Budage Madamu Inga Klunder PreuB wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye WDA uburyo ikomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo, ishaka imfashanyigisho zitandukanye mu kuzamura ireme ry’uburezi harimo no gutegura ibitabo bigamije gufasha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi mukuru wa WDA Eng Gatabazi Gaspard na Madamu Inga Klunder bashyikiriza umwe mu bayobozi ba TVET 

Klunder yijeje ko ubufatanye n’inkunga bafitanye n’ikigo WDA bizakomeza kugira ngo habeho gukomeza kubungabunga no guteza imbere amashuri ya TVET mu Rwanda kugira ngo zigire uruhare ruhagije mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ibikubiye muri ibyo bitabo byatekerejwe ku bufatanye bwa WDA, amashuri yayo, ariko ku buryo bw’amafaranga giterwa inkunga n’Ikigo k’Iterambere mpuzamahanga cy’Abanyakoreya (KOICA) hamwe na Leta y’u Budage. WDA ifite inshingano ikomeye yo gukurikirana ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Byashimangiwe ko  abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge bamaze guhugurwa, magingo aya bafite ibikoresho, ndetse ko mu bitabo nk’ibyo 400 byamaze gukorwa kandi bigomba guhita bihabwa abayobozi b’amashuri yose binyujijwe mu turere twose abayobozi b’amashuri bakaza babihasanga. Gusa n’ubwo ibyo bitabo byagenewe amashuri ikigoWDA gisanga binakwiye guhabwa abayobozi b’uburezi mu turere hiyongereyeho n’abandi bagera kuri 416 bo mu mirenge bose. Akaba ari  muri urwo rwego WDA yashimangiye ko bazakomeza kugenda basohora n’ibindi mu icapiro kugira ngo bihabwe n’abandi babikeneye.

 

 

M.Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *