Akarere ka Gasabo itorero ADEPR  gukoresha umutungo  nabi no gutonesha byakije umuriro.

Pasiteri Rutayisire Pascal uyoboye ADEPR mu karere ka Gasabo akomeje kuvugwaho ibi bikurikira"umutungo ukoreshwa mu buryo bunyuranije ni itegeko, kwimura abapasiteri n’abalimu binyuranije n’itegeko.

Rutayisire Pascal[pgoto net]

Ibi bikaba bisozwa no gutoranya abagomba kuzasengerwa muri ino minsi yavuba. Amakuru acaracara yose avugako Pasiteri Rugema Vedaste uyobora Paruwase ya Gasave na Pasiteri Ndamiye Abias uyobora Paruwase ya Kinyinya ko aribo bakoresha Pasiteri Rutayisire.

Uko byatangiye:Pasiteri Rutayisire Pascal yafashe ibiro by’ itorero mu rwego rw’Akarere ka Gasabo abikodesha amafaranga menshi kandi igihe kirekire abigiriwemo inama na Rugema Vedaste na Ndamiye Abias.

Ikindi kuba Pasiteri Rutayisire yarashyizeho itsinda ryo kumugurira imodoka bakaza gusanga yayizanye ku biro bye nta jambo babigizemo, kandi yari yarabibashinze. Ikindi kivugwa ni amafaranga yavurije amaparuwase ngo akore imishinga, ubu bikaba ntacyakozwe.

Paruwase ya Remera ngo yaba yarayihaye miliyoni 25.Nizindi Paruwase zirimo inshuti ze yarazihaye. Indi nkuru ni umuceli bahaye abakozi nta soko ryatanzwe, aha si muri Gasabo gusa kuko na Nyarugenge byarakozwe.

Abakiristu basengera i Kabuga banze ibyo Pasiteri Rutayisire yakoze baca ingufuri. Abalimu batazamurwa mu ntera nabo bafite agahinda, abapasiteri bimwa uburenganzira bafite agahinda.

Ubu rero biravugwa ko abaviye kuzasengerwa baba baratanze icyacumi. Nimwibaze mu karere ka Gasabo umuhamagaro usigaye ugurwa nk ifu y ibigoli.

Bamwe mu bapasiteri twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa, badutangarije ko bandikiye inzego zikuriye akarere ngo zibarenganure.

Abandi badutangarije ko ibyo Rutayisire akorera Rugema na Ndamiye ari ukubitura igihe nabo bamuyoboraga. Twagiye i Remera ku cyicaro cya ADEPR Akarere ka Gasabo kugirengo tuganire na Pasiteri Rutayisire Pascal kubimuvugwaho umunyamabanga we ambwira ko adahari, namuhamagaye, muha n’ubutumwa kuri telefone ye igendanwa.

Ubu rero bikaba bivugwa ko Rutayisire yamaze kubaka uburyo bukumira bamwe, akazamura abandi, ibi bikaba bitanyuze abavuga ko bakorera Imana.

Inzego nkuru za ADEPR nizitabare amazi atararenga inkombe.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *