Ntaganira Modeste ashobora kuganishwa mu nkiko natishyura abamukoreraga.

Gushinga Kampani biba byiza kuko uha rubanda akazi, kuko uba uzamuye imibereho yabo.

Aha rero ho siko byaje kugenda kuko umugabo Ntaganira Modeste we yashinze Kampani atanga akazi arangije yambura abo yakoresheje.

Ntaganira Modeste yumvikanye akiri mu nzego z’umutekano za Local Defence. Uyu mutwe ukimara gusimbuzwa uwitwa Dasso Ntaganira yabaye Rwiyemezamilimo wo gukora isuku mu mirenge imwe nimwe yo mu mujyi wa Kigali.

Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com navuga ko Ntaganira yaje guta Kampani ye yiyegurira gukorana na Sikitu Jerome bakina flim karahava.

Andi makuru ni ayuko Ntaganira Kampani yamunaniye bikaba aribyo byamuteje igihombo cyo kwambura abakozi akoresha.

Umwe mu bakozi bakorerea Ntaganira aganira n’umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzinyayo.com yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano, twamwise Gasana "aha niho yatangiye adutangariza ko Ntaganira yabambuje igitugu kugeza naho avuga ko azabishyura abishatse. Twabajije Gasana niba afitanye na Ntaganira amasezerano y’akazi? Gasana ati"

Ati “tujya gukora ntabwo twatekereje ibyo kwaka amasezerano y’akazi cyane ko umuntu ushonje iyo abonye ikiraka atibuka itegeko rimurengera.”

Twongeye kubaza Gasana uko bahembwaga bagihembwa? Gasana ati"Twahemberwaga mu ntoki gusa ikiranga ko twamukoreye ni amalisiti twasinyagaho ko twageze ku kazi no kongera gusinyaho ko dutashye dusubije n’ibikoresho twahawe mukazi.

Twashatse kumenya niba barigeze biyambaza inzego zirengera abakozi

Gasana we ati"Twarabigerageje ariko umukene ahora abuzwa uburenganzira.

Twagerageje gushaka Ntaganira Modeste kugirengo twumve jcyo abivugaho ntitwabasha kumubona.

Ubwo rero Ntaganira niba yarakomeje kugana inzira yo gukorana na Sikitu ntibivuga ko atakwishyura abo yambuye, kuko bakoze akishyurwa.

Abarengera rubanda nimurenganure abambuwe na Ntaganira kuko bambuwe uburenganzira.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *