Gasabo: Umuntu ufite umutekano n’isuku yabasha kugera kw’iterambere yifuza

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagali ka Gateko. Abaturage, abanyerondo, Ingabo ndetse na Polisi babyukiye mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda wo gutema ibihuru bibakikije bikeka ko byakwihishamo abagizi banabi bashobora guhungabanya umutekano, banataha ibiro by'abanyerondo b'umwuga ndetse basinya imihigo n'abafatanyabikorwa azabafasha kurushaho kunoza no guteza imbere umuco w'isuku ndetse no kwicungira umutekano.

Mu kwezi kwa karindwi k'umwaka ushize nibwo hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bugamije gukangurira abaturage kurushaho kwimakaza isuku n'sukura ndetse no kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti" haranira kugira u Rwanda rukeye rutoshye kandi rutekanye" , bukazarangira mu kwezi kwa gatandatu k'uyu mwaka wa 2020 .

Nikuzwe Chantal wavuze mu izina ry'abaturage muri aka kagali, yagaragaje ko umuturage akwiriye kuza ku songa mu kwicungira umutekano ndetse no kwimakaza isuku.

Ati" Uruhare k'umuturage ni ugutanga amakuru ku gihe, ibitameze neza akabigeza ku nzego z'umutekano igihe abonye umugizi wa nabi ucaracara aho hafi agatanga amakuru".

Rucogoza Evalist we avuga ko umuturage kubijyanye n'umutekano mbere nambere ko ariwe ku giti cye yirinda icyamuroha mu byaha kuko umutekano uhungabana uhereye ku umuturage.

Ati" Ubundi umuturage ku bijyanye n'umutekano mbere na mbere ni kuriwe ku giti cye kwirinda icyamuroha mu byaha kuko burya umutekano uhungabana wahereye ku muntu umwe ku gitike, iyo atubahirije uburenganzira bw'abandi bagenzi be ndetse no gutangira amakuru ku gihe kubabashije guta inshingano z'ubumuntu, kuko burya umutekano uhungabana kubera ko abantu bataye ubumuntu ndetse nti twibagirwe n'ikijyanye no gutabarana."

Rtd captain Safari Twirabo Benjamin umuhuzabikorwa w'irondo ry'umwuga mu Murenge wa Jali nyuma y'ibi bikorwa yasabye ko abaturage barushaho kujya batangira amakuru ku gihe.

Ati" Abaturage ikintu cyambere basabwa ni ukuduha amakuru yihuse, noneho bibaye byiza ko naho bazajya bashakira abanyerondo hahari hagaragara byihuse icyo tubasaba ni ugutanga amakuru kuko ibintu byose aho bikorerwa n'aho abantu baba bari kuko iyo amakuru atanzwe ku buryo bwihuse bifasha ko n'ubutabazi bwihuta".

MUGABO Andre Ushinzwe ubuzima n'isuku mu Murenge avuga ko uretse ibi byakozwe kuri uyu munsi hari n'ibindi bateganya gukora kugirango intego yo kugira uRwanda rucyeye rutoshye kandi rutekanye zigerweho.

Ati" Ubukangurambaga hari ibikorwa byinshi biteganyijwemo n' ubukangurambaga  bukorwa ahantu hahuriye abantu benshi k'uburyo hari ibikorwa, niba biteganyijwe bifasha abaturage kugira isuku n'umutekano, nk'inahangaha iyo uvuze isuku ntiwavuga isuku ngureke umutekano, ntiwavuga umutekano ngureke isuku, isuku n'umutekano ni ibintu twabonye ko bijyana byuzuzanya kandi bimwe hano muri uyu  Murenge turateganya gukora posite z'irondo zigera ku 10 muri ubu bukangurambaga kugeza mu kwezi kwa 6 zizaba zabonetse n'ibindi bikorwa byinshi by'umutekano bigiye bitandukanye biteganywa kwigisha abana kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe, kwishyura umusanzu w'umutekano kandi hari n'ibindi bikorwa by'amasuku bizakomeza gushyirwamo ubukangurambaga hari ubwiherero bugomba gufatwa neza, amapuberi agomba kuba ahari kugirango abantu bagire wa muco mwiza wo gushyira imyanda ahabugenewe bikaba umuco mwiza."

Kugirango kandi ubwo bukangurambaga buzagere ku ntego zabwo buri wese arasabwa kumva ko bumureba kuko ufite umutekano n'isuku yabasha kugera ku iterambere yifuza

Ingabo polise n'abanyerondo mu bukangurambaga bw'isuku n'umutekano

Basinyana imihigo n'abafatanyabikora

Bamaze gusinya imihigo n'abafatanyabikorwa

Batashye ku mugaragaro ibiro by'abanyerondo b'umwuga

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *