Ikirenga mu bahanzi ishusho yo guha agaciro umuhanzi nyarwanda wahize abandi.

Umuhanzi Cecile Kayirebwa niwe uhanzwe amaso mu gitaramo Ikirenga mu bahanzi.

Ubuhanzi bwabayeho mu Rwanda kuva kera, mu bihe bya mbere yuko abazungu bakoroniza bwabaga bushingiye kuri ibi bikurikira:Kwivuga"ibyivugo byabagamo ingeri nyinshi hakurikije igitaramo cyabaye. Kuvuga amazina y’inka aribyo bamwe bita amahamba.

Hari abavugaga amazina y’inka nk’iyo habaga habaye ubukwe, kongeraho nk’igihe zabaga ziri ku Karubanda, naho amahamba ni ubuhanzi bwabaga buvuga amazina y’inka zitaha.

Ubu buhanzi busa nkubumaze gucika kugera kuri 97%.Ubundi buhanzi bwari bwiganjemo kubyina, hari ababyinaga bashyize hamwe abagabo n’abagore byitwaga itorero n’ubu birahari ariko usanga nabyo batega zivamo.

Ubuhanzi bwanyuraga benshi n’ubu bugikunzwe ni Intore zambaye umugara zifite icumu n’ingabo.

u Rwanda rwa gikoroni haje gitari isa nkaho ariyo yashingiweho habaho igitaramo Ikirenga mu bahanzi.

Abanyarwanda batangiye gucuranga gitari ni abigaga mu mashuri yisumbuye, kongeraho abarundi n’abanyarwanda babaga za Butare:urugero  rwa bamwe mu bakongomani bacuranze gitari ni Makanyaga Abdul na muvenzi we Sadara bahereye ku ndilimbo Agasaza gashira amanga hari 1965.

Abanyarwanda ba mbere bacuranze gitari ni :Kabengera Gabriel watangiye 1967,uyu yaje no kuyobora Radio Rwanda kugera 1973.

undi ni Niyigaba Vincent, Buhigiro Jaques, Musoni Evarste, nabandi.

Leta gaje gushinga itorero ry’igihugu iryita Urukerereza.

Haje kuvuka itorero Amasimbi n’Amakombe 1976 rishingirwa muri INRS Butare riyoborwa na Rugamba Cyprien uyu yabaye umwe mu bahanzi bari barenze kuko bimwe mu bihangano bye ubu birakoreshwa yaje kwicwa 1994.

Umuhanzi Masabo Nyangezi yahimbye Kavukire, none barimurwa ubutitsa hari 1984.

Masabo yahimbye igira iti"Kigali ko usatira Ndera na Kanombe aho ntugana i Rwamagana none bigabanira i Nyagasambu.

Tuze kuwo igitaramo Ikirenga mu bahanzi kigendereye nk’uwo bavuga wahize abandi"Kayirebwa ni umuhanzi ukundwa kubera ijwi rihotoye.

Abanyarwanda batangiye kwishimira iki gitaramo cyane ko kizaba kirimo Kayirebwa. Ubu bamwe mu bakurikirana ubuhanzi basanga hari ibikwiye guhinduka kuko bivugwa ko hashingirwa ku muco.

Icyambere bavuga ni uko ntawakabaye akora amashusho y’ indilimbo bamwe mubo bayikorana bambaye ubusa(uko bavutse) Abashaka kureba igitaramo bo bakaba bifuza ko niba harimo gucuranga gitari byazakorwa ntihabeho gufata micro ngo bayizunguze humvikana amajwi gusa.

Guhanga bihabwe umwanya wabyo no kuririmba bihabwe uwabyo.

Umuco nusigasirwa hakoreshejwe ubuhanzi hari ikizagarurwa cyane murubyiruko, kuko aribo bejo hazaza.

ingenzinyayo. com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *